Home AMAKURU ACUKUMBUYE REG yasobanuye impamvu y’ibura ry’umuriro rya hato na hato

REG yasobanuye impamvu y’ibura ry’umuriro rya hato na hato

Ubuyobozi bw’Ikigo gishinzwe Ingufu mu Rwanda (REG) bwatangaje ko ibura ry’umuriro rya hato na hato ryabaye ku wa Mbere tariki ya 10 Werurwe 2025, no ku wa Gatatu tariki ya 12 Werurwe 2025, ryatewe n’ubujura bwakorewe ku bikorwaremezo by’umuyoboro munini w’amashanyarazi uhuza u Rwanda n’ibindi bihugu byo mu karere.

Icyo kibazo cyagize ingaruka zikomeye ku bikorwa by’abakoresha amashanyarazi, cyane cyane mu rwego rw’ubucuruzi n’ibindi bikorwa by’ingenzi. Itangazo REG yasohoye ku wa Kane rivuga ko iryo bura ry’umuriro ryagaragaye mu Rwanda no mu bihugu by’ibituranyi kubera ko bifatanya gukoresha uwo muyoboro mugari.

REG yagize iti: “Ibi bibazo byatewe n’ubujura bwakorewe ku bikorwaremezo by’umuyoboro munini w’amashanyarazi uduhuza n’ibihugu duturanye, bigatuma habaho ikibazo cy’ihuzwa ry’imiyoboro y’amashanyarazi mu karere u Rwanda ruherereyemo.”

REG yatangaje ko imirimo yo gusana uwo muyoboro iri gukorwa kandi ko biteganyijwe ko izarangira tariki ya 17 Werurwe 2025. Yanongeyeho ko ikomeje gukorana n’inzego zishinzwe umutekano kugira ngo hirindwe ubujura bukorerwa ibikorwaremezo by’amashanyarazi mu gihugu.

 

Mukanyandwi Marie Louise

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here