Umwana William Maillis w’imyaka 9 y’amavuko muri Leta zunze ubumwe za America ni umuhungu udasanzwe . Ubu yashoje amashuri ye yisumbuye ubu akaba yiteguye gukomeza amashuri ye aho azaba yigana n’abantu bakubye imyaka ye inshuro ebyiri. Uyu mwana w’umu Padiri w’umu orthodoxe ni umukristu mu buryo bukomeye kandi akoresha iyi mpano ye idasanzwe muguhesha Imana icyubahiro.
Ababyeyi ba William, aribo Peter na Nancy umwana wabo akiri muto cyane bahise basobanukirwa ko ari umwana udasanzwe . Ku mezi 6 gusa yashoboraga kumenya imibare no kuyitandukanya, ku mezi 7 gusa y’amavuko yashoboraga gukora interuro yuzuye. Ku mezi 21 y’amavuko yashoboraga gukora mara, gusoma no kwandika. Afite imyaka 4 yatangiye gukora imibare ikomeye atangira kwiga kuvuga akoresheje amarenga,atangira no kwiga ikigereki. Ni uko yakomeje kwiga ibintu bikomeye kugeza aho yashoje amashuriye y’isumbuye ku myaka 9 y’amavuko. Ahita akomerezaho amashuri ya kaminuza kandi afite intego itomoye neza :
Yifuza kwiga ubunyabugenge n’ubutabire kugira ngo azabone impamyabumenyi ihanitse mubijyanye n’ubugenge. Ngo kandi icyo azaba yifuza cyane n’ukuzakora mubijyanjye n’ihinduka ry’ibihe ndetse no kumenya cyane ibigaragara ko bidasobanutse neza . Ngo ibi azaba abikorera cyane kugira ngo agaragaze ko hari imbaraga zitagaragara zisumba izindi zose ziri ahantu runaka.
Uko abyivugira ati : « Ndashaka kugaragariza abantu bose ko Imana ibaho koko. »
Mu mashuri yose William yizemo guhera muy’incuke kugeza aho ageze ubu bose bahamya ko ari umunyabwenge bidasanzwe kandi bakavuga ko ubwenge bwe ari karemano.
Ababyeyi be Peter na Nancy bakomeje gufatanya urugendo n’umwana wabo batagambiriye kumuhitiramo ibyo azakora ahubwo bamufasha kugira amahitamo meza ndetse no kumushyigikira mubyo yahisemo. Ise umubyara Peter ahora amukomeza ukobwije n’uko bukeye amubwira ati:
«Imana yaguhaye impano. Ikosa wazagira ni ukudaha agaciro gakomeye iyo mpano wahawe ukayipfusha ubusa utayikoresheje mubizagirira isi yose akamaro, »
Mukazayire Immaculee