Home AMAKURU ACUKUMBUYE Nyabihu : Abapfakazi bavuga ko badahabwa agaciro aho batuye

Nyabihu : Abapfakazi bavuga ko badahabwa agaciro aho batuye

Bamwe mu bagore b’abapfakazi bo mu karere ka Nyabihu,bavuga ko badahabwa agaciro kangana nk’akabagore bafite abagabo.

Abagore b’abapfakazi bagaragaje ko imiryango itarimo abagabo batayubaha, ndetse bakanayibonera, kuko baba bumva nta gaciro urugo rutarimo umugabo ruba rufite. Ndetse yaba abana cyangwa abagore baba bafashwe nk’abantu badakwiye kwubaha.

Mukeshimana Collette utuye mu Murenge wa Rambura, yagize ati » Urugo rwose rutarimo umugabo baba bumva nta jambo bagira mu bandi. N’ijambo wavuga ntibariha agaciro nk’ijambo umugore ufite umugabo avuze. »

Mukeshimana yakomeje agaragaza ko hari na serivise ajya gusaba cyangwa abana be bajya gusaba mu buyobozi, ukabona baramurerega bamujyana hirya no hino, nyamara byaba ari nk’umugabo wiyiziye we bikaba byarangiye byanakemutse.

Ibi kandi bigarukwaho na Nyirabahire Marie umaze imyaka umunani umugabo we yarapfuye aguye mu mpanuka y’imodoka, avuga ko uru rugendo rwari rurerura anahamya ko uretse gusa kuba agenda amenyera ubwo buzima bwo gusuzugurwa ariko ari ubuzima bugoye, kuko hari abanyarwanda benshi bacyemera ko urugo ari umugabo, naho urugo rutarimo umugabo batarubara nk’urugo.

Nyirabahire wo mu Murenge wa Jomba yagize ati” Ubundi uretse ko ubu ari ubuzima umuntu aba agomba kumenyera naho ubundi ntabwo biba ari ubuzima bworoshye, aho umuntu wese aba abona ari wowe insina ngufi yo gucaho insina. Nta muntu n’umwe ukubaha ngo yumve ko nawe ufite ibyawe bitekerezo kandi byatanga umusaruro n’ubwo udafite umugabo. »

Ibi kandi byemezwa na bamwe mu bagabo bagaragaje ko koko hari abantu bamwe bagaragaza imyitwarire itari ikwiye, aho bagaragaza ko urugo ari ururimo umugabo gusa.

Habimana yagize ati » Nibyo hari abantu bafite umuco mubi wo gusuzugura abagore bapfakaye. Aho ashobora no kuvuga ijambo bakamucecekesha, ngo aceceke ntakavuge mu bagabo. »

Habimana yakomeje anagaragaza ko hari abantu bamwe baba bumva ko umugabo ariwe wakagombye gutoza umugore imico myiza cyangwa ikinyabupfura, noneho yaba atagihari bakumva ko yabaye nk’umwana ubaye impfubyi akiri muto.

Mwenimana Eugenie ni umugore wubatse ufite abana 5, nawe yavuze koko ko ibi bintu mu bihe bitandukanye aba bagore bafatwa nabi ndetse bakanasuzugurwa ngo kuko nta bagabo bafite.

Yagize ati » Nibyo cyane rwose. Ugasanga umuryango wari wiyubashye ndetse unubashwe n’abandi, ariko bagira ibyago umugabo nyirurugo agapfa, ukabona cya cyubahiro kirayoyotse ukagira ngo cyajyanye na nyakwigendera.”

Umunyarwanda wese afite inshingano zo kubaha no kutagira uwo avangura, no kugirana na bagenzi be imibanire igamije kubumbatira, guharanira no gushimangira ubwubahane, ubufatanye n’ubworoherane hagati yabo. (Ingingo ya 46).

Abanyarwanda bose bavukana kandi bagakomeza kugira uburenganzira n’ubwisanzure bingana.
Ivangura iryo ari ryo ryose cyangwa kurikwirakwiza byaba bishingiye ku bwoko, ku muryango cyangwa ku gisekuru, ku nzu, ku ibara ry’umubiri, ku gitsina, ku karere, ku byiciro by’ubukungu, ku idini cyangwa ukwemera, ku bitekerezo, ku mutungo, ku itandukaniro ry’umuco, ku rurimi, ku bukungu, ku bumuga bw’umubiri cyangwa ubwo mu mutwe no ku rindi vangura iryo ari ryo ryose, birabujijwe kandi bihanwa n’amategeko. (Ingingo ya 16)

 

N. Aimee

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here