Home AMAKURU ACUKUMBUYE RBC irasaba kwihutira kujya kwa mu ganga mu gihe ugaragaje ikimenyetso cya...

RBC irasaba kwihutira kujya kwa mu ganga mu gihe ugaragaje ikimenyetso cya mpox

Ikigo  cy’Igihugu cyita ku buzima RBC  kivuga ko indwara  y’ubushita bw’inkende ( MPOX) ari indwara yandura ariko amavuriro afite ibyangombwa byose ndetse n’ubushobozi bwo kuyivura igakira cyane cyane iyo uyirwaye agiye kwa muganga hakiri kare.

Aha baratanga urugero   rw’abarwayi 2 bagaragawemo na mpox mu Rwanda kugeza uyu munsi umwe muribo   yahawe ubuvuzi arakira asezererwa mu bitaro undi nawe aracyitabwaho n’abaganga kandi nawe ntarembye.

Dr Edison Rwagasore Umuyobozi ushinzwe kurwanya indwara z’ibyorezo muri RBC avuga ko indwara  y’ubushita bw’inkende (mpox)  bidasobanuye ko abantu bayanduzwa n’ intende gusa.

Ati” Nubwo bwose iyi virusi yakomotse ku nkende isesengura ryakozwe ku bipimo byafashwe ku barwayi 2 bagaragaye mu gihugu cyacu byagaragaje ko inkomoko ya virusi bafite ntaho bihuriye n’inkende kandi kugeza ubu uburwayi ntabwo  buragaragara mu nkende n’izindi nyamaswa hano mu Rwanda. Mpox yandura binyuze mu gukora ku muntu uyirwaye cyangwa gukora ku matembabuzi, bishobora mu kuramukanya abantu bahoberana cyangwa basomana, no gukora imibonano mpuzabitsina n’umuntu ufite virusi ya mpox ”

Dr Edison akomeza avuga ko n’ubwo  indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina zirindwa n’agakingirizo  ariko katakoreshwa  hirindwa mpox.

Ati” Agakingirizo ni ingenzi mu kwirinda indwara nyinshi zandurira mu mibonano mpuzabitsina, ariko mu gihe cyayo hari n’ibindi bice by’umubiri bishoboka gukoranaho, bityo ubwandu bukaba bwanyuramo, imibonano mpuzabitsina yaba ikingiye cyangwa  idakingiye ni inzira yo kwanduzanya virusi ya mpox “.

Dr Edison agira  inama ku bagaragaje ibimenyetso  bya mpox  cyangwa bakoze  ku yirwaye kwihutira kujya kwa muganga.

Ati” Mugihe ugaragaje kimwe cyangwa byinshi mu bimenyetso bya mpox  ihutire kujya kwa mu ganga kugira ngo usuzumwe, ufatwe n’ibipimo bishobora kugaragaza ko wanduye virusi ya mpox, ibi bizakongerera amahirwe yo kuvurwa ugakira, niba warakoze ku muntu uyirwaye, cyangwa waragiranye nawe imibonano mpuzabitsina irinde gukora ku bantu kandi wihutire kujya kwa muganga igihe cyose ugaragaje ibimenyetso”.

RBC ivuga ko hari itsinda ry’abaganga b’inzobere mu guhangana n’ibyorezo basesengiye icyorezo cya mpox dufite basanga kiri ku rugero rwo hasi bashingiye ku buryo ubwandu  bwa mpox bukwirakwira, ingaruka zayo k’ubuzima bw’abantu,  n’ubushobozi bw’Igihugu mu guhangana  n’ indwara z’ibyorezo. Turasaba abantu bose gukurikiza ingamba zihari zo kwirinda arizo, kwirinda gukora ku muntu wagaragaje ibimenyetso  no kwihutira kujya kwa muganga  mugihe ugaragaje kimwe mu bimenyetso bya mpox

Ibimenyetso bya mpox bigaragara mu minsi iri hagati 2 na 19 nyuma y’uko wanduye.

 

MUKANYANDWI Marie Louise

NO COMMENTS