Home AMAKURU ACUKUMBUYE Rayon Sports na APR FC zitorohewe, ziragaruka guhangana n’amakipe yiteguye shampiyona

Rayon Sports na APR FC zitorohewe, ziragaruka guhangana n’amakipe yiteguye shampiyona

Shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda iragaruka mu gace kayo Kabiri, mu gihe amakipe nka Rayon sports na APR FC atari mu murongo mwiza w’imyiteguro.

Ikipe ya Rayon sports na APR FC ntari mu murongo mwiza w’imyiteguro, kuko aya makipe ategereje imyanzuro iri buve mu mpuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku isi FIFA.

APR FC yahagarutse uwahoze ari umutoza wayo Adil Mohammed Erradi imushinja kutitwara neza muri iyi kipe y’Ingabo z’igihugu.

Ibi byatumye Adil Mohammed Erradi yerekeza muri FIFA arega ikipe ya APR FC. FIFA yamaze kumva impande zombi, kuri uyu wa Gatanu nibwo hasohoka umwanzuro kuri iki kibazo.

Mu gihe APR FC yatsindwa ishobora gucibwa agera ku bihumbi 900 by’amadorari, ni ukuvuga asaga miliyoni 900 z’amanyarwanda.

Adil Mohammed Erradi uri mu manza na APR FC

Pedro Miguel nawe yari umutoza wungirije mu ikipe ya Rayon sports nawe yajyanye iyi kipe mu nkiko ayishinja ko itubahirije ibikubiye mu masezerano. Kuri uyu wa Gatanu nibwo hasohoka umwanzuro kuri iki kibazo kiri hagati y’uyu mutoza Pedro Miguel na Rayon sports.

Pedro Miguel wa Rayon sports nawe bari mu rubanza

Shampiona iragaruka kuri uyu wa Gatanu, amakipe nka kiyovu sports ya Kabiri ku rutonde rwa shampiona icakirana na Gasogi united iri ku mwanya wa 4.

APR FC iragaruka mu kibuga kuri uyu wa 22 Mutarama( Ni ukuvuga ku Cyumweru) icakirana na Mukura Victory et Loisir.

Rayon sports yagombaga gukina na Musanze, kubera ikibazo cy’ikibuga kugeza ubu umukino ntiharamenyekana igihe uzabera.

As Kigali iyoboye urutonde rwa shampiona nayo iragaruka icakirana na Marine iherutse kugaragura APR FC mu mukino wa gicuti.

Gorilla FC iraza gucakirana na Police FC.

Urutonde rwa shampiona kuri ubu ruyobowe na As Kigali igakurikirwa na kiyovu sports.

 

NSENGIYUMVA Jean Marie Vianney

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here