Home AMAKURU ACUKUMBUYE Papa Francis yinjije abagore 6 mu myanya ikomeye mu buyobozi bwa Vatikani

Papa Francis yinjije abagore 6 mu myanya ikomeye mu buyobozi bwa Vatikani

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis yashyize abagore batandatu mu buyobozi bukuru bwa Vatikani hagamijwe kuzahura ubukungu bwayo bumaze igihe butifashe neza.

Mu rwego rwo gukomeza urwego rushinzwe gucunga umutungo wa Vatikani, Papa Francis yashyize abagore batandadu barimo uwahoze ari Minisitiri w’Abakozi ba Leta mu Bwongereza mu nama nkuru inshinzwe umutungo wa Vatikani. Nk’uko tubikesha ikinyamakuru The Guardian, iyi ni inama yari isanzwe igizwe n’abagabo gusa ndetse biganjemo ab’ebepisikopi. Nk’uko byari bisanzwe bimeze iyi nama igomba kuba igizwe n’abepisikopi 8 ndetse n’abakiristu basanzwe 7. Bose uko ari 15 bakaba bari abagabo, gusa kuri ubu iyi nama ikaba yongewemo abagore batandatu bafite ubunararibonye buhambaye mu bijyanye no gucunga imari.
Muri abo bategarugori binjiye mu nama nkuru ya Vatikani ishinzwe umutungo barimo umwongerezakazi, Ruth Kelly, uyu akaba yarahoze ari Minisitiri w’Abakozi ba Leta mu Bwongereza na Leslie Ferrar bose bafite inkomoko mu Bwongereza. Harimo kandi Charlotte Kreuter-Kirchhof na Marija Kolak aba bakaba ari Abadagekazi. Harimo n’Abanya-Espanye aribo Maria Concepción Osácar Garaicoechea na Eva Castillo Sanz. Bose uko ari batandatu bakaba bafite amazina akomeye mu bijyanye n’imicungire y’amafaranga.

Aba bagore uko are 6 binjiye mu buyobozi bwa Vatikani mu rwego rwo kuzahura ubukungu bwa Vatican bumaze igihe bwifashe nabi, ndetse bukaba bwarakomeje kujya aharindimuka kubera icyorezo cya Korona Virus cyugarije isi muri iyi minsi.
Gushyira abagore mu buyobozi bwa Vatikani ni umwe mu migambi ya Papa Francis kuva yagera ku ntebe ya Vatikani akaba yariyemeje ko agomba gushyira abagore mu nzego zitandukanye za Vatikani.

Kuva PapaFrancis yaba umushumba wa Kiliziya Gatolika akaba hari n’abandi bagore babiri yari yarashyize mu mirimo ikomeye muri Vatikani, muri abo twavuga nka Barbara Jatta, ushinzwe ingorondamurage ya Vatikani na Francesca Di Giovanni umuyobozi wungirije mu bunyamabanga bukuru bwa Vatikani.

Désiré Iradukunda

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here