Home AMAKURU ACUKUMBUYE Ntabwo kwambara agapfukamunwa n’uturindantoki ari uburyo bwizewe bwo kwirinda Koronavirus

Ntabwo kwambara agapfukamunwa n’uturindantoki ari uburyo bwizewe bwo kwirinda Koronavirus

Nyuma y’uko Ministeri y’ubuzima ishyize ku mugaragaro abemerewe kwambara agapfukamunwa ndetse n’uigihe umuntu akambarira,abantu benshi bagiye bagaragaza ko ibikubiyemo bidasobanutse ndetse abenshi ukabona ntibasobanukiwe n’ubu bwirinzi

Ubumwe.com bwifuje kumenya byinshi ku kijyanye n’iri tangazo kugira ngo abaturage basobanukirwe byimbitse uburyo bwiza bwo kwirinda, hanyuma bwegera Julien  Mahoro Niyingabira umukozi mu kigo cy’Ubuzima (RBC) ushinzwe imikoranire n’Itangazamakuru.

Dore ikiganiro umunyamakuru wa Ubumwe.com yagiranye na Mahoro:

Umunyamakuru: Mwaramutse neza ?

Mahoro: Mwaramutse neza

Umunyamakuru : Ku kijyanye n’iri tangazo rivuga ngo : «  Ni ryari ugomba kwambara agapfukamunwa mu rwego rwo kwirinda Koronavirus » ko abaturage bagaragaje ko batabisobanukiwe aho bavuga ko ku kambara byaba bibarinda, kandi mugaragaza ko atari burimuntu wemerewe ku kambara ?

MahoroUburyo bwizewe bwemejwe n’Ikigo cy’ubuzima ku Isi (OMS) bwo kwirinda Koronavirus ni ukwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi, ukirinda kwegerana na mugenzi wawe mu ntera iri munsi  ya metero imwe.

Umunyamakuru : Ubundi Koronavirus yandura gute ?

Mahoro : Inyura mu matembabuzi, asohoka iyo umuntu ahumeka, akorora cyangwa yitsamura akaba yashobora kugera kuwo begeranye noneho akamwanduza mu gihe ari mu intera iri munsi ya metero imwe.

Umunyamakuru : None se ko urebye hanze, ubona abantu benshi ahantu henshi baba bambaye utu dupfukamunwa mu buryo bwo kwirinda?

Mahoro: Mu mabwiriza ya OMS udupfukamunwa twambarwa n’abantu bagaragaje ibimenyetso kugira ngo birinde kuba bakwirakwiza Virusi mu bandi bantu.

Umunyamakuru : Nonese niba iyi Virusi yandura ari uko ayo matembabuzi y’uyifite ageze ku wundi, kuki umuntu atakambara kugira ngo agize n’ibyago akaba ayo matembabuzi yamugeraho yasanga yipfutse ?

Mahoro: Impamvu tutashishikariza abantu kwambara udupfukamunwa nk’ubiryo bwo kwirinda, niba wabibonye abantu bari kwambara udupfukamunwa mu buryo butandukanye n’uburyo twagenewe gukoreshwamo. Ubusanzwe agapfukamunwa kagira igihe kambarwa n’igihe gakurirwamo kandi ayo mabwiriza uyafashijwemo n’umuganga kuko niwe uba uzi ngo kambarwa uku, kagakurwamo uku, mu gihe runaka, hanyuma kakajugunywa aha n’aha.

Umunyamakuru : Ko urebye hirya no hino mu gihugu cyane cyane mu mujyi wa Kigali abantu benshi birirwa batwambaye hari izihe mpungenge ?

Mahoro : Hirya no hino urabona abantu batwambara, bakatwirirwana umunsi wose, kandi niba wumva ikintu wakwirirwa uhumekeramo buri mwanya, wakurizamo ubundi burwayi. Ntabwo rero ari uburyo dushishikariza abantu kwirindamo Koronavirus.

Umunyamakuru : Noneho ku bwanyu murasanga nta mpamvu yo kwambara agapfukamunwa umuntu adafite ibimenyetso ?

Mahoro : Ntayo rwose, Ntabwo Koronavirus itembera  mu mwuka ngo yiriwe iguruka  itembera  itegereje ko abantu baza ngo bayihumeke. Nta mpamvu nimwe rero ihari yo kwambara agapfukamunwa ,niba umuntu yazirikanye gutanga ya ntera yo guhura n’undi ntaho yahurira na Koronavirus, kuko ntabwo iri mu mwuka ngo arayihumeka.

Umunyamakuru : Nonese ikijyanye n’uturindantoki (Gants) nazo ko uzibonana abantu benshi hirya no hino zimaze iki ?

Mahoro : Abari kwambara uturindantoki nabo, bari kutwambara ubundi bakatugumana, akagenda akora ku bintu byinshi wenda biriho iyo Virusi, kandi nawe akagenda akora ku bindi bitandukanye. Kandi ntabwo aza gukaraba intoki yambaye utwo turindantoki. Bivuge ko bibangamira uburyo bwashyizweho kandi bwizewe.

Abantu nibahagarike kwambara utwo turindantoki,kuko ushobora kwibwira ko wirinze wowe ubwawe ariko ntabwo uri kurinda bagenzi bawe kuko aho ugenda ukora wakoze ahari virusi ugenda uyikwirakwiza ahandi , nyamara mu gihe umuntu akarabye bisanzwe aba ayikuyeho ijana ku ijana bigabanye no kwanduza abandi. Uretse no kwanduza abandi, nawe ubwe ashobora kwiyanduza yikozeho n’utwo turindantoki yakoresheje ahanduye.

Umunyamakuru : Hari ubundi butumwa mwumva mwageza ku banyarwanda ?

Mahoro: Yaba agapfukamunwa, yaba uturindantoki ntabwo ari uburyo bwashyizweho bwizewe bwo kwirinda Koronavirus. Uburyo bwizewe ni ugukaraba intoki,ukirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi, no kwirinda kwegerana n’abandi mu ntera iri munsi ya metero imwe.

Mukazayire Youyou

1 COMMENT

  1. Murakoze pe. Aya mabwiriza ya Minisante nari nayobewe uko nyahuza n’ibyo nabonaga abantu bose bambaye masque na gants. Twite mu gukaraba intoki cyane …..

Leave a Reply to Didier Cancel reply

Please enter your comment!
Please enter your name here