Home AMAKURU ACUKUMBUYE Nyagasambu-Ruyenzi-Nyamata byiyongereye mu turere tw’Umujyi wa Kigali mu bijyanye n’ingendo

Nyagasambu-Ruyenzi-Nyamata byiyongereye mu turere tw’Umujyi wa Kigali mu bijyanye n’ingendo

Nubwo amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19 avuga ko nta ngendo zemewe hagati y’Umujyi wa Kigali n’izindi Ntara, uduce tumwe twa Rwamagana na Bugesera mu Burasirazuba, ndetse na Kamonyi mu Majyepfo twashyizwe muri Kigali mu bijyanye n’ingendo.

Umuyobozi Mukuru w’Urwego Ngenzuramikorere RURA, Lt Col Patrick Nyirishema, yatangaje ko iki cyemezo cyafashwe nyuma yo kubona ko hari abakozi benshi bakorera muri Kigali bagataha mu nkengero zayo.

Yagize ati “Uvuye i Rwamagana turabara ko guhera i Nyagasambu ari muri Kigali, uvuye mu Bugesera umujyi wa Nyamata na wo turawubarira muri Kigali, uvuye mu Majyepfo hariya ku Ruyenzi na ho turahabarira muri Kigali”.

Umuyobozi wa RURA avuga ko iki cyemezo bagifatiye mu nama bakoranye n’inzego zitandukanye zirimo abashinzwe umutekano, akaba ngo nta kindi yavuga kirenze icyo kubasaba gukumirira abinjira muri Kigali hirya y’utwo duce.

Mu bindi byemezo RURA yaraye ifashe mbere yo koroshya gahunda ya ‘guma mu rugo’ no gutangira imirimo kuri uyu wa mbere, hari icyemezo cyo kugabanya ibiciro bya lisansi kuva kuri 1088 frw kugera 965 frw, mazutu kuva kuri 1073 frw kugera kuri 925 frw.

RURA yahise izamura igiciro cy’ingendo hagati mu Mujyi wa Kigali kuva ku mafaranga 22 frw kugera ku mafaranga 31.8 kuri buri kilometero imwe, ku buryo ahantu hagendwaga ku mafaranga 216 frw ubu yageze ku mafaranga 313.

RURA kandi yazamuye igiciro cy’ingendo mu ntara kuva ku mafaranga 21 ku kilometero kugera ku mafaranga 30.8 ku kilometero kimwe.

Ku rundi ruhande, abatwara abagenzi nk’uko babisabwa kandi babyemera, bagomba gutwara abantu bake bashoboka mu modoka mu rwego rwo kwirinda kwegerana.

Umuyobozi ushinzwe iby’ingendo mu kigo ‘Jali Transport’ cyitwaga RFTC, Bazirasa Didace, yagize ati “Coaster yatwaraga abantu 29 iratwara abantu 15 kugira ngo twubahirize intera ya metero imwe hagati y’umuntu n’undi”.

Ati “Iyi ntera ni yo buri muntu wese ujya ku murongo agomba gusiga hagati ye n’undi, kandi buri wese agomba kuba afite agapfukamunwa”.

Guverinoma mu mabwiriza yabo bakomeje gusaba abantu gukomeza kwirinda buri wese yambara agapfukamunwa batanga intera ndetse no gukaraba intoki.

N. Aimee

Src: Kigali Today

4 COMMENTS

  1. Ariko rwose Ababishinzwe batekereze no kibagenzi batuye Umurenge wa Ndera Igice cya Gasogi.hatuye abantu benshi Kandi Bose bakorera mubice byinshi by’Umujyi wa Kigali.kandi nta Ligne ihari.kuburyo bibagoye.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here