Muri iyi minsi hari kwumvukana ibibazo bitandukanye muri Banki ya Kigali (Cyane cyane ku ishami rikorera mu nyubako ya Kigali Heights) ibibazo by’ibura ry’amafaranga, ifungwa ry’amakozi… Ubu hakaba hari abandi bakurikiranyweho Miliyoni 44
Amakuru agera ku Ubumwe.com ni uko ubu hari abandi bakozi babiri bakurikiranweho amafaranga Miliyoni 44 zabuze kuri konti y’umukiliya nyuma akaza kuyasubizwa ariko atasobanuriwe uko byari byagenze.
Tuganira na Kamanayo Gervais (amazina twamwise kuko tutifuje ko amazina ye atangazwa) yagize ati: “Ubundi njyewe narinfite konti iriho amafaranga Miliyoni 850, ubwo naringiye kwongeraho ayandi ndebye nsanga ntabwo acyuzuye haburaho Miliyoni 44. Ikibazo nakigejejeho umuyobozi wa BK ishami rya Kacyiru nyuma baza kunsubirizaho amafaranga yanjye yari yabuze”
Kamanayo yakomeje avuga ko batamusobanuriye aho Miliyoni ze 44 zari zagiye ndetse n’aho bazikuye bazisubiza kuri Konti ye:
“Bambwiye gusa ko hari abakozi babiri bari gukurikiranwa. Ndakeka ko baba ari abakozi ba BK ariko ntacyo bambwiye”
Abajijwe ku kijyanye n’icyizere ubundi yumva afite, mu gihe amafaranga ye ashobora kugenda ubundi akagaruka atabigizemo uruhare yasubije muri aya magambo:
“Ikigaragara icyizere cyo sinavuga ngo kiracyahari cyinshi. Ahubwo uzambwire nujya kubaza kuri iki kibazo tuzajyane nanjye bazansobanurire uko amafaranga yari yaribwe ndetse bansobanurire n’uburyo yaje kuboneka”
Twashatse kuvugana n’uhagarariye iri shami rya Kacyiru mu inyubako ya Kigali Heights aho iki kibazo cyabereye ndetse hanamaze iminsi havugwa ibi bibazo bitandukanye, inshuro zose twashatse kuvugana ntibyadukundira kuko yabwiraga umunyamakuru ko baza kuvugana ariko ntabikore, hanyuma twegera Umuyobozi ushinzwe iyamamazabikorwa muri BK, Nshuti Thierry.
Nshuti wabanje kugaragaza ko iki kibazo atakizi ari nabwo akicyumva, yahisemo guhamagara uhagarariye ishami rya Kacyiru hanyuma nyuma yo kuvugana adusubiza muri aya magambo:
“Igihari muri icyo kibazo ni uko twabonye konti yari yakuweho amafaranga ndetse tubona n’uwari yayatwaye. Ubwo rero yakuwe kuri uwo wari wayatwaye asubizwa nyirayo. Kuko ntabwo twari kuyasigayo kandi tubona aho yakuwe. Igihari ni uko ubu twabishyikirije urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) ngo badukurikiranire uko ikibazo kimeze ndetse n’ababa babifitemo uruhare”
Mbese abakozi bimuriwe ahandi baba bafitanye isano n’iri perereza?
Mu minsi mike ishize hari abakozi bahawe inzandiko zibimurira gukorera ahandi bavanywe kuri iri shami rya Kacyiru (KH) nyamara n’ubwo bimuwe amakuru agera ku Ubumwe.com avuga ko hari ababanje kwandikirwa ibaruwa zo kwisobanura kuri iri bura ry’izi Miliyoni. N’ubwo bo twaganiriye bavuga ko batazi impamvu baba baroherejwe gukorera ahandi. Ubuyobozi bwa BK butangaza ko byaba bifitanye isano n’iperereza ry’izi Miliyoni.
Muhorakeye Aline (Siyo mazina ye y’ukuri) Ubwo yaganiraga na Ubumwe.com ngo agire icyo adutangariza yagize ati:
“Nanjye ndi muboherejwe ahandi, ariko njyewe ntabwo ndi mu bantu bagira ibibazo by’ibinyuranyo by’amafaranga. Igihari ni uko bampaye mutation (banyimuriye ahandi) gusa kandi mu ibaruwa bampaye ntabwo banditsemo impamvu banyimuye. Gusa bampaye ibaruwa inkura kuri Kigali Heights injyana ahandi. Ikinyuranyo kijya kibaho. Njya mbyumva kubakora kuri TM ariko njyewe aho nkora ntibimbaho.”
Undi mukozi twaganiriye Munyaneza Omar (Amazina twamuhimbye) nawe yagize ati: “Kukijyanye na gahunda za KH (Kigali Heights) rero ntacyo ubu nakubwira kuko ntabwo nkikorerayo. Ntabwo ari njyewe njyenyine baduhaye Mutation twese bazana abandi bashyashya. Twe twaridusanzwe umwe bamujyanye kuri branch yo mumujyi, undi ku kinamba n’undi Kabuga.”
Umuyobozi ushinzwe iyamamazabikorwa muri BK, Nshuti Thierry, we yabigarutseho muri aya magambo;
“Ubundi kugira ngo umukozi bamukeke mu kibazo runaka, hari impamvu biturukaho. Ubundi iyo umuntu yagushyize mu iperereza, uva muri icyo kibazo ari uko cyarangiye. Ntabwo kwimurira umukozi ahandi bivuga kumugira umwere mu kibazo. Hoya ushobora kumushyira ahandi adafite ubwisanzure buhagije kubw’impamvu ry’iperereza. Gusa mugihe washyizwe mu perereza ugira umutekano ari uko uziko iyo dosiye yakuweho.”
Ibi kandi bibaye mu gihe hari abandi bakozi babiri b’iyi Banki bakoraga kuri BK iri shami rya Kacyiru Kigali Heights bamaze iminsi bafunzwe aho bashinjwa amafaranga Miliyoni 12.360.000. Aho bo bavuga ko bazira akarengane. Naho Ubuyobozi bwa BK bukavuga ko batabashinja ko bibye aya mafaranga, gusa ko bagize ikinyuranyo aho bashyize amafaranga Miliyoni 20 mu cyuma (TM), hanyuma abakiliya bamara kubikuza Miliyoni 7.390.000 icyuma kikagaragaza ko amafaranga yashyizemo. Ubuyobozi bwa BK buvuga ko bwashyikirije iki kibazo urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ngo rubamenyere uko byagenze.
Mukazayire Youyou