Home AMAKURU ACUKUMBUYE Nibaza impamvu umugore wagaragaye atora inzoga kimwe n’abandi yahindutse urwamenyo !

Nibaza impamvu umugore wagaragaye atora inzoga kimwe n’abandi yahindutse urwamenyo !

Mu minsi ishize ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye hakwirakwijwe amashusho y’ahantu habaye impanuka imodoka zari zitwaye inzoga zikameneka abaturage bakihuta bajya kwitoragurira buri umwe wese uko ashoboye. Bivugwa ko byabaye Kuri uyu wa Kane tariki 29/07/2020 ahitwa mu Kanogo mu mujyi wa Kigali.

Muri aya mashusho yafashwe n’umuntu njyewe ntazi mu bagabo benshi batanguranaga izi nzoga hagaragayemo umugore/ umukobwa umwe waje nawe akitoragurira icupa rimwe ry’inzoga ya Mitsingi (Miitzing) kimwe n’abandi. Ariko niwe wabaye inkuru kurusha igikorwa nyirizina cy’uko habaye impanuka imodoka ikamena inzoga cyangwa kuba impanuka yabaye abaturage bakiruka bajya gusahuranwa inzoga!

Aya mashusho yagaragazaga abantu batandukanye bamwe bari kuva mu modoka bakaza gutwara inzoga nyinshi, abandi bagaparika amamoto bagafata izo bashoboye, abandi wabonaga bameze nk’abatuye hafi aho kuko bari bameze nk’abatunda bajyana mu bubiko runaka, ariko nibajije impamvu umugore wagiye kwifatira inzoga nawe nk’abandi we akanifatira kamwe ariwe wagizwe igitaramo kanswe we atari umuntu kimwe na basaza be nabo bifatiraga uko bashoboye !

Uyu mugore/ mukobwa ntabwo muzi ngo wenda menye niba ako gacupa yari akitwariye ngo akanywe cyangwa hari n’undi yaragashyiriye. Igihari cyo ni uko icyo aricyo cyose nta kosa yakoze kuko nta tegeko mu Rwanda ribuza umugore kunywa inzoga. Bivuze ko yayifashe nk’uko n’abandi bose bazifashe akajya kuyikoresha icyo ashaka.

Abanshi bashyize kuma sitati(status) yabo, uyu mugore bamuciyeho akaziga, mu magurupe(groups) hirya no hino niwe bari kuganiraho bamwe ngo yabasekeje, abandi ngo ni umukobiyi, abandi ngo ni umusinzi,…Nyamara bakiyibagiza ko hejuru ya 98% bari kumwe bari abagabo kandi ntacyo yakoze kidasanzwe cyangwa kirengeje ibyo abagabo bakoze. Aho kumuganiraho no kumutaramiraho ngo umugore, kuki ahubwo abantu batarebera hamwe uyu mwifato w’abanyarwanda ?

Niba ari ikibazo kigaragara muri uriya mwifato abanyarwanda bagaragaje, njye numva harebwa impamvu abanyarwanda bajya gusahuranwa inzoga mu gihe habaye impanuka zikameneka, naho gufata umugore wakoze bimwe n’abagabo akaba ariwe ucibwaho akaziga muri Video yose, akaba ariwe abantu buzuza ku mbuga nkoranyambaga bagarukaho ngo yatoye inzoga, mbona byaba biri mu rwego rwo guhohotera umugore.

Dore amwe mu mashusho yakwirakwijwe ku mbuga zitandukanye:

 

Mukazayire- Youyou

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here