Home IMYIDAGADURO Nyuma yo kugaragara cyane muri Primus Guma Guma super star aritegura gusohora...

Nyuma yo kugaragara cyane muri Primus Guma Guma super star aritegura gusohora umuzingo we mu ndirimbo zihimbaza Imana

Umuhanzi uzwi ku mazina ya SB( Shima Bienvenu) akaba yaragaragaye cyane mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ya 2015  aho yaririmbanaga n’umuhanzi  Rafiki , ubu  aherereye Kampala mu murwa mukuru w’Igihugu cya Uganda aho aritegura gushyira ku mugaragaro alubumu ye ya mbere igizwe n’indirimbo zihimbaza Imana.

SB ati " Mbere na mbere Imana"
SB ati ” Mbere na mbere Imana”

Uyu muhanzi aganira n’umunyamakuru wa Ubumwe.com yatangaje ko ubu ari gukora indirimbo zihimbaza Imana cyane n’ubwo avanga n’izindi zijyanye n’ubuzima busanzwe. Ariko mbere na mbere Imana kandi anasobanura uko yatangiye umwuga we wo kuririmba. Mumagambo ye ati:
“Natangiye kera  nkora gospel  ndirimba mu bana mu ma choirs menshi  nza guhurira i Gahini ku mashuri n’umuhanzi the Ben,producer Nicolas Espoir, Ray na Diana dukora group ya gospel tuyita   ” heman’s groupe” nyuma mpavuye dutandukanye  nakomeje gufasha abandi kuko nari umunyeshuri ntabushobozi nibwo naje gufasha aba maman babiri baririmbaga muri zion gukora album ebyiri ntangira ubwo kugeza ubungubu “
Abajijwe impamvu kuri iyinshuro yahisemo kuririmba indirimbo zihimbaza Imana atari azimenyerewemo
Kuri iki kibazo SB mu magambo ye yagize ati” indirimbo zo nubwo ndirimba ku bintu byinshi bibera ku isi sinareka ubutumwa bwiza bw’Imana  kubwumva nokubuvuga uko imana izanshoboza nkuko album nayise” nubwo ntakiranuka nkuko ibidusaba irankunda” Nkunda Imana kandi nayo irankunda ndabizi neza,niyo mpamvu mugihe ngihumeka ntabura kuyishima no kuyihimbaza”. indirimbo zo nubwo ndirimba kubintu byinshi bibera kwisi sinareka ubutumwa bwiza bwimana kubwumva nokubuvuga uko imana izanshoboza nkuko album nayise nubwo ntakiranuka nkuko ibidusaba irankunda”
Abajijwe kukijyanye n’ubusobanuro bw’indirimbo yamenye cyane yitwa REKA KWIHEBA yadushubije muri aya magambo:
Umwaka ushize nagaragaye muri Primus Guma Guma ariko navuyemo mbabajwe n’uwo twakoranye nahisemo kwiragiza Imana nkora iyo ndirimbo nyita REKA KWIHEBA RMX kuko narinacitse intege gukora nkamburwa nkaba ndigukora album yanjye ya gospel iriho indirimbo 12 izitwa Nshoboza Mwami Launch Album”
Kukijyanye no kuba yarahisemo ubu kujya gukorera muzika ye I Kampala yasobanuye ko impamvu ari nyinshi maze abisobanura muri aya magambo: “muri uganda hari ibyuma bya muzika ndikwiga nka piano guitta ndetse no kwegera studio zikomeye nitegura gukora album ya1. Mbese numva muri Uganda bizanyorohera kandi bikagenda neza kurusha uko nabikorera mu Rwanda.
Ati ndumva gukorera Kampala bizamfasha kurushaho.
Ati ndumva gukorera Kampala bizamfasha kurushaho.

Kukijyanye na studio ari gukoreramo izo ndirimbo ze ndetse n’aho agejeje umushinga  yagize ati:
“Ndi gukorera  muri studio iri kampala yitwa Red records nyikorerwa na producer Easy. Maze gukora esheshatu nsigaje izindi esheshatu n’indirimbo imwe yo mugitabo cyo guhimbaza Imana izabamo abahanzi benshi batandukanye. Alubumu izaba igizwe n’indirimbo cumi n’ebyiri  yitwa” Nshoboza Mwami Album”
Umva indirimbo ya SB yise Reka Kwiheba

 
 
 
Mukazayire Immaculee

3 COMMENTS

  1. Courrage cyane SB,kandi Imana igushigikire hari umuririmbyi waririmbye ngo indunduro yabyose nukuguma muri Yesu kandi ngo ntakindi gifite akamaro nkokubaha Imana.
    ndakwibuka watangiye kuririmbira Imana ukiri muto cyane humura rero Imana ntijya yibagirwa imirimo myiza dukora wewe songa mbele tu,mema yako mbele ahubwo wibagiwe Imbohore Group warurimo uburyo mwaturirimbiraga tugafashwa.
    Imana ikomeze ikwagure.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here