Home AMAKURU ADASANZWE. amakuru yo hanze PUDERI YA JOHNSON’S IMAZE IMYAKA 130 ICURUZWA IRASHINJWA GUTERA KANSERI

PUDERI YA JOHNSON’S IMAZE IMYAKA 130 ICURUZWA IRASHINJWA GUTERA KANSERI

Uruganda Johnson & Johnson rucuruza puderi y’abana ikunzwe cyane ku isi ya Johnsons ubu ruri mu kaga kuko kuva mu mwaka utaha ruzahagarika kuyicuruza.

Inkuru dukesha Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza BBC, ivuga ko impamvu yo kureka gucuruza iyi puderi, ari ukubera ikinyabutabire ikorwamo cya talcum. Iyi puderi yakunzwe na benshi ku isi ndetse by’umwihariko mu Rwanda ababyeyi benshi bakaba bayikunda bavuga irinda abana kubabuka amayasha mu gihe bababinze, ndetse no kugira ibyunzwe mu ngingo kw’abana b’impinja. Uruganda ruyikora ruhanganye n’ibirego birenga ibihumbi 10 by’abagore bavuga ko yaba irimo ikinyabutabire cya asbestos cyaba cyarabateye kanseri y’imirerantanga (cancer d’ovaires).

Hashize imyaka 2 iyi puderi ihagaritswe muri Amerika. N’ubwo bimeze gutyo ariko, uru ruganda rukomeza gushimangira ko ibi birego atari byo, ko puderi yabo ikiri ntamakemwa, ko rwose nta nenge na mba ifite.

Itangazo ry’uru ruganda rigira riti “ Nyuma y’ubugenzuzi twakoze ku isi, twafashe icyemezo cyo gusimbuza iyi puderi indi ikozwe mu biva ku bigori”. Rwongeraho kandi ko iyi yindi yatangiye gucuruzwa mu bihugu bitandukanye.

Mu 2020, uru ruganda rwatangaje ko rugiye guhagarika gucuruza iyi puderi ku masoko yo muri Amerika na Canada, kubera ko abayigura babaye bacyeya, bitewe n’ibihuha byagiye bikwirakwiza bigatuma abayigura ngo bayikoreshe bagabanuka. Uretse guhagarika ubucuruzi muri ibyo bihugu, J&J yiyemeje kuzakomeza gucuruza iyi puderi mu bindi bihugu byo ku isi.

Iki kinyabutabire cya Talc gikorwamo iyi puderi, gicukurwa mu butaka kandi aho gicukurwa haba hegeranye n’ahari ikinyabutabire cya asbestos kivugwaho kuba gitera kanseri. Iperereza ryakozwe n’ibiro ntaramakuru by’Ubwongereza Reuters mu mwaka wa 2018, ryerekanye ko uru ruganda rwari rumaze iminsi ruzi ko iki kinyabutabire cya asbestos kiri mu bicuruzwa byacyo birimo Talc. Yavuze ko nibura kuva 1971 kugeza 2000, iyi puderi yasuzumwe igasangwamo ibipimo runaka bya asbestos. Mu kwezi kwa 4, umwe mu banyamigabane ba J&J yasabye ko iyi puderi ihagarikwa gucuruzwa ku isi ariko ntibyakunze cyangwa ngo byemerwe.

Iyi puderi tubibutse ko imaze imyaka hafi 130 icuruzwa, ikaba ikoreshwa mu gufasha uruhu rw’abana gutohagira, ndetse n’abakuru bakayikoresha ngo uruhu rwabo rukomeze guhehera.

Titi Léopold

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here