Umukinnyi w’umupira wamaguru ukina mu ikipe ya APR F.C no mu ikipe y’igihugu AMAVUBI Sibomana Patrick
Wakuriye muri academy ya Ferwafa akaza guca mu makipe nk’isonga ,ubu akaba ari mu ikipe ya APR F.C,ku myaka ye 20,akaba yarafashe icyemezo cyo kurushinga n’umukobwa bamaze iminsi bakundana Uwase Housnat Sultan.
Nyuma yokugeza icyifuzo cyabo ku babyeyi cyo kurushinga,ababyeyi ba housnat ntibabikojejwe kuko bamubwiyeko bidashoboka ko yashyingirwana n’umukafiri(umukristo)mu mvugo y’Abasiramu, ,nuko bategeka Sibomana Patrick ko yabanza akaba umusiramu kugirango bamushyingire umukobwa wabo Uwase Housnat Sultan.
Byabaye ngombwa ko Sibomana Patrick ahindura imyemerere ye aba umusiramu bamuha nirindi zina akitwa Sibomana Hosny Patrick,n’ubwo ababyeyi be nabo ari abakristo. Umunyamakuru w’Ubumwe.com yegereye Sibomana amubaza icyatumye afata icyo cyemezo,amubwira ko mu byukuri kuba yarahinduye akaba umusiramu si uko imyemerere ye yahindutse ahubwo ari uko yabonye ko ntayandi mahitamo afite, yagize ati: “impamvu nagize guhitamo kuriya n’uko abasiramu bagira imyemerere yabo kandi baba bakomeye ho cyane badashobora kuvaho, kurusha uko abakristo batsimbarara kuyabo.Rero nyuma yo kubona ko bitakunda ko Housnat we yahindura ,nabiganirije ababyeyi banjye n’ubwo bitari byoroshye ariko baza kunyemerera ndahindura mba umusiramu.
Ubukwe bwa Sibomana Patrick na Uwase Housnat Sultan buzaba kuri uyu wagatandatu tariki ya 20/05/2017. Ubumwe.com tubifurije kuzagira ubukwe bwiza ndetse n’urugo ruhire.
Mukazayire -youyou