Home AMAKURU ACUKUMBUYE Rayon Sports yariye karungu yihaniza Mukura. Kiyovu na APR zananiranywe.

Rayon Sports yariye karungu yihaniza Mukura. Kiyovu na APR zananiranywe.

Igikombe cy’amahoro kigeze mu mahina, Aho kuri uyu wa 3 hakinwaga imikino ibanza ya 1/2 kirangaza muri iki gikombe cy’amahoro.

Kuri ubu hasigayemo amakipe y’ibigugu Kandi yose afitanye icyo ahuriyeho, dore ko kuri ubu ikipe ya Rayon sports yari yagiye gusura Mukura Victory sports et Loisure zahoze zituranye kandi zihuje amateka yo kuba zaraboneye izuba andi makipe zikunda guhurira muri shampiona.

 

Ni nako kandi ikipe ya Apr FC yari yakiriye ikipe ya Kiyovu sports, Aya makipe nayo ahuriye ku kuba ariyo ahataniye Kandi anahabwa amahirwe menshi kurusha abandi yo kwegukana igikombe cya shampiona.

Akazi kari kose hagati ya Serumogo na Christian

Mukura Victory sports et Loisure yatangiye yakira ikipe ya Rayon sports Ibakubitira ahareba mu bisi bya Huye, ibatsinda ibitego 2, igice cya mbere cyarangiye abarayon bose bihebye.

ONANA LEANDRE yafashije rayon sports kwegukana intsinzi i Huye.

Igice cya kabiri, ikipe ya Rayon sports yaje aka ya nsigamigani ngo yariye karangu maze yifatira ku gahanga mukura, iyicurikiraho ikibuga maze iyitsinda ibitego 3 maze abarayon bagaruka ikigali n’ishema n’isheja, Mukura isigara yubitse umutwe mu maguru.

Ojera yashimiwe n’abafana.

Ibitego bya mukura byatsinzwe na Kamanzi Ashraf na Robert Mukoghotya mugihe ikipe ya Rayon sports yishyuriwe na Ruvumbu Hertier na Joachim Ojera, igitego cy’intsinzi cyatsinzwe na Leandre Onana.

Mu Bugesera naho rwari rwabuze gica, ikipe ya Apr fc yatangiye yakira kiyovu sports iyitsinda igitego, maze kiyovu sports Ibifashijwemo na Mugiraneza Froduard iva inyuma yishyura igitego cyari cyatsinzwe na Alain Kwitonda.

Imikino yo kwishyura itaganyijwe mu mpera z’icyumweru, nibwo hazamenyekana ikipe zerekeje ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’amahoro.

Kanda hano usure izindi nkuru zacu mu mashusho

NSENGIYUMVA JEAN MARIE VIANNEY

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here