Home AMAKURU ACUKUMBUYE Nyuma ya Cristiano, Messi yemerewe akayabo ngo yerekeze mu Barabu

Nyuma ya Cristiano, Messi yemerewe akayabo ngo yerekeze mu Barabu

Rutahizamu ukomoka muri Argentine usanzwe akinira ikipe ya Paris saint Germain, Lionel Messi, yemereye akayabo kamwerekeza muri Saudi Arabia.

Ni nyuma yuko mukeba we bahanganye ibihe byose yerekeje muri icyo gihugu ahawe umurengera watumye aba umukinnyi wa mbere winjiza agatubutse ku isi .

Kuri ubu hagiye hanze ingano y’amafranga agomba guhabwa Messi igihe yakwerekeza muri Saudi Arabia.

Akayabo Messi azajya abona buri segonda.

Messi niwe mukinnyi ukize ku isi, ndetse akaba ari no mu munyenga, nyuma yo kwegukana igikombe cy’isi cyabereye muri Qatar mu Kuboza Kwa 2022.

Messi winjije miliyoni 130 z’amadorari y’Amanyamerika mu mwaka ushize wa 2022, akaba uwambere winjije agatubutse kurusha abandi muri uwo mwaka, nk’uko tubikesha ikinyamakuru Forbes magazine.

Messi Kandi abarirwa agera muri million 600 z’amadorari nk’umutungo we atunze, ibi bimugira umukinnyi wa mbere utunze agatubutse ku isi.

Nyuma yo kwitwara neza mu Gikombe cy’isi, ikipe ya Paris saint Germain asanzwe akanira yahise yongera imbaraga mu biganiro n’uyu rutahizamu wayo ngo imwongerere amasezerano dore ko ayo asanganywe azarangira mu mpeshyi y’uyu mwaka.

Lionel Messi wimyaka 35, amakuru avuga ko ikipe ya Al Hilal yiteguye kumuha amafranga aruta kure aya Cristiano Ronaldo, aho ikipe ya Al Nassr ya Cristiano Ronaldo w’imyaka 37, imuha angaga na million 200 z’amayero ku mwaka, naho ikipe ya Al Hilal, izajya iha Lionel Messi million 279 z’amayero.

Lionel Messi

Aba bagabo bayoboye abandi mu gutwara imipira ya zahabu, bashobora kongera guhanganira shampiona ya Saudi Arabia ndetse bakanahanganira urusha undi agatubutse nyuma yo kuva muri Espagne.

Ntabwo ari bwo bwambere baba bahuriye mu makipe y’amakeba mu gihugu kimwe, dore ko Messi yakiniye ikipe ya Barcelona naho Cristiano agakinira Real Madrid zose zo muri Espagne.

Messi na Cristiano Kandi biteganyijwe ko bahurira mu mukino umwe ku itariki 19 Mutarama uyu mwaka mu mukino wa gicuti. Bakaba baherukaga guhurira mu mukino umwe muri champions league aho Cristiano Ronaldo yakiniraga ikipe ya Juventus naho Messi agakinira Fc Barcelona.

Bwa mbere Cristiano na Messi bahurira mu mukino umwe, byari muri 2008 muri kimwe cya kabiri mu mukino wa champions league hagati ya FC Barcelona na Manchester united. Uyu mukino warangiye 0-0 I camp Nou, Manchester united iza gutsinda igitego 1-0 mu bwongereza.

Mu mikono yabahuje, Messi yatsinze ibitego 22, atanga imipira ivamo ibitego 12 ,ndetse yakuyemo intsinzi 16.

Cristiano atsinda ibitego 21, atanga umupira ivamo igitego 1, akuramo intsinzi 11.

Bwa nyuma Messi na Ronaldo baherukaga guhurira mu mukino. Barcelona 0-3 Juventus

Umukino wa nyuma wabahuje wabaye mu Kuboza 2020, warangiye Juventus ya Cristiano itsinze Barcelona ya Messi ibitego 3-0, harimo 2 bya Cristiano Ronaldo.

 

NSENGIYUMVA Jean Marie Vianney

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here