Home AMAKURU ACUKUMBUYE Nta murwayi w’imidido ugomba guhabwa akato, kuko si indwara yandura

Nta murwayi w’imidido ugomba guhabwa akato, kuko si indwara yandura

Indrwara y’imidido imwe mu ndwara zititaweho, Ikigo cy’Ubuzima (RBC),gisaba abantu kutaha akato umurwayi w’imidido, aho bavuga ko itandura, kandi bemeza ko uko umwe yayirwaye n’undi ashobora kuyirwara.

Imidido ni indwara ifata igice cy’amaguru iterwa no kuba umuntu amaze igihe agenda mu butaka atambaye inkweto hakabaho uduce tuba mu butaka twinjira mu mubiri w’umuntu tukagenda  tukangiza imiyoboro y’amazi  iba mu maguru igatuma amazi yo mugice cy’epfo yifunga amazi ntakomeze gutembera bigatuma  amaguru abyimba hakaba hazaho amaga bikaba byanamugeza kure akaremba ntabe yabasha kugenda.

Ni indwara rero bitari bimenyerewe ko ivurwa mu Rwanda, kuko iri mu ndwara zititaweho ariko kuri ubu hajeho uburyo bwo kuyivura, muho bavurira iyi ndwara harimo ikigo cya Centre st Vincent cyo mu Karere ka Musanze ku bufatanye n’umushinga wa Heart and Sole Aflica ( HASA) hakoreshejwe uburyo bwo gutumbika ibirenge mu mazi arimo imiti.

Izi ni inkweto zikoreshwa bavura abarwaye imidido

Bamwe mu bafite uburwayi bw’indwara y’imidido  baravuga ko usanga akenshi abantu babanena kuko uba ubona indwara bafite ari nk’ubusembwa buba bwaraje ku mubiri wabo.

Mukandutiye Françoise wo mu Karere ka Musanze, Umurenge wa Kimonyi, Akagali ka Mbirira avuga ko kuba yararwaye indwara y’imidido byamuteye guhabwa akato bimuviramo guta ishuri.

Yagize ati” Narigaga mu mwaka wa gatatu, nibwo nafashwe n’iyi  ndwara y’imidido, abanyeshuri ku kigo aho nigaga bambona bagapfuka amazuru n’umunwa kuko ibirenge byavagamo amazi, abandi bakiruka bakampunga ngo ndi umunyamwanda, ngo barakiroze, bagera n’aho bampimba izina rya Nyirabitimbo, ibi byatumaga mpora nigunze njyenyine mpitamo kuva mu ishuri”.

Naho Mukamazera Jacqueline ni umubyeyi w’abana batanu, avugako kurwara uburwayi bw’imidido yahawe akato bikagera n’aho atabwa n’uwo bashakanye.

Yagize ati” Uwo twashakanye yaranyinubaga agera n’aho anta avuga ngo sindi umugore nk’abandi, abandi b’inshutize bakajya bamubwira ngo yanshakaga areba he? Antana abana nkajya njya kubacira inshuro njyenda ntashoboye, nkatekereza ko n’aho nari naravutse nahabwaga akato narwara nkahera mu buriri nkabyimenyera, ariko aho ntangiye kwivuriza ntangiye koroherwa nibwo imiryango yongeye kumvugisha, rero abantu dufite ubu burwayi akenshi muri sosiyeti turahezwa tukananenwa cyane”.

Abarwaye imidido bavuga ko bagihura n’ibibazo bitandukanye mu miryango.

Uwizeyimana Jeanne ushinzwe ibikorwa mu mushinga wa Heart and Sole Africa ( HASA) avuga ko bakora uko bashoboye bakigisha imiryango iha akato abafite uburwayi bw’imidido, ariko hakaba n’abatabasha guhita babyakira.

Yagize ati” Icyo dukora tujya mu miryango yabo tukagerageza kubigisha  hakaba imiryango yatandukanye isubirana, ariko nanone bikajyana n’impinduka z’amaguru uko agenda akira, kuko niba yaramutaye afite ibisebe anuka akabona umuntu habayeho impinduka ashobora no kuba yakora, icyo gihe abonako nta kibazo.”

Uwizeyimana Jeanne ashinzwe ibikorwa muri HASA avuga ko bakora ubukangurambaga, kandi bakomeje

Gusa yakomeje agaragaza ko hari n’abo bata mungo ntibakomeze kumvikana, icyo gihe guhindura  imyumvire yabo bantu biba bigoye ariko ko bashobora kugerageza uko bashoboye “.

Nyamara nubwo hakiboneka abagiha akato abarwaye iyi ndwara y’imidido RBC yo isaba abanyarwanda kudaha akato abafite ubu burwayi kuko ari abarwayi nk’abandi.

Nshimiyimana Ladislas ushinzwe ubushakashatsi ku ndwara zititaweho muri RBC avuga ko nta muntu ukwiye guhabwa akato.

Yagize ati”  Nta muntu ugomba guhabwa akato.  umurwayi ni umurwayi indwara umuntu arwaye uyu munsi, nanjye ejo nayirwara, igihe uhaye umuntu akato kamugarukaho kandi kamugiraho ingaruka akaba yagira ibibazo byo mu mutwe nibyo yagombaga gukora ntabikore, uretse iyo ndwara hakiyongeraho no guhangayika, akagira n’ibindi bibazo bituma adatuza muri we ku buryo atabasha no gukurikirana uburwayi bwe .”

Nshimiyimana, yakomeje agaragaza ko abaha aba barwayi akato bitaba bikwiriye, kuko nta ruhare baba baragize mu burwayi babo.

Yakomeje agira ati “Si byiza rero abantu bareke guha abarwayi akato kuko iyi ndwara ntiyandura, nabwo ari indwara abantu baba biterereje, ni indwara iza uko ayifata n’undi yamufata, nibyiza ko bafatwa nk’abandi barwayi.”

Ladislas ushinzwe ubushakashatsi ku indwara zititaweho muri RBC asaba abantu kudaha akato abarwaye indwara y’imidido.

RBC igaragaza ko  abantu barenga 6000 mu Rwanda barwaye imidido.Minisiteri y’Ubuzima ibinyujije muri iki kigo mu ishami rishinzwe kurwanya indwara zititaweho yashyizeho gahunda yo kugeza ubuvuzi ku baturage batandukanye  muri buri Ntara ishyiraho Centre ishobora kuvura abo barwayi ku buryo mu bigo nderabuzima 11 batanga izo serivise

 

MUKANYANDWI Marie Louise

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here