Home AMAKURU ACUKUMBUYE Perezida Macron yatangaje ko yababajwe n’ukuntu Perezida wa Brazil yamutukiye umugore we

Perezida Macron yatangaje ko yababajwe n’ukuntu Perezida wa Brazil yamutukiye umugore we

Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron yanenze Perezida Jair Bolsonaro wa Brazil kubera imvugo “mbi” yakoresheje avuga ku mugore we.

Umwe mu bashyigikiye Perezida wa Brazil yaneguye kuri Facebook Brigitte w’imyaka 66 akaba umugore wa Macron.

Ibyo yashyizeho kuri Facebook ni ifoto igereranya umugore wa Macron n’uwa Bolsonaro, Michelle w’imyaka 37.

Uyu yarengejeho amagambo agira ati: “Ubu noneho murumva impamvu Macron ari kubuza uburyo Bolsonaro?”

Perezida Bolsonaro w’imyaka 64 yanditse asubiza kuri ibi byanditse mu rurimi rw’Igiportugal ati: “Wimusebya (Macron)… wa mugabo we, ha ha.”

Perezida wa Brezil Bolsonaro w’imyaka 64 n’umugore we Michelle w’imyaka 37 ikinyuranyo cy’imyaka yabo (27)

Abajijwe ku byavuzwe na Bwana Bolsonaro, Perezida Macron yavuze ko ari “ibintu bibi cyane” kandi “bibabaje”.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa mbere, Bwana Macron yagize ati: “Yavuze ibintu biteye isoni cyane ku mugore wanjye. Nubaha cyane abaturage ba Brazil kandi nizeye ko vuba bazabona perezida ushoboye akazi ke”.

Hashize iminsi hari uguhangana hagati y’aba bagabo gushingiye ku miriro iri gutwika ishyamba rya Amazone muri Brazil.

Bwana Macron ayoboye abagaya ubutegetsi bwa Brazil ko ntacyo buri gukora mu kuyizimya ndetse akaba yifuza ko hari icyo abategetsi bandi ku isi babikoraho.

Bwana Macron yavuze ko iyi miriro ari “ikibazo gihangayikishije isi”, gusa Bwana Bolsonaro ibi yabyise “imitekerereze ya gikoroni”.

Perezida Bolsonaro azwiho kuvuga amagambo atari meza ku bagore, abirabura na ba nyamucye.

Rimwe mu magambo mabi cyane yavuze ni mu gihe yari ahanganye n’umugore uri mu bagize inteko witwa Maria do Rosario mu 2014.

Icyo gihe yabwiye uyu mugore ati: “Nta nubwo nagufata ku ngufu kuko utabikwiriye”.

Bwana Bolsonaro kandi yigeze gutangaza abantu ubwo yavugaga ku mukobwa mu ruhame mu 2017. Yagize ati: “Mfite abana batanu. Nabyaye abahungu bane, maze ngeze ku wa gatanu ncika intege haza umukobwa”.

N. Aimee/src Bbc

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here