Home AMAKURU ACUKUMBUYE Nyabihu: Abana bahuye n’imirire mibi baba umutwaro w’ababyeyi b’abagore

Nyabihu: Abana bahuye n’imirire mibi baba umutwaro w’ababyeyi b’abagore

Abagore bo mu Karere ka Nyabihu, bagaragaza ko abana bafite imirire mibi n’igwingira batereranwa na ba se, kuko babaharira abagore.

Abagore bo mu mirenge ya Jenda na Bigogwe batangaje ko iyo umuryango ugize ibyago ukarwaza indwara zituruka ku mirire mibi, biharirwa umugore gusa, kandi nyamara abagabo bari mu ntandaro yo kuba aba bana bagira imirire mibi.

Uwamwezi Devothe wo mu Murenge wa Jenda ati” Abagabo bafata imyaka bakajya kwigurishiriza bagacura urugo amafaranga bakayatwara mu ncoreke no mu kabari, nyamara abana bagira ibyago byo kugira imirire mibi bakitwa ab’umugore.”

Uwamwezi akomeza avuga ko abagabo benshi batita ku mirire y’abana nyamara barwaza indwara zikomoka ku mirire mibi bikitirirwa abagore kandi nyamara nta n’icyo baba bakoze ngo babafashe bazikumira abana batarazirwara.

Uwabeza Mathilde utuye mu Murenge wa Bigogwe yagaragaje ko abagabo bamwe na bamwe batita ku mibereho myiza y’imiryango yabo muri rusange ndetse n’abana babo by’umwihariko ahubwo bakita mu kugurira abandi inzoga mu kabare, kugira ngo bakunde babashime.

Uwabeza yagize ati” Ubundi abana barware indwara zikomoka ku mirire mibi ntabwo ari uko baba ababyeyi babo bakennye. Ahubwo ubona umugabo asahura urugo ajyana mu kabari kugira ngo abantu bose bamushime cyangwa bamwemere ko akize, kandi iwe abana babuze icyo barya.”

Sindikubwabo Fidel umugabo w’imyaka 48 wubatse ufite abana 5 ashimangira nawe ko ibi ari ibintu bigenda bigaragara mu miryango hirya no hino, aho umugabo asahura urugo ajyana mu bandi bagore cyangwa mu kabari, nyamara abana babo barwaye bikitirirwa umugore ntagire n’icyo amufasha kugira ngo abana basohoke muri iyi mirire mibi.

Yagize ati” Abana barahari ba se batererana barangiza bagahura n’imirire mibi, nabwo ntibigire icyo bibabwira niba bafite n’amatungo umusaruro bakawujyana ku gurisha ntihagire n’icyo basigira abana. Bakumva ko bireba umugore gusa.”

Mu ibarura ryakozwe mu Karere ka Nyabihu mu 2015 ryagaragaje ko ariko kaje ku mwanya wa mbere mu Gihugu mu kugira umubare munini w’abana bagwingiye aho kari kuri 59%.

Kuva mu 2017 mu Mirenge ya Bigogwe, Karago, Kintobo na Jenda hatanzwe inka 300 ku miryango yari ifite ibibazo by’abana bafite imirire mibi, igikorwa cyakozwe ku bufatanye bw’abaterankunga n’Akarere ka Nyabihu.

Akarere ka Nyabihu ni kamwe mu turere twari dufite imibare iri hejuru y’abana bafite ikibazo cy’imirire mibi ndetse n’igwingira, bitewe n’imibereho y’ababyeyi babo akenshi bitaga ku gushaka amaramuko ntibite ku mirire y’abana babo. Abandi bavugaga ko biterwa n’ubumenyi Abana bafite igwingira muri aka karere bavuye ku kigero cya 59% bagera kuri 33,2% mu mwaka wa 2020, nk’uko byagaragajwe n’ubushakashatsi bwakozwe na minisiteri y’ Ubuzima.

 

Mukazayire Youyou

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here