Home AMAKURU ACUKUMBUYE Mutama na Mutamakazi bishimiye kumva ubuhamya bwabo bakiri bazima.

Mutama na Mutamakazi bishimiye kumva ubuhamya bwabo bakiri bazima.

Umusaza Niyonzima Didace ( uzwi cyane ku izina rya Mutama) n’umufasha we Mukakarori Gemmimah( uzwi ku izina rya Mutamakazi) barishimira kumva abantu babavuga ibyiza bakiri bazima.

Ibi ni ibyagarustweho n’aba babyeyi kuwa Gatandatu tariki 06/08/2016, mu birori byo kwizihiza imyaka mirongo itanu bamaze babana nk’umugabo n’umugore.

Ibi birori byabereye mu Itorero rya EEAR( Kicukiro),byaranzwe n’umunezero n’ibyishimo bidasanzwe ndetse n’abashyitsi baturutse impande n’impande bari baje gushyigikira no kwizihiza ibi birori cyane cyane ababanye n’aba babyeyi mu gihugu cy’Uburundi kuko ari naho bakoreye ubukwe bwabo mu myaka mirongo itanu ishize ndetse kuva icyo gihe baracyasengera mu Itorero ry’Inshuti ari ryo bita Ishengero ry’Abagenzi mu gihugu cy’U Burundi ari naho basezeraniye.

Uyu muryango wibarutse abana icyenda Ubu bakaba basigaranye umunani kuko umwe yitabye Imana( Abahungu batanu n’abakobwa batatu) ubu uyu muryango wamaze kwororoka kuko ubu hiyongereyeho abakwe batatu ndetse n’abakazana batatu tutibagiwe n’abuzukuru icumi na batatu.

Ibi birori byari byitabiriwe n’ingeri zose kuko aba babyeyi bagerageje kubana n’abantu b’ingeri zose cyane cyane aho abato babafata nk’ababyeyi babo, naho abakuze bakabafata nk’abavandimwe babo. Mutamakazi abenshi bakamwitabaza bafite imanza zitandukanye  ngo abasengere nawe akabifata nk’ishingano.

Mu rusengero ibi birori byaranzwe n’amashimwe ndetse n’ubuhamya butandukanye byaba ku bageni ,byaba ku bana abakazana, abakwe ndetse n’abuzukuru ,tutibagiwe n’Itorero muri rusange. Maze bashimira Imana kubwo Imirimo n’ibitangaza yakoze muri iyi myaka mirongo itanu bari kumwe.

Hakomeje kugaragara amashimwe cyane cyane ko mu gihe cyashize Mutama yari yararwaye cyane abantu bose babona ko yaba ari mu minsi ye yanyuma yo kuri iyi si, ariko Imana yaramukomeje imwongerera Iminsi yo kubaho maze bizihiza imyaka mirongo itanu bari kumwe.

Umuryango wabo mugari ugizwe n’abana,abakwe, abakazana ndetse n’abuzukuru nabo bafashe umwanya wo gushima Imana maze banazana amaturo mu Itorero bashimira Imana kubyo yakoze kuba ababyeyi babo bagejeje iki gihe bari kumwe kandi bakiri mu buntu bw’Imana.

Ibi birori byari biteguwe neza k’uburyo wabonaga ari ubukwe .

Iyi sabukuru yari iteguwe nk’ubundi bukwe bwose dusanzwe tumenyereye aho ari Mutama na Mutamakazi bari bambaye neza cyane ndetse bongeye no kwiyibutsa ibyo bakoze mu myaka mirongo itanu itambutse ubwo bakoraga ubukwe.

Byari byiza cyane binogeye ijisho ndetse binashimishije . Ikindi cyashimishije abari bitabiriye ibi birori ni uko Mutamakazi yari kumwe n’umubyeyi wa mushyingiye( abo twita Maraine) amuri impande nk’uko byari bimeze mu myaka mirongo itanu yatambutse. Ariko uwashyingiye Mutama( parain) ntakiriho yitabye Imana.( Aruhukire mu mahoro).

