Home AMAKURU ACUKUMBUYE Ni uwuhe mwifato( Position) uboneye mu gihe urimo gusenga?

Ni uwuhe mwifato( Position) uboneye mu gihe urimo gusenga?

Mu mico itandukanye y’abantu no mumigirire yabo hariho igitekerezo cyo gusenga cyangwa kuramya Imana. Abahanga muby’iyobokamana (religion) bavuga ko nta muco cyangwa ubwoko na bumwe bw’abantu bari ku isi badafite icyo bita imana bityo bakaba bafite uburyo banyuramo bagirana imibanire n’icyo bita imana.

Imana kuri bamwe ishobora kuba igiti, uruzi, umusozi, ikibumbano cyangwa ikibazanyo cyangwa igishushanyo cyangwa ikindi kintu kidafatika ariko kiri mumitekerereze ya muntu nk’ikiriho (alive) gifite imbaraga, ubwenge n’ububasha budasanzwe kubindi biriho hano ku isi n’ahandi hose haboneka ibintu bifite ubuzima nibidafite ubuzima. Intumwa Pawulo yemeza ko igitekerezo cy’imana mumitima no mubwenge bw’abantu ari Imana ubwayo yakibashyizemo “kuko bigaragara ko bazi Imana, Imana ikaba ariyo ubwayo yabahishuriye ubwo bwenge, kuko ibitaboneka byayo nibyo bubasha bwayo buhoraho n’ubumana bwayo, bigaragara neza uhereye ku kuremwa kw’isi, bigaragazwa n’ibyo yeremye: kugira ngo batagira icyo kwireguza” (Abaroma 1:19-20).

Abantu aho bava bakagera bafite icyo bita imana, kandi bafite uburyo bunyuranye banyuzamo bashaka kugirana imibanire niyo mana cyane cyane uburyo bwo kuyisenga. Reka turebe hano iwacu aho tubona abiganje muburyo bwo gusenga ari abafite imyemerere y’Ubukristo n’Ubuyisiramu. Hari uburyo bunyuranye tubona abayoboke baya madini bagerageza gusenga, aho tubona abasenga bacecetse, abasenga bavuga buhoro cyangwa bavuga cyane, abasenga bubamye hasi bakarambarara, abasenga bagendagenda, basimbuka ndetse bakoma mumashyi, abasenga bunamye bakubika umutwe, abapfukama, abatega amaboko n’indi myifato inyuranye (positions). Igikunda kuzazanira abantu ni ukumenya muri aba bose abasenga neza ari abahe? Abantu bakibaza umwifato ukwiye n’uwo Imana ishima ari uwuhe.

Birashoboka ko uku kuzazanirwa bitari iby’ubu gusa kuko muri Bibiliya hari aho dusoma ko n’abigishwa ba Yesu bamusabye ko yabigisha gusenga, “Nuko ari ahantu hamwe asenga, arangije, umwe mubigishwa be aramubwira ati: Databuja twigishe gusenga, nk’uko Yohana yigishije abigishwa be” (Luka 11:1). Muri uyu murongo tubona ko igihe basabaga Yesu kubigisha gusenga bari bamubonye nawe ubwe ari gusenga ndetse bamubwira ko na Yohana ubwe (uyu niwe wigishije iby’ubwami bw’Imana mbere gato y’uko Yesu  Kristo nawe atangira kwigisha) yigishije abigishwa be gusenga. Biragaragara ko abantu bakeneye kwigishwa gusenga, tukamenya umwifato ukwiye mugihe dusenga, amagambo yakoreshwa n’ahantu hakwiye ho gusengerwa. Muri iki kigisho twashatse kuvuga k’uburyo umuntu yakwifata (position) igihe ari gusenga ibyo bikaba byatuma Imana ibona ko ubwo buryo aribwo bukwiye.

Ndizera ko imyumvire y’abantu itandukanye kuri iyi ngingo y’uburyo twakwifata dusenga, ariko ndashaka gutanga umurongo w’uko mbyumva bidakuyeho uko nawe ubyumva. Sinibaza ko umwifato runaka ugaragara muburyo bw’umubiri cyangwa amarangamutima bifite byinshi byongera cyangwa bigabanya kuburyo Imana yakiramo amasengesho y’abayisenga. Umwifato w’inyuma k’umubiri waterwa n’umuco cyangwa imigenzo y’usenga. Ubundi mumibereho isanzwe yanyu, umuntu wubashye kuruta abandi wamuvugisha ufite uwuhe mwifato? Mubisanzwe uvugana ute n’umuntu w’umunyacyubahiro muburyo bwerekana ko ufite ikinyabupfura? Imico iratandukanye muburyo abantu bavuganamo n’abandi bantu cyane cyane abanyacyubahiro. Hari aho bisaba ko umuntu apfukama imbere y’uwo avugana nawe, hari aho bisaba kuvuga ukoma amashyi, hari aho bisaba kuvuga mwijwi ricishije make wicishije bugufi, hari aho byasaba kwicara cyangwa guhagarara, mbese umwifato ugira imbere y’umunyacyubahiro ujyana n’umuco w’akarere kimwe n’uko uwo muvugana akwakiriye. Urugero rwo mumuco wacu w’abanyarwanda, ntabwo byerekana ikinyabupfura ko wavuga uhagaze imbere y’umunyacyubahiro mugihe we yicaye (tubyita kumuhagarara hejuru), gusa byaterwa n’aho muri kuganirira.

