Nk’uko bimaze kumenyerwa ko buri wa Gatatu aba ari umunsi wa Bohoka mu Itorero Abacunguwe riyobowe na Bishop Rugagi Innocent. Uyu munsi uba ari umunsi udasanzwe kuko abantu benshi bakira ibitangaza byabo bitandukanye.
Ariko rero n’ubwo twabivuze haruguru ko haba hari abantu benshi batandukanye, hari n’abandi baba babuze uko bicara ngo bakurikirane ijambo ry’Imana bitewe bamwe n’akazi bakora, abandi kubera ubuzima bubagoye bakaba bagomba kujya gushaka ikibatunga bo n’imiryango yabo.
Ni muri urwo rwego hari abaza mu mwanya wakaruhuko, bagasimbuka iminota mike bakumva ijambo ry’Imana yaba ubuhanuzi cyangwa kubohoka,… hari n’abandi baba bahanyuze gato batambuka dore ko uru rusengero ruri ku nzira mu mugi rwagati, akahanyura gato atekereje ko no mu kanya gato yaba ahanyuze wenda Imana yagira icyo imuvuzeho.
Ni muri urwo rwego ku munsi w’ejo kuwa Gatatu hari umu motari wari uhagaze ku rugi ari kwumva ijambo ry’Imana ariko arinako arigucungana na moto ye areba ko hari umugenzi utambuka ngo ahite amutwara, mbese wabonaga byose abikunze yaba ukwicara agaterana, ariko agatima kakanga agatekereza no ku bagenzi. Bishop nibwo yamubonye aramusanga. Nk’uko tubikesha urubuga rwi’iri Torero Abacunguwe.org.
Iyumvire ikiganiro bagiranye mu kanya gato:
Bishop: uraho?
Motar: Muraho neza
Bishop: Amakuru yawe?
Motar: Nimeza.
Bishop: Ni meza koko!
Motar: Araseka
Bishop: Ko uticara ngo wumve ijambo ?
Motar: Arongera araseka arinako areba hanze kuri moto ye ngo arebe ko hari umugenzi hafi aho. ( Ariko wabonaga afite icyo ashaka kuvuga ariko yabuze uko akivuga)
Bishop: Ubundi ukorera amafaranga angahe ku munsi?
Motar: Nkorera guhera ku icumi kuzamura (10000frw)
Bishop: Iyo wakoreye menshi cyane kuburyo utaha usingiza Imana uba wakoreye angahe?
Motar: Makumyabiri cyangwa na bitatu gutyo (20000frw,23000frw,)
Ati: guhera kuri 20 na 23 gutyo…. ariko niyo nabona make nabwo nshima Imana.
Bishop yahise amubwira ngo ngaho tambuke ujye kwicara wumve ijambo ry’Imana utuje nidusoza amateraniro ndaguha ibihumbi mirongo itatu hanyuma uhite witahira.
Yahise ava ku muryango ajya mu bakristo hagati nawe yumva ijambo ry’Imana atuje.
Ubwanditsi.