Home IMYIDAGADURO Rayon Sport yashyizeho ibiciro bidasanzwe mu mukino wayo

Rayon Sport yashyizeho ibiciro bidasanzwe mu mukino wayo

Mu mukino uzahuza ikipe ya Rayon Sport na Ettincelle, hashyizweho ibiciro bidasanzwe , kuko biri hasi y’ibimenyerewe.

Murera y’abareyo, isaro ry’inyanza Rayon sports n’andi mazina ayitaka ubushongore n’ubukaka abakunzi bayo bayita, iyo ni ikipe ya Rayon sports iza gucakirana na Ettincelle yo mu Bigogwe nayo izwi n’abakunzi bayo nka “Edenzeli”.

Ibiciro byo kuri uyu mukino byashyizwe hanze ndetse bitungura abakunzi ba Rayon sports. Ibi bije nyuma yuko umuvugizi wa Rayon sports ubwo yari mu Kiganiro na RBA yatangaje ko nta mukino wa shampiona iyi kipe izongera kwakira ngo ugire igiciro kiri munsi y’amafranga ibihumbi 3.

Kuri ubu rero hasohotse ibiciro birimo imyanya izishyurwa amafaranga ibihumbi 2, ahasanzwe bitari biherutse kuri iyi kipe. Ibi biciro kandi bije nyuma y’uko hari amakuru avuga ko iyi kipe ya Ettincelle yategewe akayabo ngo yivugane Rayon sports izaba yayakiriye.

Ibiciro byose byo ku mukino Rayon sports izakiramo Ettincelle kuri stade y’Akarere ka Muhanga.

Hamaze iminsi kandi havugwa kwibeshya gukomeye kw’abasifuzi, bihengamira kuri Rayon sports mu mikino iyi kipe yagiye ikina mu minsi ya shampiona iheruka.

Aya makipe arahurira ku mukino w’umunsi wa 21 wa shampiona, ahagaze neza ku rutonde rwa shampiona, dore ko Rayon sports iri ku mwanya wa 2 mugihe ikipe ya Ettincelle yo iri ku mwanya wa 7.

Ubusanzwe nibura amafaranga amenyerewe amakipe ajya yishyuza, ntajya ajya munsi y’ibihumbi 3, akaba ariyo mpamvu yatumguye abantu benshi, impamvu iyi ikipe ya Rayon Sport yashyizeho ibi biciro.

Ukanze hano ubona izindi nkuru zacu z’amashusho

Uko aya makipe ahagaze ku rutonde rw”agateganyo rwa shampiona ruyobowe na APR FC.

 

NSENGIYUMVA Jean Marie Vianney

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here