Home IYOBOKAMANA “Nubwo kuri benshi ibihe bitagenze neza muri uyu mwaka wa 2020, hari...

“Nubwo kuri benshi ibihe bitagenze neza muri uyu mwaka wa 2020, hari byinshi byatuma dushima Imana.” Pastor Basebya Nicodème

Basomyi bacu dukunda, tubifurije umunsi mukuru mwiza wa Noheli no kuzarangiza umwaka wa 2020 mu mahoro n’amahirwe.

Nubwo kuri benshi ibihe bitagenze neza muri uyu mwaka wa 2020 bitewe n’icyorezo cyadutse ugitangira kikaba na nubu kikiyogoza igihugu cyacu n’isi yose muri rusange, ntitwabura gushima Imana ko benshi muri twe tukiri mu buntu bw’Imana. Birashoboka ko hari ibyo wari wateguye bitashobotse ko ubigeraho, hari ibyo wari ufite kuri ubu utagifite bitewe n’ingaruka za Covid 19 ariko ntabwo twakuka umutima ngo twihebe nk’abatazi Imana. Imana ni umuhanga ukomeye wo guhindura ibihe, akenshi kubizera Imana byose bigafatanyiriza hamwe kubazanira ibyiza, nk’uko Pawulo yavuga ati “Kandi tuzi yuko kubakunda Imana byose bifatanyiriza hamwe kubazanira ibyiza, ari bo bahamagawe nk’uko yabigambiriye” (Abaroma 8:28).  Rero nk’uko ijambo ry’Imana rivuze, hari igihe ibibi umuntu acamo iyo akomeje kwiringira Imana bishobora kumuhindukiramo ibyiza mu gihe cyategetswe. Igikunda kutugora twebwe abantu ni ukwizera ko ibibazo turimo bishobora kuba bidutegurira ibintu byiza by’ejo hazaza.

Pawulo ahamya ati “kuko twakijijwe dufite ibyiringiro…” (Abaroma 8:24). Ibyiringiro bikomeye bitanga amahoro y’umutima ni agakiza abizera bafite kava mu kwemera no kwizera Yesu Kristo. Tugerageje kwirengagiza ibyatubayeho cyangwa ibiri kutubaho, tugasubiza amaso inyuma kubyo twaciyemo naho tugeze ubu, twabona ibihe byinshi twabaye mubihe by’ingorane bikatubabaza ndetse bikaduhagarika umutima, nyamara mu minsi yakurikiyeho (cyangwa imyaka) tukaza kugera ku bintu byiza cyangwa amahirwe dusesenguye neza tugasanga ibyo tugezeho bifite inkomoko cyangwa isano na byabihe bibi twaciyemo. Nuyu mwanya birashoboka ko niba atari wowe byabayeho ariko ugenzuye neza aho utuye cyangwa mubo mubana nabo mukorana, ushobora gusanga abantu batari bake bafite amashimwe akomeye aturuka ku migisha Imana yabahaye muri uyu mwaka wa 2020 nubwo ari umwaka wahinduye ibintu byinshi kandi ukababaza benshi. Nibyo bamwe barababaye, ariko kandi birashoboka ko hari abandi bari mu mashimwe kuko hari ibyo bashoboye kubona cyangwa kugeraho batari kugeraho iyo umwaka ugenda neza nk’ibisanzwe. Kubera ko ntagitungura Imana, abayizera dukwiye guhora twiringiye ko ibyo ducamo byose bifite impamvu kandi iyi mpamvu si iyo kutugirira nabi iteka Imana itwifuriza ibyiza.

Umunsi mukuru wa Noheli twizihiza muri iki cyumweru, ni umunsi utwibutsa igihe Yesu yavukiraga mu isi, Imana yigize umuntu. Iyo isi itaba ifite ibibazo binyuranye kandi ngo ibe ituweho n’umuntu Imana yaremye mu ishusho yayo, Yesu ntabwo yari kwirirwa aza kuruhira kuri iyi si. Ariko “Kuko Imana yakunze abari mu isi cyane, byatumye itanga Umwana wayo w’ikinege kugira ngo umwizera wese atarimbuka, ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho” (Yohana 3:16). Umunsi wa Noheli utwibutsa kandi urukundo rw’Imana ku cyaremwe muntu. Imana imaze kwitegereza ko isi yuzuye imibabaro n’imiruho y’uburyo bwinshi kandi ko kw’isi ihafite umuntu yiremeye imukunze cyane, kugira ngo imufashe kunyura muri izo nzitane z’ibibazo adahitanywe nabyo, yatumye Umwana wayo Yesu avukira ku isi nk’umuntu afite gahunda yo gucungura muntu muri iyo mibabaro. Umwanditsi w’urwandiko rw’Abaheburayo abivuga neza ati “Nuko rero nk’uko abana bahuje umubiri n’amaraso, niko na we ubwe yahuje ibyo na bo, kugira ngo urupfu rwe aruhinduze ubusa ufite ubutware bw’urupfu ari we Satani, abone uko abatura abahoze mu bubata bwo gutinya urupfu mu kubaho kwabo kose. Kandi rero tuzi yuko atari abamarayika yatabaye, keretse urubyaro rwa Aburahamu. Nicyo cyatumye yari akwiye gushushanywa na bene Se kuri byose, ngo abe umutambyi mukuru w’imbabazi kandi ukiranuka mu by’Imana, abe n’impongano y’ibyaha by’abantu. Kuko ubwo yababajwe no kugeragezwa ubwe, abasha no gutabara abageragezwa bose” (Abaheburayo 2:14-18).  Kimwe mubyatumye Yesu yigira umuntu akavukira ku isi yicishije bugufi, kwari ukwisanisha natwe kimwe no gusogongera ku mibabaro y’iyi si kugira ngo amenye neza uburemere bw’ibibazo abantu b’Imana bahura nabyo hanyuma bityo nibamutakira abe azi ikibazo neza uko giteye kuko bimwe muri ibyo nawe yageragejwe nabyo.

