Home AMAKURU ACUKUMBUYE Pasiporo zikomeye ku isi , u Rwanda ruhagaze he?

Pasiporo zikomeye ku isi , u Rwanda ruhagaze he?

Raporo ya the Henley passport index, urubuga rukora intonde za pasiporo rugendeye ku mubare w’ibihugu nyiri passport ashobora kwerekezamo adasabwe visa rwasohoye raporo yayo ya buri gihembwe ya pasiporo n’aho zishobora kugeza abazifite.

Raporo ya the Henley passport index, urubuga rukora intonde za pasiporo rugendeye ku mubare w’ibihugu nyiri passport ashobora kwerekezamo adasabwe visa, mu makuru ruba rwakusanyije akuwe muri IATA(international air transport association), ikigo mpuzamahanga kinini kibika amakuru ajyanye n’ingendo ku isi.

Uru rubuga rubitse inyandiko mu myaka 18 ishize, muri izi nyandiko zikubiyemo amakuru avanwa muri IATA (International air transport association). Hakibiyemo passport 199, ndetse n’ibyerekezo bitandukanye 227.

Iyi companyi yo mubwongereza ya Henley Passport Index ikora urutonde rw’uko pasiporo z’ibihugu zikurikirana n’aho abantu bazifite bashobora kujya batabanje gusabwa visa.

PASIPORO ZIKOMEYE KURUSHA IZINDI KU ISI ZIYOBOWE:

1) Ubuyapani: ikwemerera kujya mubihugu 193 nta visa

2) Singapore, Korea y’Epfo:  ikwemerera kujya mubihugu   192 nta visa.

3) Ubudage, Espagne:  ibihugu 190.

4) Finland, Ubutaliyani, Luxembourg: ibihugu 189.

5) Austria, Denmark, Ubuholandi, Suwede: ibihugu 188.

6) Ubufaransa, Ireland, Portugal, Ubwongereza :ibihugu 187.

7) Ububiligi, New Zealand, Norway, Ubusuwisi, USA, Czech Republic :ibihugu 186.

8) Australia, Canada, Ubugereki, Malta ibihugu 185.

9) Hongiriya, Poland: ibihugu 184.

10) Lithuania, Slovakia: ibihugu 183.

 Ibihugu bya Africa bihagaze he kuri Henley Passport Index?

Ibihugu bitatu bya Africa biza imbere kuri uru rutonde ni;

1) Seychelles, ni iya 29 ku rutonde rw’isi rwa Henley Passport Index, abayifite ibemerera kujya mu bihugu 153 ku isi nta visa babanje gusaba.

2) South Africa:  ni  53 ku isi. Abafite pasiporo yaho bashobora kujya mu bihugu 106 nta visa babanje gusaba.

3) Botswana ni iya 63 ku isi. Pasiporo yaho yageza uyifite mu bihugu 87 ku isi nta visa abanje gusaba.

U Rwanda ruhagaze rute kuri uru rutonde rwa Henley passport index?

Muri aka karere, u Rwanda ruri ku mwanya wa 83 ku isi aho pasiporo yarwo yakugeza mu bihugu 61 byiganjemo ibya Africa, n’ibindi nka Qatar, Iran, Singapore, Indonesia, Bangladesh cyangwa Ecuador.

Pasiporo y’u Rwanda

U Burundi  buza ku mwanya wa 93, pasiporo yabwo yakugeza mu bihugu 50 utabanje gusaba visa, byiganjemo ibya Africa, n’ibindi nka Haiti, Indonesia, Singapore, cyangwa Bolivia.

Ibihungu byanyuma kuri uru rutonde rwa Henley passport index

  1. Korea ya ruguru: ibihugu wajyamo 40 nta visa.
  2. Nepal, Palestine: ibihugu 38
  3. Somalia: ibihugu 35
  4. Yemen: ibihugu 34
  5. Pakistan: ibihugu 32
  6. Syria: ibihugu 30
  7. Iraq: ibihugu 29
  8. Afghanistan: ibihugu 27.

 

NSENGIYUMVA Jean Marie Vianney

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here