Nkuko bimenyerewe mbere yuko amarushanwa (championat )y’umupira w’amaguru itangira ko habaho igura n’igurisha ry’abakinnyi kugirango amakipe agende yongeramo imbaraga bityo azabashe kwitwara neza mu marushanwa .Mbere yuko championat y’umupira w’amaguru mu Rwanda itangira habayeho za transfert ( kuva mu ikipe imwe ujya mu yindi) zitandukanye mu makipe yose yo mu cyiciro cya mbere mu Rwanda (AZAM RWANDA PREMIER LEAGUE)
Ariko nkuko byagaragaye hari abakinnyi bahenze amakipe ariko birangira umusaruro bari bitezweho utabonetse.
Umunyamakuru w’Ubumwe.com yabakoreye urutonde rw’abakinnyi icumi bari bitezweho gufasha amakipe yabaguze ariko birangira nta musaruro bayatanzemo.
10) Rwigema Yves(rayon sport)yaje muri rayon sport bamukuye muri mukeba apr fc ,n’ibintu bitamenyerewe ariko rayon sport yabonaga ari we waba umusimbura mwiza wa Karim Makenzi,ariko nanubu ntabushobozi yariyerekana bari bamutezeho.
9)Tubane James(ac Kigali)yaje muri Ac Kigali avuye muri Rayon sport,nk’uko mu myaka yari yarashize uyu mukinnyi yari myugariro mwiza mu ikipe ya Ac Kigali mbere yuko Rayon sport imujyana,ariko nyuma gato ubuyobozi bwa ac Kigali bwashizemo imbaraga ngo bagarure uwahoze abafasha mu kwugarira izamu ariko na nubu ntarabona n’umwanya wo kubanzamo mu kibuga.
8)Nvuyekure Emery(Apr. f.c) uyu n’umunyezamu Apr yaguze avuye muri Police,bari bamutezeho byinshi kuko babanje kurekura abazamu babo bakomeye aribo Ndoli jc na Kwizera Olivier bizerako Emery arumuzamu uzaziba icyuho cyabo barekuye bakigira muyandi makipe.Ariko kugeza n’ubu Apr.fc iri mumakipe afite ikibazo cy’umuzamu utanga icyizere.
7)Ndoli Jean Claude(AC Kigali)uyu n’umunyezamu bakuye mu ikipe ya Apr fc,n’umwe mu bazamu bazwi mu mupira w’amaguru mu Rwanda ,kuko yabaye umuzamu mu ikipe y’igihugu amavubi imyaka itari mike,ariko umusaruro iyi kipe yari mwitezeho ntabwo yawubonye kuko kugeza ubu ntaraba nomero ya mbere muri iyi kipe.
6) Ngandu Omar(apr fc)uyu myugariro bamuguze mu ikipe ya Mukura Fc,ni umwe mu bakinnyi batangaga icyizere nyuma ya championat yabanjiririje iyi, anahamagarwa no mu ikipe y’igihugu amavubi,ariko kugeza n’ubu byaramugoye no kubona umwanya uhoraho mu ikipe ya Apr f.c
5) Samson Babuwa (sunrise fc)uyu rutahizamu bamukuye mu gihugo cya Nigeria ikipe ya taraba fc akaba ari naho akomoka,bitewe nukuntu yavuzwe mu itangaza makuru,abakunzi ba sunrise bari bitezeko azabaha ibyishimo byinshi abatsindira ibitego bitandukanye, ariko championat irinze igera kumusozo atsinze ibitego mbarwa
4)Habyarimana Innocent(Apr fc)uyu mukinnyi bamukuye mu ikipe ya police fc,yari umwe mubakinnyi bitwaye neza muri championat yumwaka wabanjirije uyu,akaba yaranigaragaje muri CHAN yabereye mu Rwanda,ikipe ya Apr yamuzanye imutezeho kuyifasha mu marushanwa atandukanye yitabiriye muri uyu mwaka,ariko umwaka urinze urangira nta mwanya ubanzamo abona.
3)Ndayishimiye Celestin(police fc) uyu ni myugariro police yakuye mu ikipe ya mukura victory sport,yamuguze biyigoye kuko amakipe menshi akomeye mu Rwanda yaramushakaga bitewe n’ubuhanga yagaragaje mu irushanwa Nyafurika ryabereye mu Rwanda CHAN ndetse no muri championat yumwaka wabanjiririje uyu,ariko kugeza ubu ari mubakinnyi bakinnye imikino mbarwa muri uyu mwaka.
2) Twizeyimana Onesme(Apr fc)uyu ni rutahizamu Apr fc yakuye muri ac Kigali,ni umukinyi wazamutse bitunguranye akiri muto kuko yaje muri ac Kigali imukuye mu cyiciro cya kabiri,yigaragaje cyane atsinda ibitego bitandukanye mu mwaka wabanjiririje uyunguyu,aba mubarutahizamu bafite ibitego byinshi,Apr fc yamuguze imwitezeho gukemura ikibazo cyo gutaha izamu imaze imyaka ifite,ariko ibitego nanubu byararumbye,ndetse ntan’umwanya wo kubanza mu kibuga abona.
1)Kabange Twite(ac Kigali) uyu n’umwe mu barutahizamu bagize ibihe byiza muri ruhago nyarwanda,nyuma yo kuva mu Rwanda yaraciye ibintu akinira apr fc.ikipe ya ac Kigali yaje kumugarura mu Rwanda benshi mu bakunzi b’umupira w’amaguru bemeza ko agiye kuzana impinduka mu busatirizi bwa ac Kigali,ariko baje gusanga amazi atakiri yayandi kuko imvune nizo za mwibasiriye abakinira imikino hafi ya ntayo!
Munyaneza Pascal