Home AMAKURU ACUKUMBUYE Pasika ni umunsi wo kwishimira intsinzi k’urubori rw’urupfu by Pastor Basebya Nicodème

Pasika ni umunsi wo kwishimira intsinzi k’urubori rw’urupfu by Pastor Basebya Nicodème

Basomyi  bacu tubifurije kugira imyiteguro myiza y’umunsi mukuru wa Pasika. Bitewe n’ibihe byagiye bihindagurika muri iyi myaka hari igihe twibagirwa minsi imwe mikuru ya Kiliziya (y’itorero) ugasanga isa nidutunguye. Nifuje kubibutsa ko Pasika y’uyu mwaka wa 2021 izaba kuwa 4 Mata hakaba hasigaye icyumweru kimwe gusa cyo guterana hanyuma igikurikiyeho nicyo tuzaba twizihizaho umunsi mukuru ukomeye mu mateka y’Itorero ariwo wa Pasika.

Mugihe twitegura uyu munsi mukuru wa Pasika nibyiza ko twakwibukiranya bike mubyerekeye uyu munsi. Kubizera Yesu Kristo mwese, uyu ni umunsi w’amateka akomeye mu buzima bw’Itorero no mu buzima bw’ikiremwa muntu muri rusange. Pasika ni ijambo rifite inkomoko m’Ururimi rw’Igiheburayo, ducishirije mu Kinyarwanda rikaba risobanuye “KUNYUZWAHO.” Iri jambo ryakoreshejwe ubwa mbere igihe Imana yari hafi gukura abana b’Isirayeli m’uburetwa bwo muri Egiputa hanyuma igasaba ko k’umunsi bwacyaga bavayo bazabaga umwagazi w’intama amaraso yawo agasigwa ku nkomanizo z’imiryango hanyuma igihe marayika azaba aje kwica abana b’imfura z’abantu n’uburiza bw’amatungo byo muri Egiputa aho azasanga amaraso azahanyuraho bityo urupfu ntirwinjire muri iyo nzu. Dusoma mu Kuva 12:12 amagambo akurikira “Kuko muri iryo joro nzanyura mu gihugu cya Egiputa nkica abana b’imfura bose bo mu gihugu cya Egiputa, imfura z’abantu n’uburiza bw’amatungo. N’imana z’Abanyegiputa zose nzasohoza amateka nziciriyeho. Ndi Uwiteka. Ayo maraso azababere ikimenyetso ku mazu murimo, nanjye ubwo nzabona ayo maraso nzabanyuraho, nta cyago kizabageraho ngo kibarimbure, ubwo nzatera igihugu cya Egiputa.” Iyi niyo nkomoko y’umunsi mukuru wa Pasika. Aha nibwo amaraso yari yasizwe ku nkomanizo z’inzugi z’abizeye bakumvira ubu butumwa bw’Imana yacunguye ubuzima bw’abana b’imfura n’uburiza bw’amatungo, kuko muri iryo joro ubwo marayika yanyuraga mu gihugu aho yasangaga amaraso yaratambukaga akanyuraho bityo urupfu ntirwinjire muri iyo nzu. Nyuma yibi Abisirayeli bakoze urugendo rurerure m’ubutayu kandi bamaze kugera mu gihugu cyabo cy’amasezerano bakomeje kujya bizihiza uyu munsi mukuru wa Pasika bibuka uko urupfu rwabanyuzeho kubw’amaraso y’umwagazi w’intama yasizwe ku nkomanizo z’imiryango yabo ariko aho amaraso atari yasizwe abana b’imfura b’abantu kimwe n’uburiza bw’amatungo byose bigatikira harimo n’umuhungu w’imfura wa Farawo Umwami wa Egiputa.

Uku niko basigaga amaraso ku nkomanizo z’imiryango hanyuma igihe marayika azaba aje kwica abana b’imfura

Uko umwaka utashye Abayuda bizihizaga umunsi wa Pasika, na Yesu n’abigishwa be bizihije Pasika nkuko tubisoma m’Ubutumwa Bwiza (Matayo 26:17-25; Mariko 14:12-21; Luka 22:7-14). Hari harabaye Pasika nyinshi ariko hari iyabaye igitangaza cyo guhindura amateka y’ibihe aho Pasika yo kubaga amatungo no gusiga amaraso ku mazu yasimbujwe Pasika y’Umwana w’Intama w’Imana yo gusiga amaraso ku mitima y’abizera. Igihe Yesu yasangiraga n’abigishwa be ibya Pasika yabatangarije ikintu gikomeye cy’Isezerano Rishya ry’amaraso ye. Binyuranye nibyo bari bamenyereye by’amaraso y’amatungo, Yesu ari gusangira n’abigishwa be yabatangarije amagambo akomeye agira ati “kuko aya ari amaraso yanjye y’isezerano rishya ava ku bwa benshi ngo bababarirwe ibyaha” (Matayo 26:28). Gahunda y’Imana iratangaje cyane, kuko mugihe Abayuda bizihizaga umunsi mukuru wa Pasika ni bwo na Yesu amaze gusangira n’abigishwa be yafashwe maze acirwa urubanza rwo gupfa abambwe k’umusaraba. Itangazo ry’Isezerano Rishya rivuga ko amaraso Ye azava ku bwa benshi ngo bababarirwe ibyaha!

