Home AMAKURU ACUKUMBUYE Nyabihu: Abaturage borojwe inkoko n’imiryango itari iya Leta yaciye ukubiri n’ibura ry’amagi...

Nyabihu: Abaturage borojwe inkoko n’imiryango itari iya Leta yaciye ukubiri n’ibura ry’amagi mu rugo.

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Nyabihu bavuga ko kuva aho borojwe inkoko n’imwe mu miryango nterankunga itari iya Leta muri gahunda y’igi rimwe ku mwana byatumye bazamura imirire kandi bizigamira amafaranga bajyaga bagura amagi, ibintu kandi byatumye igiciro cy’amagi kigabanuka.

Igi rimwe ku munsi rishobora gufasha umwana gukura neza mu gihagararo no gufasha abana bafite ibibazo by’imirire gukura neza. Igi ryaba ritogosheje cyangwa ritetse umureti, yose agira akamaro ko gufasha umwana gukura.Iri gi rimwe ku munsi ku mwana uri hagati y’amezi 6 n’9 mu gihe kingana n’amezi 6 bishobora gufasha umwana gukura neza mu gihagararo no kumurinda kugwingira.

Mukandayisenga Phoïbe wo mu murenge wa Mukamira atuye mu mudugudu wa Kabyaza, avuga ko korozwa izi nkoko bakabona amagi yo guha abana, nabo byabateye akanyabugabo ko kongeramo izindi ngo abana bajye babona amagi ahagije.

Yagize ati: “Ntari norozwa inkoko nahoraga nanjye ubwanjye nifuza kumva uko igi rimeze sinkubeshya nashoboraga kurya igi nibura ishuro imwe mu mezi nk’ane, ndigura amafaranga 200, ubu ndetse kubera ko hano ntuye nta rugo utasangamo inkoko; igi rigura amafaranga 150.”

Mukandayisenga avuga ko nyuma yo korozwa inkoko, abana baciye ukubiri no kubura igi ryo kurya, ndetse ko hari icyo bigabanya ku igwingira ry’abana.

Yongeraho ko abana bo yari yaratangiye kujya ayabagurira nabwo kabiri mu kwezi, ariko ubu byarahindutse.
Ati “bambwiye ko abana bari mu mirire mibi, nzakumva umuryango witwa SACOLA, worozaga inkoko natwe uza kutugeraho utworoza inkoko eshatu n’uko natwe tubona ko ari itungo ryiza tugura izindi twongeramo, none ubu abana bacu baciye ukubiri no kubura amagi, yewe mbona yaranabakuye kw’igwingira ry’abaga iwacu muri Nyabihu”.

Murekumbanze Eliab we asanga imiryango itari iya Leta yaragize uruhare mu kongera umubare w’amagi mu murenge wabo ndetse n’ubworozi bw’inkoko.

Yagize ati: “Ubundi twajyaga tworora inkoko bita ngo ni inshenzi, ukayorora ukamara hafi umwaka utarabona igi na rimwe, ariko kugeza ubu twahawe inkoko zo mu bwoko bwiza bwa saso, iyo uzigaburiye neza mu mezi 5,uba watangiye kurya amagi.”

Murekumbanze avuga ko nyuma yo gutera kw’inkoko borojwe, kuri ubu amagi yabafashije kunoza imirire y’abana babo.

Avuga ko kuri ubu nta muturage hano wavuga ngo ugiye mu nzu ye wabura igi, “amagi adufasha kunoza imirire, iyo twasoromye izo dodo tukazishyira mu bishyimbo tukavangamo ibirayi, umwana ukamuha igikoma cy’imvange akarenzaho igi usanga afite ubuzima bwiza nk’uwanyoye amata”.

Twegereye umwe mu miryango itari iya Leta ikorera mu gice cy’ibirunga SACOLA (Sabyinyo Community Livelihood Association) Umuyobozi w’uyu muryango Pierre Celestin Nsengiyumva avuga ko n’ubwo bafite mu ntego yabo kurengera ibidukikije ariko ngo bakwiye no kwita ku mibereho myiza y’abaturage nk’umuryango utari uwa Leta, ngo bakaba bakora ibikorwa byinshi ku mibereho myiza ndetse n’iterambere ryabo.