Nubwo rero isi iri guca mugihe kiruhije, Noheli twizihiza nitwibutse ko “IMANA YAKUNZE ABARI MU ISI CYANE,” ibi bidutere ibyiringiro ko nubwo twaba mu burwayi, ubukene, ubushomeri, n’ibindi bibazo binyuranye, URUKUNDO RW”IMANA ruracyari kuri twe. Kuko yakunze abari mu isi itarobanuye. Kuba uri guca mungorane si ikibazo ku Mana, kuko nicyo cyatumye Yesu aza ku isi. Ibibazo n’imiruho yacu nibyo murimo wa Yesu. Ntukuke umutima, ntuve mubyizerwa, ntiwishore mu byaha wari wararetse wibwira ko ahari Imana yagutereranye cyangwa ubwo icyago cyagwiriye isi kugeza ubwo n’insengero zifunzwe ahari Imana ititaye ku biri kuba ku isi.  Imana iracyari kubugenzuzi bukuru bw’ibiri ku isi nibihabera birakwiye ko dukomeza kuyigirira icyizere.

Noheli nziza iduha kuzirikana urukundo rw’Imana rwayiteye kwigomwa kubwo gutabara abantu bari mu mu mibabaro y’isi. Yesu ntiyaje ku isi afite indi mishinga cyangwa ubucuruzi (business) aje gutangiza. Umushinga we wari uwo gusohoza gahunda y’Imana ku cyaremwe muntu. Yesu twibuka ivuka rye kuri Noheli, yaje asunitswe n’urukundo rwa Se Imana Data, aza kuduha Ubutumwa bwiza bw’ibyiringiro by’uko umwizera wese atarimbuka, kandi atongera gutinya urupfu kuko nyuma y’urupfu hari umuzuko. Noheli twizihiza, itubere ivugurura ry’ibyiringiro muri Yesu. Twiringira ko nta cyorezo, nta burwayi, nta bukene, nta gutakaza ibyo twakoraga, nta gihombo, nta rwango, nta bushomeri, yewe nta n’urupfu byadutandukanya n’urukundo rw’Imana ruri muri Kristo Yesu (Abaroma 8:37-39). Niba utaregurira Yesu Kristo umutima wawe uyu ni umwanya mwiza wo kubikora. Niba warakijijwe fata umwanya wo gushima ko uko uri kose urukundo rw’Imana ruracyagutwikiriye.

Noheli nziza kuri wowe n’isabukuru nziza k’Umwami wacu Yesu Kristo.

Pasteri Basebya Nicodème ni umuntu ki?

Basebya Nicodème ni umushumba (umupasitori) wo mu Itorero ry’Ivugabutumwa ry’Inshuti mu Rwanda (Eglise Evangélique des Amis au Rwanda). Ni umugabo wubatse, we n’umuryango we bakorera umurimo w’Imana mu ntara y’amajyaruguru akarere ka Musanze aho akora umurimo wo kwigisha no gutoza abayobozi b’amatorero nk’umwamu mu ishuri rya Bibiliya ryitwa Rwanda Friends Theological College.

Hamwe n’umurimo wo kwigisha, ni umubwirizabutumwa ubimenyereye kandi ufite ubunararibonye kuko yatangiye kuvuga ubutumwa mu mwaka w’1992. Afite impamyabushobozi y’icyiciro cya 2 cya kaminuza mubuyobozi bwa gikristo (Christian Leadership), iy’icyiciro cya 3 cya Kaminuza mukubungabunga iterambere ry’umuryango mugari (Community Care) kandi anafite icyiciro  cya 3 cya kaminuza mubyerekeye kujyana ubutumwa aho butaragera (Missiology).

Ukeneye icyo amubaza cyangwa asobanuza, cyangwa ufite ikindi yifuza ko yazasesenguraho ubutaha,ijambo ry’Imana, iby’Umwuka n’iby’ubuyobozi bw’itorero yamwandikira kuri email ye: basebyanicodeme@gmail.com cyangwa agahamagara kuri telephone igendanwa +250788488139

Ubumwe.com

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here