Home Uncategorized Nyuma yo kubuzwa amahirwe yo gukora ikizamini cy’akazi kandi yari abikwiriye arasaba...

Nyuma yo kubuzwa amahirwe yo gukora ikizamini cy’akazi kandi yari abikwiriye arasaba bimwe mu bigo bya Leta kujya bikorana umwete kugira ngo abantu bose bahabwe amahirwe angana.

N’ubwo atifuje ko amazina ye n’ifoto ye bishyirwa ahagaragara kubw’impamvu y’umutekano we. Yatangarije umunyamakuru ukuntu yabujijwe uburenganzira bwe kandi yari abukwiriye bwo gukora ikizamini cy’akazi.
Mu magambo ye yagize ati: “Njye nadepoje nsaba akazi ibintu byabaye mu kwa cumi k’umwaka ushize muri kimwe mu bigo bya Leta,aho bifuzaga abakozi benshi njyewe nari nasabye ku mwanya wa Communication Dispatch officer. Hashize igihe bamanika lists yabemerewe gukora ikizamini, nsanga izina ryanjye ririho. Ntegereza igihe bazatumenyeshereza kuzakora ikizamini ndaheba.
Nkajya nibaza ko buriya batari babona umwanya wo gukoresha ibizamini. Cyakora mu cyumweru gishize mbona Telephone impamagaye imbwira ko ari umukozi muri icyo kigo nasabyemo akazi ambwira ko natoranyijwe mubagomba gukora interview umunsi ukurikiraho.
Ubwo ikizamini cyagombaga gukorwa kuwa gatanu Tariki 03/02/2016 ,14h. Ubwo nahageranye n’abandi turicara hari n’abandi baje gukora ku myanya itandukanye n’uwacu. Byageze 18h batubwira ko bwije abari basigaye gukora batubwira ko ubwo tuzagaruka kuwa mbere mu gitondo.
Ubwo kuwambere namwe murabyumva twarazindutse nyine nk’abantu bashaka akazi. Ariko nkabona harasohoka umuntu umwe akaza bamubwiye mugenzi we ukurikiraho . Uwambanjirije asohotse ndinjira bati karubu, nanjye ngo murakoze. Nibwo bambajije amazina yanjye ndayababwira bareba ku rutonde ntibambonaho, bati se wabonye angahe mu kizamini cyo kwandika nanjye ndababaza nti: “Icyahe? Hari icyakozwe?” ati cyarakozwe nonese wowe ntacyo wakoze? Ndababwira ngo none nigute abantu bagombaga kumenya ko hari ikizamini cyo kwandika nawe ati: twaboherereje ubutumwa bugufi bubamenyesha umunsi w’ikizamini. Ndamubaza nti: “None ko njyewe utabunyoherereje?” Ati: Simbizi uko byagenze kuko ni MTN twahaye amazina ngo ibamenyeshe. Nibwo ambwiye ngo buriya ni MTN wenda yaba yaragusimbutse. Ndamubaza nti: “ Ubwo se nabwirwa n’iki niba ari MTN yaba yaransimbutse cyangwa arimwe mutayihaye izina ryanjye”
Nibwo mubajije nti: “ None se nshime ko mwansimbutse mu kizamini cyo kwandika kuki mwampamagaye mukizamini cyo kuvuga(interview)”. nibwo ansabye numero zampamagaye zimbwira kuza gukora interview ndazimuhereza arebye asanga koko ari umukozi wabo wari ushinzwe guhamagara abaza muri Interview. Baramuhamagara nawe bamubajije amazina avuga ko yibuka neza ko iryozina riri mu mazina yahamagaye avuga ko yayakuye muyandi bamuhaye yo guhamagara.
Nibwo bose barebarebanyeho barangije barambaza ngo nonese wowe urabyumva ute ko bitakunda ko ukora iki kizamini utarakoze icyokwandika! Yongeraho ati: “Buriya ni akabazo gato kabaye ko kwibeshya.”
Njye ndababwira nti; “ Kugira ngo ntabirenganiramo kandi byose ari mwebwe byaturutseho byose, ndumva mwampa ikizamini cyo kwandika nkagikora hanyuma mukampa n’icyo kuvuga nacyo nkagikora hanyuma mukankosora kimwe n’abandi.”
Ni uko banyizeza ko bagiye kubyigaho ejo aribwo none bakampa igisubizo. Numvaga kuko nabo bemera amakosa ko ari ayabo ko bazampamagara koko bakampa ibizamini nk’uko nagombaga kubikora kimwe n’abandi.
Ariko naje gutungurwa n’uko naje kumwihamagarira kuko uwari uhagarariye ako kanama nkemurampaka yampaye numero ze ngo none nze kumuhamagara natinda we kumpamagara, aransubiza ngo ni nihangane ngo yabajije abamukuriye bamubwira ko ntacyo bamarira uretse kwihangana.
Ibi rero n’ubwo byambayeho nemera ko wenda hari n’undi byabayeho cyangwa hatagize ikikosorwa kikazaba no kubandi benshi. Hari uburyo bwinshi abantu bashobora kumenyesha abandi amakuru kandi akabageraho neza,igitangaje ni uko iki kigo gifite na Website ariko bakaba badacisha ho amatangazo amenyesha nkayo ,ikindi abantu baba batanze ama email yabo kuburyo babihaye agaciro burimuntu bamugezaho ubutumwa ntihagire ucikanwa n’amahirwe ye ngo bahaye MTN urutonde!
Umunyamakuru yashatse kumenya icyo itegeko rigena k’umuntu uba wahuye n’ikibazo nk’iki ngiki maze tuvugana n’umunyamategeko Me Joseph mu magambo ye yagize ati: “Abantu bahuye n’ikibazo nk’iki hari ingingo zimurengera, uyu muntu wahuye n’iki kibazo namugira inama yo kugana Komisiyo ishinzwe abakozi ba Leta ikamurenganura. Kuko iki kigo aricyo gishinzwe kurebera ibibera mu bigo bya Leta.”
Uyu wahuye n’iki kibazo yavuze ko atajya kurega kuko yemera ko icyo Imana yamugeneye byanze bikunze kimugeraho. Akavuga ati: “ N’ubwo byabayemo amakosa akozwe na kino kigo nasabagamo akazi nemera ko buriya bitari ibyanjye.
Ariko ibigo bifite imikorere nk’iyi byisubireho kugira ngo hatazagira ubura akazi aribo biturutseho cyane cyane ko abantu bose badafite imyumvire imwe”
Kandi akomeza avuga ko yizeye neza ko ubu butumwa buzagera kuri banyiri iki kigo bakagerageza kwikosora kugira ngo hatazagira n’undi bizongera kubaho gutyo.
Ati: “ Abashinzwe kumenyesha abazakora ibizami mu bigo runaka basabyemo akazi bajye babiha agaciro ntibafate abaje gusaba akazi nk’ababuze ibyo bakora cyangwa abantu basuzuguritse. Uko baba babihaye agaciro baza gusaba akazi namwe mujye mubiha agaciro mubyo mugomba kubafasha kugira ngo ubutumwa bubagereho neza.”
 
Munyaneza Pascal.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here