Home Uncategorized Nta bunyamwuga buri mu muziki nyarwanda-Umuraperi Bright Patrick

Nta bunyamwuga buri mu muziki nyarwanda-Umuraperi Bright Patrick

Umuhanzi Bright Patrick asanga umuziki wa Gospel hano mu Rwanda,utaratera Imbere nko mu bihugu byo  hanze mu mahanga.

Umuraperi Bright Patrick
Umuraperi Bright Patrick

Uyu musore umaze igihe kirekire ataba mu rwanda,akaba yaragiye mu gihugu cya Canada kwiga,yasobanuye byinshi ku bijyanye n’umurimo w’Imana hariya aherereye ,ndetse n’uko injyana ya Hihp Hop ifatwa muri Gospel.
Ni kenshi bijya byumvikana ko mu bihugu byo hanze y’u Rwanda hajya haba guhohoterwa kw’abakiristu ndetse n’abemera Yesu muri Rusange babaziza ukwemera kwabo,ndetse n’abandi ugasanga rimwe na rimwe batagira umwanya munini wo kwiyegereza Imana mu buryo bw’amasengesho ariko uyu muhanzi we yabigarutseho cyane ndetse anavuga ko mu gihe amazeyo amaze kubona byinshi ndetse no kumenya byinshi ku bijyanye n’ibyo.
Mu magambo ye,Umuhanzi Bright Patrick yagize ati:”Hano muri rusange barasenga ariko kuko abantu ari uruvange bagiye bava mu bice bitandukanye by’isi niyo mpamvu nyine imico iba igiye itandukanye,kuko hari abantu baba basenga Budha ndetse n’ibindi.Gusa hano usanga basenga akanya gato cyane ariko wenda baba bemera Yesu Kiristu ndetse na Bibiliya.Naho urebye kuruhande rwa Muzika hano umuziki bawukora mu buryo bw’umwuga,ariko iwacu usanga benshi batawukora mu buryo bw’umwuga.”
Uyu musore rero akaba yanakomeje avuga ko umuziki akiwukora kandi akaba anashima Imana ndetse n’abantu bamufashije ndetse bakimufasha.
Bright Patrick akaba azagaruka mu gihugu cy’u Rwanda mu kwezi  k’Ukwakira ,uyu mwaka,aho ahamya ko azamara igihe kinini mu Rwanda,nyuma byaba ngombwa agasubira muri Canada.
 
N. Zarcy Christian

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here