Home IMYIDAGADURO Ntiwice akazi kawe ngo ufite ibirori iturize usange Milanova tubikemure

Ntiwice akazi kawe ngo ufite ibirori iturize usange Milanova tubikemure

Milanova nyuma yo gusanga ko abantu benshi babura uko bategura ibirori byabo cyane cyane kubakenera Keke(Cakes) kubera akazi, biyemeje kuzibatunganyiriza.

Umuco umaze kumenyerwa mu Rwanda wo gutungura umuntu wagize isabukuru y’amavuko,abakobwa bagiye kurushinga,isabukuru yo gushyingirwa ndetse n’ibindi birori bitandukanye. Aba bategura ibi birori bakunda kubura akanya kubera akazi ndetse na cake baba bagomba kujya aho bayikorera mbere kugira ngo basange barayibateguriye.

Cakes zihora zihari kandi ingano zose ku biciro bitandukanye.

Milanova yahisemo kujya bakora cake z’ubwoko bwinshi ndetse n’ibiciro bitandukanye, bakazibika kuburyo isaha iyo ariyo yose uhanyuze, uhita uyifata bitagufashe umwanya wo kubanza kuhaza mbere ngo hanyuma baze kukubwira ngo uraza kugaruka nyuma. Ndetse iyo unabishaka bayigusangisha aho ibirori bibera.

Milanova ikorera Kicukiro, ku muhanda munini wa Kaburimbo, Ku cyapa cya Kabiri cya Taxi uturutse Sonatube ugana Kicukiro Centre. Bafite Coffee Shop (Ikawa y’ubwoko bwose), Bakary (Aho bakorera ibijyanye n’imigati), Restaurant, ndetse n’Akabari.

Aha ni agace ka Bakary (Aho bakorera ibijyanye n’imigati) ka Milanova

Bakary ya Milanova yujuje ibisabwa byose ariko kuri cakes ni akarusho, kuko umwanya uwo ariwo wose uhasanga cake zimeze neza ku biciro bitandukanye kandi binogera burimuntu wese. Hari n’utundi tuntu twose kandi wakwakiriza abashyitsi ibirori bikagenda neza.

Ku kijyanye na gahunda ya Leta yo gukora amasaha 24/24, unakurikije ahantu Milanova ikorera, aho hanyura abantu bose bakora akazi gatandukanye cyangwa bagize gahunda zitandukanye. Ibyo gukora amasaha yose y’umunsi bagifashe nk’ingamba. Isaha iyo ariyo yose umuntu agannye Milanova, ahita abona icyo yaje ashaka, ku giciro cyiza kimunogeye ndetse tutanatinya kuvuga ko hari cakes zihendutse ndetse cyane.

Dore zimwe muri Cakes zikorwa muri Milanova:

 

Cakes zihora zihari kandi ingano zose ku biciro bitandukanye.

 

N’ibindi biziherekeje byose birahari 24h/24h

Ubumwe.com

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here