Umubwiriza wungirije wa EEAR yashimiye Imana kuba yarabahaye abantu nka Mutama na Mutamakazi mu Itorero kuko ari abantu bababereye umugisha kandi b’umumaro munini mu Itorero,kuva bagifite imbaraga nyinshi ndetse no kugeza n’ubu ubona ko imbaraga mu bigaragara ari nkeya kubera imyaka bagezemo. Ariko ko bagikora iby’ubutwari. Maze asaba n’abakiri bato kubigiraho kuko ari ababyeyi b’intangarugero.

Nyuma y’ibirori byo mu rusengero hakurikiyeho kwakira abashyitsi.

Nyuma yo gusoza gahunda zo mu rusengero abatumirwa bari bateguriwe ibyo kurya ndetse n’ibyo kunnywa maze ibi birori nabyo birangwa no gusabana ndetse no gutambutsa ubuhamya n’amashimwe y’ibyo Imana yakoreye uyu muryango.

Mutama na Mutamakazi batangije iki cyiciro cya kabiri bakata umutsima banabafungurira icyo kunnywa ni uko ibirori bikomeza kurangwa n’umunezero uhebuje.

Mutamakazi mu ijambo rye yagize ati: “ Ndashima Imana kuba numvise n’amatwi yanjye abantu bamvuga ibigwi bitabaye kwa kundi bavuga umuntu ari uko yashizemo umwuka atari kubyumva. Mu by’ukuri uyu munsi wabaye mwiza cyane mu mateka y’umuryango wacu ndetse no kugiti cyanjye bw’umwihariko. Kandi ni ukuri nshimye Imana kuko icyo namusabye yarakimpaye.

Mutama nawe yatanze ubuhamya bw’urugendo rw’ubuzima bwabo uko Imana yabarinze kuva mu gihugu cy’U Burundi kugeza bageze mu Rwanda ko ukuboko kw’Imana kwabanye nabo kandi byagaragaraga nk’ibikomeye imbere y’abantu ndetse babona bidashoboka ariko Imana ishobora byose.

Mu magambo ye yagize ati” Ndanezerewe cyane rwose kubw’uyu munsi. Nari nararwaye ariko Imana yanze kumpamagara ntarabona ibi byiza, ngo nanumve n’amatwi yanjye amagambo meza, abantu bavuga ibyiza bambonyeho. Ubu nshatse nanapfa, nagenda nezerewe.
Ubuhamya bwari bwinshi cyane kandi abantu bari benshi bari bakeneye kugira icyo bavuga n’ubwo umwanya utabakundiye ko bose bavuga. Ariko abafashe ijambo bose bashimiye Imana ndetse n’aba babyeyi urugero rwiza ndetse n’imbuto nziza bakomeje kugaragariza abantu bose.

Kurikirana mu mafoto uko byari bimeze:

20160806_165754

20160806_165727

Umunezero ari wose
Umunezero ari wose

20160806_164921
Mutama na Mutamakazi hamwe na maraine

Basohotse mu rusengero
Basohotse mu rusengero
Mutama na Mutamakazi bari kumwe na Pasteri.
Mutama na Mutamakazi bari kumwe na Pasteri.

20160806_164733

20160806_163156
Abagore bo mu itorero bati” Mwatubereye urugero rwiza Imana ibahe umugisha”

Itorero bati" n'ubwo tutabona impano ibakwiriye ariko hari icyo twabageneye"
Itorero bati” n’ubwo tutabona impano ibakwiriye ariko hari icyo twabageneye”

 

Abantu ni benshi
Abantu ni benshi
Abuzukuru ba Mutama na Mutamakazi
Abuzukuru ba Mutama na Mutamakazi
Abana n'abakwe n'abakazana bati " Tubari inyuma"
Abana n’abakwe n’abakazana bati ” Tubari inyuma”

 

Mutama ati" Niba unaniwe ba wiyicariye mukunzi wanjye"
Mutama ati” Niba unaniwe ba wiyicariye mukunzi wanjye”

20160806_160441

20160806_160428

20160806_160253

Abana,abakwe,abakazana n'abuzukuru batambutsa ituro ry'ishimwe.
Abana,abakwe,abakazana n’abuzukuru batambutsa ituro ry’ishimwe.

20160806_160135 - Copy

20160806_160011 - Copy

20160806_155856 - Copy

20160806_155613

20160806_155612

20160806_164905

 

Mukazayire-youyou.

1 COMMENT

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here