Home AMAKURU ACUKUMBUYE Nyuma y’igihe gisatira umwaka hatangijwe uburyo bushya bwo kwipima virusi itera SIDA...

Nyuma y’igihe gisatira umwaka hatangijwe uburyo bushya bwo kwipima virusi itera SIDA mu kanwa,ibipimo bigeze hehe? RBC irasabwa iki?

Nyuma y’igihe gisatira umwaka ( Amezi 11) mu Rwanda hatangijwe uburyo bushya bwo kwipima SIDA (HIV self-testing), abanyarwanda ndetse n’abacuruza utu dukoresho baragaragaza ko ari keza,ariko imbogamizi zikiri nyinshi.

HIV self-testing,ni uburyo bushya bwo kwipima SIDA  hakoreshejwe agakoresho kabugenewe umuntu acisha mu kanwa, bitandukanye n’uburyo bwari busanzwe bwo gupima amaraso yo mu mutsi. Aka gakoresho kashyizwe ku isoko n’ikigo cy’igihugu cy’Ubuzima RBC mu Kuboza umwaka ushize wa 2018, Bahita banatangira gukorana na farumasi(Pharmacy) 20 ziri mu mujyi wa Kigali.

Nyuma y’igihe gisatira umwaka aka gakoresho kagejejwe ku isoko ndetse kakanamenyeshwa abanyarwanda, Ubumwe.com bifuje kumenya aho iki gikorwa kigeze cyitabirwa n’abanyarwanda ndetse n’imbogamizi zaba zigihari, maze twegera abanyarwanda ingeri zitandukanye mu bice by’igihugu bitandukanye ndetse n’abacuruza utu dukoresho maze badutangariza ibi bikurikira:

Bazikuvuga Faustin utuye mu mudugudu w’Agashyamba, Akagari ka Murama, Umurenge wa Ngeruka Akarere ka Bugesera umugabo ufite abana 7 n’umugore 1. Avuga ko akogakoresho atakazi arinabwo bwambere akumvise ariko yumva kaba ari keza. Yagize ati:

“Njyewe ndumva ako gakoresho ari keza kuko hari abantu benshi bangaga kujya kwipimisha, kubera gukora urugendo cyangwa umwanya mukeya,hari n’abandi bibaza ukuntu abantu bamutekereza, asanze yaranguye. Ariko ariwenyine kwicara akamenya uko ahagaze nibyiza cyane. Ahubwo utwo dukoresho bazadukwirakwize kubigo nderabuzima, kugira ngo abantu benshi bamenye uko bahagaze”

Uwineza Francoise ufite imyaka 16, utaripimisha Sida n’umunsi n’umwe, avuga ko ataripimisha narimwe mu buzima, avuga ko nawe abonye ako gakoresho yakwipima akamenya neza uko ahagaze nubwo avuga ko abizi ko atarwaye.

Mu magamboye n’ibitwenge byinshi yagize ati:” Ehhhhh ntabwo ndipimisha kose nkiri umwana nigute mama yakwumva ngo nagiye kwa muganga kwipimisha SIDA, ko inkuru zigenda! Ariko ako gapimisho nziko nakwinjira mu cyumba nkikingirana nkipima nagakoresha da. Nkamenya uko mpagaze njyenyine”

Nemeyimana Theogene umugabo w’abana 3, utuye mu mmudugudu wa Kamugina, usanzwe akoresha uburyo bwokuboneza urubyaro. Nawe yavuze ko aribwo bwambere yumvise ko aka gakoresho gahari. Yagize ati;

“Hari abantu benshi bagira ubunebwe kubera urugendo rurerure rwo kujya kwipimisha. Ariko ako gakoresho ndumva kafasha umuntu kumenya uko ahagaze.” Nemeyimana yanemeje ko aka gakoresho yakagura amafaranga 4000 karikugura ubu.

Rukundo Daniel ufite imyaka 21 ukora akazi k’ubuhinzi utuye mu Murenge wa Ngeruka, nawe yavuze ko aribwo bwambere nawe yumvise aka gakoresho ariko ahamya ko kaba ari keza cyane.