Igihe twizihiza Pasika nshya, twibuka urupfu rwa Yesu Kristo n’izuka rye. Ku bwanjye uyu ni umunsi mukuru ukomeye gusumba indi minsi mikuru yose Itorero ryizihiza. Iyo Yesu Kristo avukira ku isi akigisha abantu agakora ibitangaza nk’ibyo yakoze hanyuma agapfa ntazuke, ntacyo yari kuba asumbaho abandi bantu bose babaye ibirangirire n’intwari hano ku isi ariko bamara gupfa ibyabo bikaba birangiriye aho. Mu mayobokamana yose ari ku isi (religions) Abakristo (Christianity) bonyine nibo bakurikiye umuntu wabaye ikirangirire akagakora ibimenyetso n’ibitangaza bikomeye birimo kuzura abapfuye hanyuma nawe ubwe akizura! Abakristo twizihiza Pasika tuzirikana ko Yesu Kristo yatanze ubuzima bwe apfira k’umusaraba mu kimbo cyacu. Ibyaha byacu nibyo yishyizeho, igihano kiduhesha amahoro cyari kuri we nkuko Yesaya yabihanuye (53:4-6). Kubw’ibyaha byacu twari abo gucirwaho iteka ryo kurimbuka, ariko Imana iyo iturebeye mu maraso ya Yesu Kristo, Itubona twejejwe ho ibyaha byacu turi abera baziranenge.

Abakristu batandukanye ku Isi bizihiza uyu munsi mu buryo butandukanye

Pasika rero ni umunsi mukuru wo gushimira impano idasanzwe Yesu Kristo yatanze yo gucungura abanyabyaha bamwizera agahanwa mu mwanya wabo. Ni umunsi wo kwibuka no kuzirikana ko twari abo gupfa kuby’igihano cy’ibyaha byacu ariko muri Kristo Yesu dufite ubugingo buhoraho. Pasika ni umunsi wo kwishimira intsinzi k’urubori rw’urupfu, kuko nk’uko Yesu yazutse niko abamwizera bose k’umunsi w’imperuka bazazuka. Ni umunsi wo kwishimira ko ibyaha bitakidufiteho ububasha kuko muri Kristo Yesu, ntagucirwaho iteka ukundi. Abizeye Yesu, bafite intsinzi ku cyaha no k’urupfu. Pasika yabo isobanuye ko banyujijweho urupfu rw’iteka. Urupfu rw’umubiri kuri bo siryo herezo ryabo, nyuma y’urupfu rw’umubiri bazazuka bazukiye kubaho iteka mu munezero udashira.

Yesu Kristo niwe Pasika nzima kandi y’iteka ryose. Bisobanuye ko ariwe Mucunguzi w’abari mu isi bizeye izina rye. Umunsi mukuru wa Pasika, abemera Yesu nk’Umukiza n’Umucunguzi wabo bakwiye kuwuhindura umunsi w’ibyishimo n’ibirori bidasanzwe kubw’intsinzi no kwigobotora ingoyi n’agahato bya Satani. Twizihize Pasika nshya tuzirikana ko Uwayitangije yemeye kwitanga ubwe ku bwacu, bityo twibaze ngo twe niki twemeye kureka kubwe kandi niki dukorera bagenzi bacu ngo twerekane urukundo no kwitanga nk’uko Yesu dukurikiye yadukunze akatwitangira. Pasika nziza kuri mwese.

Pasteri Basebya Nicodème ufite impano n’ubumenyi mu bijyanye n’iyobokamana.

Pasteri Basebya Nicodème ni umuntu ki?

Basebya Nicodème ni umushumba (umupasitori) wo mu Itorero ry’Ivugabutumwa ry’Inshuti mu Rwanda (Eglise Evangélique des Amis au Rwanda). Ni umugabo wubatse, we n’umuryango we bakorera umurimo w’Imana mu ntara y’amajyaruguru akarere ka Musanze aho akora umurimo wo kwigisha no gutoza abayobozi b’amatorero nk’umwamu mu ishuri rya Bibiliya ryitwa Rwanda Friends Theological College.

Hamwe n’umurimo wo kwigisha, ni umubwirizabutumwa ubimenyereye kandi ufite ubunararibonye kuko yatangiye kuvuga ubutumwa mu mwaka w’1992. Afite impamyabushobozi y’icyiciro cya 2 cya kaminuza mubuyobozi bwa gikristo (Christian Leadership), iy’icyiciro cya 3 cya Kaminuza mukubungabunga iterambere ry’umuryango mugari (Community Care) kandi anafite icyiciro  cya 3 cya kaminuza mubyerekeye kujyana ubutumwa aho butaragera (Missiology).

Ukeneye icyo amubaza cyangwa asobanuza, cyangwa ufite ikindi yifuza ko yazasesenguraho ubutaha,ijambo ry’Imana, iby’Umwuka n’iby’ubuyobozi bw’itorero yamwandikira kuri email ye: basebyanicodeme@gmail.com cyangwa agahamagara kuri telephone igendanwa +250788488139

Ubumwe.com

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here