Home AMAKURU ACUKUMBUYE Ni iki wakora kugirango ukomeze ube mwiza imbere y’umugabo wawe

Ni iki wakora kugirango ukomeze ube mwiza imbere y’umugabo wawe

Nta kintu gituma umugore akomeza kuba mwiza  kitari kugira imico myiza irimo gukunda abantu no kubana neza n’abaturanyi.

Gukomeza kuba mwiza k’umugore  imbere y’umugabo we ni ibintu bamwe bakunze gufata nk’aho biciriritse ariko ku bashakanye babanye neza,  bazakubwira ko ari inkingi y’iterambere ry’urugo ariko kandi bikaba akarusho iyo umugabo nawe abigizemo uruhare.

Kuba mwiza ntibivuga kwambara neza, gusa neza, gusokoza neza ahubwo ni kubaho ubuzima buhora bugutera kwishima.

Hano hari ibintu 10 byagufasha kubaho mu buzima bwiza:

Guhora ugira neza

Nta kintu gituma umugore akomeza kuba mwiza nko kugira imico myiza irimo gukunda abantu no kubana neza n’abaturanyi. Burya ishyari, kuvuga nabi n’ibindi nk’ibyo bituma umugore atanezerwa kandi nta n’ikindi bimaze uretse guhora wumva utishimye ukabaho mu buzima bubi kandi utabuze ibigutunga wifuza.

Kwiha umwanya

Gufata umwanya ukajya hanze nko koga, gukora siporo, gutemberera hafi, gusoma ibitabo wumva ukunda  ni bimwe mu bifasha guhorana umunezero mu mutima.

Kwambara ibigushimisha

Burya mu myambarire abenshi bakunze kuvuga ko uko umuntu agaragara ku mubiri ko ari ko aba anameze no mu mutima. Ibi sibyo kuko ibirebeshwa ijisho bitandukanye cyane n’ibyo mu mutima. Ukwiye kwambara imyenda wumva igushimisha. Sibyiza kwigana abandi ahubwo reba imyenda wambara igatuma wishima abe ariyo ugura.

Imyitozo

Imyitozo ngororamubiri si kugabanya ibiro gusa ahubwo  ituma umuntu ahorana itoto, ituma akora akazi neza, ahora yishimye kandi itera imbaraga akazi kakagenda neza.

 Kunywa amazi menshi

Amazi ni kimwe mu bituma umubiri ukora neza muri rusange. Kunywa ibirahuri by’amazi umunani ku munsi, bituma umuntu ahorana imbaraga n’akanyamuneza kuko kutayanywa bitera guhorana intege  nke, amavunane, umushiha n’ibindi…kandi ibi byose bituma umuntu atanezerwa, n’umusaruro ukaba muke.

Gushaka uburyo wahora wifuzwa n’uwo mwashakanye

Ku bashakanye ni ngombwa ko umugore akora buri kintu cyatuma umugabo we ahora amwifuza. Ibi ni ngombwa kandi ukwiye kujya ubifata nko kwinezeza.

Kwisanzura

Ushobora kuba uri umugore kandi ukora amasaha umunani ku munsi, ubona ibyo kurya ushaka ariko kugira ubwisanzure no gukina igihe ubonye akanya, ntibituma wishimirwa n’umugabo wawe gusa, ahubwo bifite n’akamaro kanini ku buzima bwawe. Fata akanya ukine, wiyibagize imihangayiko (stress) yo ku kazi maze ube uwo uri we.

Kudacibwa intege  n’uko usa

Abagore benshi bakunda ubabwira ko ari beza, bambaye neza n’ibindi nk’ibyo. Ntukwiye kuvuga ngo “ Ese ndabyibushye?” ahubwo ishimire uko uri kandi urebe uko wakwita hahandi ubona nawe ubwawe ko ari heza.

Umaze gukura, warabyaye, warahindutse hafi umubiri wose…ibi ntibikwiye kuguca intege  ku buryo wumva ko uri mubi ku isura.  Ishimire uko usa kandi wite cyane aho ubona uri mwiza kurusha. Ukwiye kwishimira uko umeze.

Guseka cyane

 Aubrey Hepburn yigeze agira ati ” Abakobwa bahora bishimye ni nabo beza babaho”. Ibi nibyo kuko buri wese akunda umuntu useka, cyane cyane umugabo wawe. Ntugafate ubuzima nk’ikintu gikakaye ahubwo ujye wibuke kwisekera kuko bituma umuntu ahora anezerewe.

 Utuntu duto dufite uruhare runini mu mibanire

Nigeze gukundana n’umusore maze ambwira ko abahungu batita ku tuntu duto nko gusiga inzara, umusatsi n’utundi. Ariko maze gushaka, umugabo wanjye yarambwiye ngo ibyo abahungu bari barambwiye si ukuri. Yamubwiye ko batwitaho kandi ko bishimisha umugabo kubona umugore yita ku tuntu duto. Utwo tuntu twitwa duto ngo dutuma umuntu yishimira uko ari. Igihe wiyumva muri wowe ko uri mwiza, umugabo arabimenya.

 

Nyiragakecuru

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here