Home AMAKURU ACUKUMBUYE Nyamagabe: Igikoni rusange cyakemuye ikibazo cy’igwingira ry’abana

Nyamagabe: Igikoni rusange cyakemuye ikibazo cy’igwingira ry’abana

Kuba ababyeyi bakusanya ibiryo babivanye mungo zabo, bakabizana aho babitekera, Ni ikintu gifasha ababyeyi cyane mu kurwanya imirire mibi y’abana, ndetse no kugwingira. Ibyo byafashije ababyeyi kumenya gutegurira abana indyo yuzuye, babifashijwemo n’abajyanama b’ubuzima.

Ni igikorwa kiba rimwe mu kwezi, kigahurizwamo abana n’ababyeyi, bakabereka ko ibiryo abana baba bakeneye mu mikurire myiza yabo, ari ibyo baba bafite mungo zabo, ahubwo ntibamenye kubitegura, bityo bakabereka uko babiteka, bigasozwa bagaburira abana ibyo kurya byatekewe mu gikoni, cy’umudugudu.

Uyisenga Vestine, mu kiganiro na Ubumwe.com, avuga ko baje kwigishwa gutekera abana indyo yuzuye, ndetse ikaba ibafasha guhindura mu buzima bw’abana babo. Ati” kutwigisha byaramfashije cyane kuko umwana wanjye yari mu muhondo, kubera ko nari ntaramenya gutegurira umwana indyo yuzuye, nkumva ko ibiryo ari ibijumba n’ibishyimbo. »

Vestine avuga ko umwana we yari mu muhondo, aho amenyeye gutegura indyo yuzuye, umwana akaba nta kibazo agifite

Yakomeje avuga ko umwana we mugihe cy’umwaka n’igice, yarafite ibiro7, aho amenyeye kumugaburira indyo yuzuye, ubu mu myaka ibiri n’amezi atatu, afite ibiro13

Nyiransengimana Mediatrice, umujyanama w’ubuzima mu mudugudu wa kigarama, avuga ko imirire mibi bayirwanyije, bakoresheje, kwereka ababyeyi, uko bategurira abana indyo yuzuye. Ati”imirire mibi twayirwanyije twubaka uturima tw’igikoni, dufasha ababyeyi kumenya ibyo bateka bakagaburira abana, kdi bitabasaba kujya kubihaha.”

Umujyanama b’ubuzima avuga ko guhugurira ababyeyi uko bategurira abana indyo yuzuye, byaciye Burundi igwingira ry’abana

Mujawamariya Prisca, ni umuyobozi wungirije, ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Nyamagabe, avuga ko igikoni cy’umudugudu gifite uruhare runini muguhindura imyumvire, kuko iyo ababyeyi bahurijwe hamwe mu gikorwa cyo guteka, bagateka, bakagaburira abana, byereka wawundi utajya abiteka mu rugo rwe,ko  atabuze ibikoresho, ahubwo ari uko atabiha agaciro, kandi abifite mu rugo rwe.

Mujawamariya. Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturanjye, mu karere ka Nyamagabe, avuga ko igikoni cy’umudugudu cyaje kuba igisubizo kubabyeyi

Imibare itangazwa n’Akarere ka Nyamagabe, igaragaza ko kwihaza mu biribwa muri 2018 byari kuri42,5%, bivuye kuri 51,8% mu mwaka wa 2015.

Ni mugihe mu bijyanye n’imikurire y’abana kuva mu kwa mbere 2019 abana 450 bari mu muhondo, bigera mu kwezi kwa Kane bageze kuri 330. Naho abari mu muhondo mu kwezi kwa mbere, bari 40, bigera mu kwezi kwa Kane ari 3.

Mukanyandwi Marie Louise

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here