Ati” Ahubwo se ako gakoresho nakabona gute ngo nipime? Ndumva ari keza cyane rwose umuntu akamenya uko ahagaze atiriwe ajya gutonda umurongo ku kigo Nderabuzima n’abantu bamenya inkuru kuriwe. Gusa ayo mafaranga ni menshi ntabwo twebwe abakene twayabona rwose. Bazagashyire kuri Mituweli”

Nyirahabineza Foromida w’imyaka 59, utuye mu Murenge wa Gatunda Akagali ka Nyangara umudugudu wa Mutumba ,Akarere ka Nyagatare nawe yagize icyo avuga ku kijyanye n’aka gakoresho .

Mu magambo ye yagize ati: “Ako gakoresho ntako niyiziye, nibwo bwambere mbyumvise. Ariko kaba ari keza cyane, karamutse kadahenze kuburyo katarenza 100 cyangwa abaye menshi akaba 200 nanjye nakagura. Kuko buri mwaka njya kwipimisha Nyarurema na Cyondo tujyayo tukirirwayo. Rero biramutse umuntu abonye ako gakoresho ku kigo nderabuzima akajya kwipimira mu rugo akamenya uko ahagaze akamenya uko yitwara kandi atigeze yica n’akazi ke byaba byiza cyane.”

Nyirambanza Jeanne utuye mu Mudugudu Nyarunazi w’Akagari ka Musumba,Umurenge wa Nyamirama w’imyaka 39 ufite abana 4  nawe yavuze ko aribwo bwambere yumvise aka gapimo umuntu akoresha wenyine yipima SIDA. Cyakora atangaza ko kaba ari keza.

“Ndumva ako gapimisho kaba ari keza. Kuko numva umuntu yakwicara iwe murugo akipima, atiriwe yiteza abantu. Njyewe kubera ndi umukene nta mafaranga nifitiye nakagura, ariko cyakora ntari umukene nkabona nk’amafaranga, 1000 nakagura nanjye nkajya nipimira murugo, ntiriwe ntonda kwa muganga.”

Undi mugabo w’imyaka 41 ukora muri Ministeri utarashatse ko amazina ye atangazwa nawe yatangaje ko ibyo bintu yabyumvise kuri Internet ariko Atari azi ko byaje mu Rwanda. Mu magambo ye yagize ati; “Uziko mu Rwanda burya bateye imbere! Ako kantu nari narakumvise ariko narinzi ko biri muri Amerika na Europe (Uburayi) gusa, none burya kageze mu Rwanda! Biranshimishije nubwo ntarakabona pe. Ni keza cyane ndetse cyane, umuntu yajya yipima nta stress yo kujya kwa muganga”

Uyu yasabye ko bwagezwa ahantu henshi hashoboka ndetse bakanakora ubukangurambaga, kuburyo abantu babimenya ko kanahari, kuko hari abafite n’ubushobozi bwo kukagura batari bazi ko gahari.

Sibomana Jean Bosco ufite imyaka 32, utuye mu Mudugudu wa Gashenyi, Akagali ka Gashenyi Umurenge wa Rukomo,yavuze ko amaze kwipimisha inshuro 3 anshuro zihwanye n’abana afite nawe yunze mu ry’abandi ku kijyanye n’aka gapimisho agira ati: “ Ntabwo ako gakoresho narinkazi ariko ndumva kaba ari keza cyane. Ako kantu wumva kaba kazwi nawe n’umugore wawe gusa wakanganya iki? Ahubwo iyabaga bakatuzanira natwe hano Nyagatare twakagura rwose, umuntu atiriwe ajya I Kigali”

Leonille Ninziza, umunyeshuri muri Kaminuza hano mu mujyi wa Kigali nawe yagaragaje ko ubu buryo ari bwiza ariko Atari abuzi ko Buhari. “ Yooooo ahubwo ndikwumva bintangaje ariko binanshimishije. Ibaze ukuntu mpora nsoma amakuru ariko ayo akaba ntaho nayasomye! Njyewe nagiye kwipimisha inshuro ebyiri zose, ariko nkumva bijya bintera stress ibintu byo gutonda umurongo umukobwa muzima ndikwiteza abantu ngo nje kwipimisha SIDA. Ni nkaho uba uje kwishyira ku karubanda, ngo narasambanye mundebere niba ntaranduye! Ariko ibyo ndumva byoroshye pe nzajya nipima”

Leonille yashoje we asaba umunyamakuru kumurangira aho ako gakoresho kari ngo agatahane ejo azajye kwipima mu gitondo.

