Home AMAKURU ACUKUMBUYE Pakisitani: Umuganga yatawe muri yombi ashinjwa kwanduza agakoko gatera sida abantu 90

Pakisitani: Umuganga yatawe muri yombi ashinjwa kwanduza agakoko gatera sida abantu 90

Umuganga wo mu gihugu cya Pakistan yatawe muri yombi akekwaho kwanduza agakoko gatera Sida abantu 90 akoresheje urushinge, aho abagera kuri 65 muri bo ari abana.

Polisi  yavuze ko yamutaye muri yombi nyuma yo kubyumvana inzego z’ubuzima muri icyo gihugu. Yavuze kandi ko n’uwo muganga asanzwe abana n’agakoko gatera Sida..

Ubuyobozi bwamenyeshejwe aya makuru nyuma yo gupima virusi itera Sida abana 18 bo mu mujyi umwe wo muri icyo gihugu bagasanga bose baranduye, haanyuma busaba inzego zihagarariye ubuzima gucukumbura iby’iki kibazo, aho haje kugaragara ko abantu benshi bandujwe.

Umuganga ukorera ibitaro by’akarere ka Larkana na we yemereje aya makuru Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa-AFP ati: “Abantu barenga 90 basanganywe agakoko gatera Sida . muri abo, abana bagera kuri 65.”

Inzego zishinzwe ubuzima zatunze urutoki umuganga umwe ngo wari umaze igihe akoresha inshinge zanduye ku barwayi.

Ministiri w’Ubuzima mu ntara ya Azra Pechucho nawe yemeje amakuru y;itabwa muri yombi ry’uwo muganga na we basanze abana n’agakoko gatera Sida; maze atangaza ko ababyeyi b’abo bana nabo bapimwe virusi itera sida maze bagasanga bo ari bazima. Ubuyobozi bukaba bwahise butangiza igikorwa cyo gupima abantu no kubigisha ku bwinshi.

Pakistani ni igihugu ubusanzwe kitagira umubare w’abantu benshi babana n’ubwandu bw’agakoko gatera Sida, gusa umubare ugenda wiyongera, cyane cyane mu bakoresha ibiyobyabwenge cyane n’abakora umwuga w’uburaya.

Twiringiyimana Valentin

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here