Home AMAKURU ACUKUMBUYE RIB na Polisi y’igihugu ku isonga mu bigo bigaragaramo ruswa kurusha ibindi

RIB na Polisi y’igihugu ku isonga mu bigo bigaragaramo ruswa kurusha ibindi

Ubushakashatsi bwakozwe n’umuryango Transparency International Rwanda ufite inshingano zirimo kurwanya ruswa n’akarengane, bwagaragaje ko inzego zitanga ubutabera zirimo RIB, abacamanza urwego rw’amagereza na Police y’igihugu ziza ku isonga mu kwakira ruswa mu gihugu.

Ubu bushakatsi bwitwa Rwanda Bribery Index bwari bumuritswe ku nshuro ya 10 buba bukorwa bugamije kwerekana uko Abanyarwanda bagiye bakwa ruswa, uko bayitanze n’uko bagiye bamenyesha inzego aho ivugwa kugira ngo irwanywe.

Albert Kavatiri Rwego watangaje ibyavuye muri ubu  bushakashatsi yavuze ko babukoreye ku bantu 2 459. Muri bo abagore bangana na 48.5% n’abagabo 51.5%, hakaba harabajijwe abantu 63.3% mu cyaro n’abo mu mugi 36.7%.

Mbere y’uko Ubugenzacyaha buva muri Polisi ngo ruswa yari muri 6.8%, nyuma yo kugirwa Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), uyu mwaka ruswa yarazamutse igera kuri 8%.

RIB ngo yakiriye Frw 6.755.000, bityo umuturage umwe akaba yaratanze impuzandengo ya Frw 85,030 ugeranyije.

Kuva ubugenzacyaha bukurwa muri Polisi bukagirwa urwego rw’ubugenzacyaha ruswa yarazamutse

Bivugwa ko muri uyu mwaka mu bantu 100 babajijwe, abagera kuri 18 bemeye ko bahuye na ruswa, batatu muri bo bisabiye gutanga ruswa naho 15 bo basabwe kuyitanga.

Nubwo ngo bigaragara ko guhera muri 2016 ruswa igenda igabanuka, iracyagaragara mu bigo bya Leta.

Ibigo bya Leta byagaragayemo ruswa kurusha ibindi, ku isonga hari ibyigisha ubumenyi ngiro (TVETs) aho iri ku kigereranyo cya 12.80%.

Uko inzego za Leta zakurikirana mu kugaragaramo ruswa:

-TVETs (12.80%),
-Traffic Police (12.40%),
-Urwego rw’abikorera (9.90%),
-RIB (8.50%)
-Ubucamanza (8.30%),
-WASAC (6.40%),
-Ubuyobozi bw’ibanze (5.50%),
-REG na sosiyete sivile (5.50%)
– RURA (5%)

Mukazayire Youyou

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here