Home AMAKURU ACUKUMBUYE Polisi yahize bukware inkende kugira ngo iryozwe ibyo yakoze

Polisi yahize bukware inkende kugira ngo iryozwe ibyo yakoze

Abaturage bo mu majyaruguru y’igihugu cy’Ubuhinde biroshye mu mihanda mu myigaragambyo basaba leta kugira icyo yakora ku nkende yahitanye umusaza.

Nathuram w’imyaka 60 yazize urupfu yatewe n’inkende nyuma y’uko imukomerekeje bikabije. Kuba ku bitaro by’abaturage hatari imiti ihagije na byo biri mu byarakaje abaturage bituma biroha mu mihanda.

Abaturage bigaragambyaga bafunze imihanda, bitera akaduruvayo maze bituma Polisi yivanga muri ibyo bikorwa. Abaturage Kandi bazanye umurambo wa Nathuram bawurambika mu  muhanda.

Umuyobozi wa Polisi muri ako gace witwa Singh yasezeranyije abaturage ko bagiye kugira icyo bakora maze na bo bakura uwo murambo mu muhanda banava mu muhanda.

Imiti ivura ubumara yahise ishyirwa muri mavuriro n’ ibitaro byo muri ako gace. Inkende ikekwaho kwica uyu musaza kandi yatangiye guhigwa maze birangira ikekwa itawe muri yombi.

Ibi bibaye mu gihe bibaye mu gihe mu cyumweru gishize inkende yajyanye umukozi wa banki bunyago nk’uko byagaragaye muri videwo yashyizwe hanze. ibi byabereye muri banki yitwa Axis Bank iherereye mu gace kitwa Nirman Vihar ko mu Buhinde.

Umwe mu bakiriya ba banki bari aho yahamije ko babonye iyi nkende iza gutwara umukozi wa banki. Ngo yanashatse gukubita umwe mu bakozi b’iyo banki mu mutwe.

 

Twiringiyimana Valentin

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here