Home AMAKURU ACUKUMBUYE Nyamara ndabona dukwiye kugabanya kuba imbata z’imbuga nkoranyambaga

Nyamara ndabona dukwiye kugabanya kuba imbata z’imbuga nkoranyambaga

Ndumva meze nk’uwo bafunze, ndumva meze nka kwakundi amashanyarazi agenda uri ahantu utamenyereye nta n’ukuntu uhava, ndumva meze nk’umuntu basohoye munzu ninjoro ntafite aho kujya, ndumva meze nk’agacucu neza neza…aya ni amwe mu magambo abantu bagiye bavuga nyuma y’uko WhatsApp, Instagram na Facebook bitunguranye zahagaze gukora.

Imbuga nkoranyambaga zagize abantu benshi imbata ku buryo hari n’uwumva agomba gusa kuba ari kuzikoresha nubwo nta kintu cyihutirwa yaba ari gukora. Uyu munsi zimwe murizo zahagaze bintera kubona ko abantu benshi bamaze kwarikwamo n’umuco utari mwiza wo kuba imbata z’imbuga nkoranyambaga.

WhatsApp, Instagram na Facebook uyu munsi ku Itariki 4/10/2021, bitunguranye zahagaze guhera ku isaha ya saa kumi n’imwe zirengaho iminota mike y’umugoroba, ariko abantu babaye nkabagwiriweho n’ijuru kubera akamenyero ko kuzikoresha buri kanya.

Abantu bamwe bamaze kumera nk’aho ari umuriro ubazimiyeho bakaba mu mwijima, abashoboye bahamagaranye, buri wese abwira undi uko ijuru ribaye nk’irimuguyeho kuko adashobora kujya kuri WhatsApp, Instagram na Facebook, nyamara abenshi si uko akazi kari gapfuye cyangwa ikindi kintu cyihutirwa, ahubwo bavugaga ko kubera akamenyero bumva bameze nk’abatuzuye.

Ndumva meze nk’uwo bafunze, ndumva meze nka kwakundi amashanyarazi agenda uri ahantu utamenyereye nta n’ukuntu uhava, ndumva meze nk’umuntu basohoye munzu ninjoro ntafite aho kujya, ndumva meze nk’agacucu neza neza…Aya ni amwe mu magambo bamwe numvise bavuga nyuma yaho ziriya mbuga zari zitabasha gukoreshwa. Nyamara hafi ya bose nta kintu cyihutirwa bari bakeneye kuzikoresha cyihutirwa uretse gusa ko zihari bakaba wenda banareba ibyo abandi bashyizeho bakumva agatima gasubiye munda kubera akamenyero.

Ubushakashatsi bwakozwe muri uyu mwaka wa 2021 bugashyirwa hanze n’urubuga backlinko.com bwagaragaje ko Facebook iza ku isonga mu gukoreshwa n’abantu benshi ku isi, aho abagabo bangana na 63% naho abagore bakangana na 75%. Igakurikirwa na Instagram aho ikoreshwa n’abagabo 31% naho abagore bakaba 43% naho WhatsApp iza ku mwanya wa 10 aho ikoreshwa n’abagabo 21% naho abagore bakaba 19%. Izi mbuga zose zikaba zahagarariye rimwe aho abantu abenshi ubu bari gukoresha Twitter narwo ni urubuga ruza ku mwanya wa 3 mu gukoreshwa n’abantu benshi aho abagabo ari 24% naho abagore bakaba 21%, bari guhanahana amukuru ko ibintu byacitse kuko imbuga zihuza abantu benshi zahagaze.

Ibi byaje kuntera gutekereza ku kuntu umuntu yakagombye kuba yafata umwanya wo kutigira imbata y’imbuga nkoranyambaga, ko bishoboka cyane ko rimwe zazanavaho wenda igihe kinini. Ku buryo bitakagombye kuba byatuma umuntu amera nk’uwirukanywe mu nzu cyangwa ufunzwe, kandi nta musaruro urebye ufatika yari gukuramo uretse kwemera kuba imbata gusa!

Urubuga datareportal muri Gashyantare uyu mwaka rwagaragaje ko abanyarwanda 850.000 aribo bakoresha imbuga nkoranyambaga aho hiyongereyeho abantu bangana na 240.000 kuva mu mwaka wa 2020 kugeza muri uyu wa 2021 babarirwa hejuru ya 39%. Ibi bigaragaza ko uretse no mu isi yose n’abanyarwanda bagenda bakataza mu gukoresha izi mbuga nkoranyambaga, nyamara nkabona byaba byiza barikuba bize neza uburyo bazikoresha ariko batiretse ngo zibabere ibiyobyabwenge.

Ku bwanjye ndabona nta mpamvu ikintu udafiteho ubushobozi bwo kugenzura uko wishakiye, wakireka ngo kikuyobore cyangwa ngo cyiharire igice kinini mu buzima bwawe, kandi unabaze neza usanga nta musaruro kikwinjiriza.

 

Mukazayire Youyou

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here