Amafarumasi (Pharmacy) akorana na RBC mu gucuruza utu dupimisho arabivugaho iki?

Nsanzimana Regis uhagarariye Pharmacy Teta yagize ati:

Tugitangira, abantu bari batarabimenya neza, ndetse bataranabyizera. Kuko bari bamenyereye uburyo bwo gupima bakoresheje amaraso. Ariko ubu ubona abacye bamaze kubimenya baramaze kukizera bakajya bakagura.Ubu abantu twakira bagura kariya gapimisho ni ab’igitsina gabo bari hagari y’imyaka 28 na 35

Francois Hitimana uhagarariye Nova Pharmacy yagaragaje ko bigenda gahoro gahoro, ko hakwiriye izindi mbaraga ngo bimenywe n’abenshi.

Mu magambo ye yagize ati: “Twatangiye gukorana na RBC umwaka ushize wa 2018 mu Kuboza.  Ubu uko biri nibura ubona abantu bagenda babyumva, nubwo ubona umubare ukiri hasi wakwibwira ko akenshi biterwa n’igiciro ndetse n’abandi bataranamenya ko ako gapimisho gahari.Tugereranyije ubu nko mu kwezi tugurisha udukoresho 20”

Furaha Jean de Dieu uhagarariye Pharmacy Vine nawe yagaragaje ko uko biri kwose abantu bagenda biyongera ukurikije n’uko byatangiye umwaka ushize.

Mu magambo ye yagize ati: « Tubona bagenda bazitabira inzego zitandukanye. Abenshi batugana baza bafite amakuru, uretse bakeya bashobora kuza batubaza ahantu twabarangira bakwipimisha Sida, hanyuma tukaba twaboneraho guhita tubamenyesha ko hari uburyo bwabonetse bwo kwipima wenyine. Ubu tugereranyije ku munsi tugurisha udupimisho hagati ya 3 na 5.

Claudine Mukangarambe Uhagarariye Pharmacy SEMU

« Urebye biritabirwa n’ubwo hari abanyarwanda benshi batarabimenya ndetse hari n’abandi benshi bagongwa n’igiciro. Ukurikije imibereho y’abanyarwanda ariya mafaranga ari hejuru. Ariko ubona abaza badusanga ari ingeri zose, kuburyo ubona igiciro kiri hasi hari benshi babyitabira. Ubu dukurikije kuva igihe twahereye gucuruza turiya dukoresho umwaka ushize tumaze kugurisha udupimisho turi 100 »

Ese abazi aka gapimisho bakuyehe amakuru?

Mu gihe byagaragaye ko abantu bose baganiriye na Ubumwe.com batari bazi ko aka gakoresho gahari ndetse ko kagurishwa mu gihugu, nyamara twakwegera abagurisha utu dukoresho bakavuga ko hari abaza kutugura n’ubwo nabo bagaragaje ko umubare ukiri muto. Twifuje kumenya aho aya makuru bo bayakuye.

Nk’uko byagarustweho n’abacuruza utu dupimisho bose, bavuga ko abaza babagana basaba utu dupimisho, babyumviye mu bitangazamakuru cyane cyane Radio ndetse n’ibyindikirwa kuri Internet. Bamwe bakaza baje kubaza ngo bamenye ko koko ari ukuri duhari. Bamwe bagahita bakagura, abandi bakabaza ayo makuru gusa, hanyuma bakazagaruka indi nshuro baje kugura.

Uretse kuri Nova Pharmacy na SEMU twageze tukahasanga akarango gasobanura ko hari icyo gikoresho, batubwiye ko abenshi baza kububaza bari basanzwe babizi.

Claudine Mukangarambe Uhagarariye Pharmacy SEMU nawe yabishimangiye agira ati: “Yego dufite ikirango kigaragaza ko ducuruza utwo dupimo, ariko ubona abanyarwanda batagira umuco wo gusoma. Abaza baba barabikuye mu Itangazamakuru. Kuko n’ibyapa byacu biba biriho ubwishingizi dukorana nabwo ariko ukabona umuntu ntiyasomye ahubwo akaza akubaza ngo mukorana n’ubwishingizi runaka!”

Hari aho bafite utu dushushanyo twerekana ko hari iki gikoresho gishya, ariko hafi ya bose bazi aka gakoresho, bakuye amakuru mu itangaza makuru.

