Home AMAKURU ACUKUMBUYE RDC: Vital Kamerhe yakoze ubukwe bw’igitangaza bwamaze iminsi itatu.

RDC: Vital Kamerhe yakoze ubukwe bw’igitangaza bwamaze iminsi itatu.

Vital Kamerhe uheruka kugirwa Umuyobozi mu biro bya Perezida mushya wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC, Félix Tshisekedi, yakoze ubukwe bw’igitangaza buvugisha benshi ahanini kubera uburyo bwari buhenze.

Ibirori by’ubukwe bwa Kamerhe na Hamida Shatur bari basanzwe babana ariko batarasezeranye byamaze iminsi itatu, byasojwe n’ijoro ryo kwishimana n’inshuti muri hotel iherereye mu mujyi wa Kinshasa ku wa Gatandatu.

Ikinyamakuru La Libre kivuga ko nyuma y’ubu bukwe, inkuru yasakaye hose ari uko Kamerhe yakoye umugore we inkwano irimo ibihumbi 150 by’amadolari, inka zisaga 30 ndetse amwambika impeta ya diyama ifite agaciro k’ibihumbi 100$.

Nubwo ba nyiri ubwite batigeze bemeza ko koko aka kayabo kagendeye mu bukwe, bamwe mu bantu ba hafi ba Kamerhe bavuze ko harimo gukabya, kandi nyamara abanye-Congo benshi bicira isazi mu jisho.

Kamerhe wahawe izina ry’uruvu (Kamerhéon) kubera uburyo ahora ahindagura imitwe ya politiki abarizwamo, yagizwe umuyobozi mu biro by’umukuru w’igihugu mu mpera za Mutarama 2019.

Ni nyuma y’uko yemeye guheba umwanya wa Minisitiri w’Intebe yari yaremerewe ubwo we na Tshisekedi bahitagamo gutera umugongo Martin Fayulu wari watorewe kuzahagararira abatavuga rumwe na leta mu matora aherutse kuba muri RDC.

Umugore we Shatur banafitanye umwana witwa Isaac wavutse mu 2016, azwi muri RDC ahanini kubera ko yigeze gushakana n’umuhanzi w’icyamamare mu njyana ya rumba, Jean-Bedel Mpiana banabyaranye abana bane.

Ibirori by’ubukwe bwa Kamerhe na Hamida Shatur bari basanzwe babana ariko batarasezeranye byamaze iminsi itatu

Nyuma yo gutandukana nawe, yahise ashakana na Didi Kinuani uzwi mu bucuruzi bwa diyama muri Congo na Angola, ariko aza gusubirana na JB Mpiana mbere yo kumuta na none akajya kwibanira na Kamerhe.

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here