Nubwo tutakwirengagiza umwifato w’inyuma w’umuntu uri gusenga Imana, ntabwo uyu mwifato ufite agaciro kanini muburyo isengesho ryakirwa cyangwa ritakwakirwa. Umwifato mukuru kandi w’ingenzi ni umwifato wo mumutima. Umutima w’umuntu usenga ukwiye kuba urangamiye Imana, wicishije bugufi kandi wemera ko udatunganye imbere y’ukwera kw’Imana. Mu mugani w’umufarisayo n’umukoresha w’ikoro bari gusenga, Yesu yavuze kumwifato wo mumutima w’umuntu Imana yakwakira igihe asenga. Umufarisayo mu isengesho rye yagaragaye asa nuwishyira hejuru ndetse atunga urutoki umukoresha w’ikoro amucira urubanza ko ari umunyabyaha. Umukoresha w’ikoro yagaragaje uguca bugufi no kwemera intege nke z’umutima we, “naho umukoresha w’ikoro ahagarara kure ntiyahangara no kubura amaso ngo arebe mu ijuru, ahubwo yikubita mugituza ati: Mana mbabarira kuko ndi umunyabyaha” (Luka 18:13). Yesu yavuze ko isengesho ry’uyu mukoresha w’ikoro ariryo ryakiriwe kubwo kwicisha bugufi k’umutima we.

Umwifato w’inyuma igihe dusenga, ukwiye kuba uhamanya n’umwifato w’imbere mumitima yacu. Imana yitegereza cyane inyota umutima ufite kurusha uko umuntu yifashe muburyo bw’umubiri. Birashoboka gukoma amashyi, gupfukama, kurambarara hasi, n’ibindi bimenyetso by’umubiri ariko muby’ukuri umutima wo udahamanya nibiri gukorwa inyuma.

Yesu yigisha abigishwa be gusenga yabahuguriye kutifata nk’abafarisayo agira ati: “Ni musenga ntimukamere nk’indyarya, kuko bakunda gusenga bahagaze mu masinagogi no munzira ngo abantu babarebe; ndababwira ukuri yuko bamaze kugororerwa ingororano zabo” (Matayo 6:5). Igihe dusenga umwifato wose twagira bifatiye k’umuco w’aho turi muburyo bwo kubaha abakuru dukwiye kuwuhuza n’umwifato wo mumutima. Ibyo twakora byose ikintu k’ibanze kandi k’ingenzi ni ukumenya neza uwo twerekejeho umutima.

Usenga yakwibaza ati “uyu mwifato cyangwa iki gikorwa nkoze nshaka ko ari inde ukibona kandi akagishima? Mbese ndakora ibi kubw’Imana iriho indeba cyangwa ndiyereka abantu ngo bamenye ko nubashye Imana?” Umwifato wose umuntu yagira mugihe cyo gusenga ukwiye kuba uboneye kandi ugaragaza guca bugufi k’umutima ushaka Imana, bigakoranwa ubwitonzi n’ikinyabupfura twibuka ko tutari kwiyereka abantu ngo badushime ahubwo turi kwiyereka Imana yacu ireba ibyiherereye byo mumutima gusumba imiyego (gestures) y’umubiri wacu. Yesu yakomeje guhugura abigishwa be agira ati “Wehoho nusenga ujye winjira mu nzu ubanze ukinge urugi, uhereko usenge So mwihereranye, nuko So ureba ibyiherereye azakugororera” (Matayo 6:6).

Pasteri Basebya Nicodème ni umuntu ki?

Basebya Nicodème ni umushumba (umupasitori) wo mu Itorero ry’Ivugabutumwa ry’Inshuti mu Rwanda (Eglise Evangélique des Amis au Rwanda). Ni umugabo wubatse, we n’umuryango we bakorera umurimo w’Imana mu ntara y’amajyaruguru akarere ka Musanze aho akora umurimo wo kwigisha no gutoza abayobozi b’amatorero nk’umwamu mu ishuri rya Bibiliya ryitwa Rwanda Friends Theological College.

Hamwe n’umurimo wo kwigisha, ni umubwirizabutumwa ubimenyereye kandi ufite ubunararibonye kuko yatangiye kuvuga ubutumwa mu mwaka w’1992. Afite impamyabushobozi y’icyiciro cya 2 cya kaminuza mubuyobozi bwa gikristo (Christian Leadership), iy’icyiciro cya 3 cya Kaminuza mukubungabunga iterambere ry’umuryango mugari (Community Care) kandi ari gusoza icyiciro cya 3 cya kaminuza mubyerekeye kujyana ubutumwa aho butaragera (Missiology).

Ukeneye icyo amubaza cyangwa asobanuza, cyangwa ufite ikindi yifuza ko yazasesenguraho ubutaha,ijambo ry’Imana, iby’Umwuka n’iby’ubuyobozi bw’itorero yamwandikira kuri email ye: basebyanicodeme@gmail.com cyangwa agahamagara kuri telephone igendanwa +250788488139

Ubumwe.com

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here