Home AMAKURU ACUKUMBUYE Papa ni we wabatije impanga zavutse zifatanye bakazitandukanya

Papa ni we wabatije impanga zavutse zifatanye bakazitandukanya

Ibinyamakuru mu Butaliyani byatangaje inkuru y’impanga zavutse zifatanye ziherutse gutandukanywa, zikaba zabatijwe na Papa Francis i Vatican.

 Ervina na Prefina, bavutse imitwe yabo ifatanye, mu kwezi gushize nibwo babazwe barabatandukanya.

 Nyina, Ermine Nzotto, ni uwo muri Centrafrique. Amaze kubyara aba bana, bahise bajyanwa mu Butaliyani mu bitaro by’abana bya Vatican byitwa Bambino Gesu Paediatric.

 Nyuma yo kubabaga, yabwiye ibitangazamakuru by’i Vatican ko yifuza ko Papa ari we uzabatiza aba bakobwa be kuko “igihe cyose Papa yamye yitaye ku bana b’i Bangui”.

Ifoto yafashwe nyuma yo kubatiza aba bana ku wa gatanu yatangajwe na Antoinette Montaigne wahoze ari minisitiri muri Centrafrique.

 Abahanga mu buvuzi bavuga ko kuvuka kw’abana bafatanye bibaho rimwe mu bana miliyoni ebyiri, cyangwa zirenga, bavutse.

 

Ervina na Prefina bavutse mu kwa gatandatu mu 2018 ahitwa Mbaiki muri Centrafrique, abaganga bavuga ko bafite icyizere ko bazagira ubuzima busanzwe nk’uko ibinyamakuru mu Butaliyani bibivuga.

Ervina na Prefina mu ifoto bafashwe mu kwezi gushize bari kumwe na nyina nyuma y’uko batandukanyijwe

N. Aimee

src: Bbc

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here