Home AMAKURU ACUKUMBUYE Rayon Sport na Ferwafa baduhaye akandi gace ka filimi

Rayon Sport na Ferwafa baduhaye akandi gace ka filimi

Igikombe cy”amahoro kiri kugenda kigaragaramo udushya twinshi, harimo isezera n”igaruka aho bamwe babyise ko bomeze nka “Filimi” bari gukina.

Nyuma y’ibiganiro bitandukanye hagati ya Rayon sports na Ferwafa, bongeye kumvikana, ikipe ya Rayon sports yari yikuye mu irushanwa ry’igukombe cy’amahoro, itangaza ko akajagari kari muri iryo rushanwa itabasha kugakoreramo, isaba ko Ferwafa yakwegera ikipe ya Rayon sports bakaganira kugira ngo iyi kipe ya Rayon sports yongere kugaruka muri iri rushanwa.

Umuvugizi wa Rayon sports, kuri Radio y’igihugu RBA ,yatangaje ko ibiganiro byagenze neza, Kandi bishyimiye ibyavuye muri ibyo biganiro byabahuje na Ferwafa.

Mu itangazo iyi kipe yashyize ahagaragara , ikipe ya Rayon sports yatangaje ko yagarutse mu gikombe cy’amahoro.

Kuri ubu hategerejwe kumenyeshwa igihe iyi kipe izakirira intare. Umukino ubanza Intare yari yakiriye ikipe ya Rayon sports, wari warangiye ikipe ya Rayon sports itsinze ibitego 2 kuri 1.

Intare yari yahanganye na Rayon sports, yiteguye kuyikuramo.

Ferwafa niyo izashyira ahagaragara umunsi umukino uzabera hanyuma Rayon sports nayo igatangaza ikibuga umukino uzabera ho.
Ikibazo cy’ibikorwa remezo, gikomeje kuba ingorabahizi dore ko intandaro yari yatewe no kubura kwa stade ya Muhanga isanzwe yakirirwaho na Rayon sports. Iyi stade yari yakiriye umukino wa nyuma wa Kagame cup mu bagore ndetse n’ibirori by’umunsi mpuzamahanga w’abagore.

Rayon sports yagarutse mu gikombe cy’amahoro ifite intego zo kugitwara

NSENGIYUMVA Jean Marie Vianney

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here