Igiciro ni imbogamizi….

Abantu bose twaganiriye, yaba abaturage basanzwe yaba abacuruza utu dukoresho bose bagarutse ko igiciro kikiri imbogamizi ko hari bamwe bataha bataguze aka gapimisho kandi bari bagakunze ariko bakazitirwa n’ubushobozi.

Hitayezu Valence umugabo w’imyaka 34 ubwo yaganiraga n’Ubumwe.com yagaragaje ko iki giciro gihanitse ndetse we avuga ko ubwo ari agapimisho k’abakire gusa.

Mu magambo ye yagize ati: « Nonese niba bumva ko ako gakoresho bakeneye ko twese twagakoresha, kuki baje bakagahanika igiciro bigeze aho ! Ubundi naturiya dupima inda ku bagore ni 500 kuki se ako ka SIDA nako batagahuriza hamwe bikanganya igiciro. Niba kugashyira kuri Mutuel wenda byo bitakunda da. Niba ibyo bidakunze ubwo nyine bazakite ko ari agapimisho ka SIDA k’abakire”

Nsabimana nawe uhagarariye Teta Pharmacy yakomeje avuga ko igiciro kikiri imbogamizi, kuko ubona amafaranga 4000 ari menshi mu muryango nyarwanda.

Yagize ati: “Kugeza ubu hari abanyarwanda batabasha kwigurira ako gakoresho kandi ubona babyifuzaga, gusa imbogamizi ikaba igiciro. Amafaranga kagurwa kandi ari agakoresho umuntu akoresha rimwe gusa agahita akajugunya abera abenshi imbogamizi.

Hitimana Francois nawe uhagarariye Nova Pharmacy, yatakomeje avuga ko ibiciro biri hejuru ugereranyije n’imibereho y’abanyarwanda muri Rrusange.

Icyo RBC isabwa kugira ngo iki gikorwa gikomeze kugenda neza…

Ubu ni ubutumwa bwagarustweho n’abantu bose baganiriye na Ubumwe.com, yaba abaturage basanzwe ndetse yaba n’abacuruza utu dukoresho, aho bakomeje kugaruka ku giciro cy’aka gakoresho ko kiri hejuru, ndetse basaba RBC nk’ikigo kibifitemo ubushobozi ko cyagabanuka.

Nsabimana Regis uhagarariye Teta Pharmacy yagize ati: “RBC nk’ikigo kibifi mu nshingano yareba rwose uko iki gicirowe mu mbogamizi ituma abantu bitabira aka gapimisho batiyongera”.

Furaha nawe wa Pharmacy Vine, yagarutse ko iki giciro kiri hejuru: “hari abo dusobanurira ubu buryo bwo kwipima bakoresheje amatembabuzi, ndetse bakabwishimira ariko bakabangamirwa n’igiciro ubona kikiri hejuru”

Kwongera ubukangurambaga kugira ngo abantu bakomeze basobanurirwe, umubare wabakoresha aka gapimisho ukomeze kwiyongera, cyane ko bigaragara ko abaturage bakwishimira gukoresha aka gakoresho.

Byagarutswe ho kandi aho bagaragazaga ko RBC yakoze ubukangurambaga bigitangira ariko ubu bakaba baracogoye nyamara ubona ko urugendo rukiri rurerure kugira ngo abantu babashe gusobanukira.

Claudine Mukangarambe Uhagarariye Pharmacy SEMU yashoje agira ati:  RBC ni ikomeze ubukangurambaga, ikoresheje ibitangazamakuru bitandukanye, kuko bigaragara cyane ko abanyarwanda bizera ibitangazamakuru. Nubwo tuba dufite ibirango bitandukanye, ubona ntacyo bibafasha, ariko abafite amakuru bose batubwira ko bayakuye mu binyamakuru bitandukanye. Kandi ubona aribyo bizeye kurusha ahandi hose”

Mukazayire Youyou

2 COMMENTS

  1. Iyi nkuru ndayikunze cyane. Ntabwo narinabizi nanjye ko gahari pe. Ngakunze ntakazi!!! Nimuturangire aho twadusanga. Ariko 4k simake rero…ibaze ugakoresheje nabi ubwo uba utwitse 4k yose! Ariko nikeza peeeeeeee!

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here