Home AMAKURU ACUKUMBUYE Padiri Muzungu Bernardin witabye Imana yari muntu ki?

Padiri Muzungu Bernardin witabye Imana yari muntu ki?

Umunyamateka, umwanditsi n’umusizi ataretse no gukorera Imana Padiri Muzungu Bernardin yatabarutse kuri uyu wa 3 afite imyaka 90.

Mu mugoroba wo kuri uyu wa 3 ushyira amataha y’inka ni bwo inkuru iteye agahinda yasohotse mu bitaro bya CHUK ivuga ko Padiri Muzungu Bernardin acyutse i Butahabose. Muri ibi bitaro ni ho yari arwariye!

Yari muntu ki?

Padiri Muzungu Bernardin yari Umupadiri wo mu muryango w’Abadominikani, akaba umusizi, umwanditsi n’Umunyamateka mu Rwanda!

Ni we dukesha inyandiko z’ibisigo by’Impakanizi, Ibyanzu n’Ikobyo binasobanuye mu gifaransa ari nabyo byatanze ikirari cyo gusobanukirwa amateka ahishe mu bisigo!

Yavutse mu mwaka w’1932, avukira i Buhoro bwa Runyinya ya Nyaruguru ubu ni mu karere ka Huye. Yakuriye aho bita i Runywamazi! Ubu yabaga mu kigo cy’Abadiminikani aho yari ari mu kiruhuko cy’izabukuru!

“INZIRA YA MUNTU” ni cyo gisigo cye cyamenywe na benshi. Atabarutse afite imyaka 90.

Imana imutuze aheza kandi aruhukire mu mahoro!!

Nshuti Gasasira Honore.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here