Yagize ati: “ Kuri ubu tumaze koroza inkoko imiryango isaga 300, kuva mu mwaka wa 2022, ibi rero twabikoze kubera ko twabonaga ko hari ikibazo cy’imirire mibi cyane kuri iyi mirenge yo mu nsi y’ibirunga uvuye mu karere ka Musanze na Nyabihu dukorera.”Avuga ko bahisemo koroza inkoko ngo barwanye imirire mibi yagaragaraga. Ati “ inkoko twabahaye zari zisigaje ukwezi ngo zitere, abaturage barazikunze barya amagi, nsanga rero intego twari twiyemeje igenda igerwaho kuko n’abazorojwe hafi ya bose bongeyemo izindi kubera ko ni itungo ritarushya cyane.”

Nsengiyumva avuga ko kuva mu mwaka wa 2022 bamaze koroza inkoko imiryango isaga 300.

Akomeza avuga ko uwo muryango uracyakomeza koroza abaturage. Ati “ twihaye intego ko nibura uyu mwaka tuzaba tumaze koroza imiryango nibura 1500, mu turere twa Musanze na Nyabihu”.

Umukozi w’’ikigo gishinzwe imikurire y’abana Machala Faustin (NCDA) nawe ashimangira ko igi ari kimwe mu biribwa bifite intungamubiri cyane cyane kuri proteyine, cyane ko rigura amafaranga make kandi bikaba byoroshye kuritwara mu gihe ryateguwe, rikaba rigura amafaranga make ugereranije n’inyama, akaba asaba abagabo guha agaciro gahunda y’igi kuri buri mwana, agasaba ababyeyi guha abana babo amagi kuruta imitobe na biswi birirwa babagurira.

Umukozi ushinzwe itumanaho mu ishami ry’umuryango w’abibumbye UNICEF mu Rwanda Nzaramba Steve yagize ati: “ Igi by’umwihariko ku mwana ni ingirakamaro, kuko ryibitsemo porotoyine nyinshi kandi ni ikiribwa kitagora igogora nk’inyama , nta n’igice na kimwe k’igi gitakara kuko kiba gifite intungamubiri nyinshi, kandi bituma ubwana akura vuba kandi neza,”

Avuga kandi ko igi rihendutse kurusha inyama. Ati “ nta bwo igi rihenda ahubwo abantu basabwa guhindura imyumvire twe rero kuri ubu dukora ubukangurambaga kugira ngo buri muryango ujye ukoresha igi buri munsi ku mwana, ikindi ni uko tugerageza gutanga inkoko zitanga amagi mu mirenge imwe yo mu turere tugaragaramo ikibazo cy’imirire mibi”.

Kanda hano urebe izindi nkuru zacu mu mashusho

Kugeza ubu ubushakashatsi bwa Gatandatu ku buzima n’imibereho by’abaturage, RDHS (Rwanda Demographic and Health Survey) bwakoze n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare [NISR], bwerekana ko 33% by’abana bari munsi y’imyaka itanu mu Rwanda bafite ikibazo cyo kugwingira bwerekana ko muri aba harimo abagera ku 9% bagwingiye ku buryo bukabije, umwe ku ijana agaragaza ibiro bike ugereranyije n’uburebure. Abana bagera ku 8% bari munsi y’ibiro bisabwa ugereranyije n’imyaka bafite naho 6% bafite ibiro byinshi.

Aborojwe inkoko bavuga ko byabafashije kubona amagi yo kugaburira abana.

Ni igwingira ryagabanutseho 5% ugereranyije n’ubushakashatsi bwa NISR bwo mu 2015 bwerekanaga ko 38% bari bafite igwigira na 14% muri bo baragwingiye bikabije. Kudakura neza k’umwana cyangwa kugwingira. (Stunting) bishobora kuba mu myaka 2 ya mbere y’ubuzima bwe; birangwa n’uko umwana aba ari muto cyane ugereranyije n’imyaka ye, akenshi iyo bibaye ntibishobora guhindurwa.

 

MUKANYANDWI Marie Louise

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here