Home AMAKURU ACUKUMBUYE Rihanna arasaba imbabazi Abasilamu

Rihanna arasaba imbabazi Abasilamu

Rihanna yasabye imbabazi avuga ko yababaje “abavandimwe b’abasilamu” kubera gukoresha indirimbo itavugwaho rumwe mu gikorwa kitwa Savage X cyo kumurika imideri ye y’udusamamagara (utwenda tw’imbere).

Abantu batari bacye bamunenze abandi baramutuka ku mbuga nkoranyambaga kubera gukoresha indirimbo yitwa Doom ya Coucou Chloe, irimo amagambo ya kisilamu azwi nka Hadith.

Rihanna yavuze ko gukoresha iyo ndirimbo byari “amakosa” kandi “mu by’ukuri, amakosa yo kutita ku bintu”.

Hadith ni urwunge rw’amagambo bivugwa ko yavuzwe n’Intumwa Muhammad.

Igitabo gitagatifu cya Isilamu, Korowani, kivuga ko amagambo ya Hadith ari amwe mu matagatifu cyane mu yandi yose ya Isilamu.

Umwe mu mirongo iyagize w’Icyarabu wakoreshejwe muri iriya ndirimbo uvuga ku munsi w’imperuka.

Coucou Chloe wahimbye iyo ndirimbo yasabye imbabazi avuga ko atari azi ko indirimbo ye irimo imirongo ya Isilamu.

Ibikoresho by’ubwiza n’imyambaro ikorwa n’uruganda Fenty rwa Rihanna byakunzwe gushimwa ko byita ku runyurane rw’amoko y’abatuye isi.

Ariko bamwe mu basilamu bakundaga ibyo akora, bibajije impamvu yakoresheje iriya ndirimbo mu kumurika utwambaro tw’imbere mu kiganiro cyaciye kuri za televiziyo ku wa gatanu w’icyumweru gishize.

Hodhen Liaden w’imyaka 26, asanzwe yandika ku bwiza ndetse akerekana ko akunda ibikorwa bya Fenty ya Rihanna, ariko yavuze ko ubu ibintu bishobora guhinduka kuri we.

Yabwiye ikiganiro Newsbeat cya BBC ati: “Isilamu si ukurata ubwiza, ukwemera si ukurata ubwiza.”

Hodhen avuga ko yakundaga gukoresha ibicuruzwa bya Fenty ariko kubera ikosa bakoze ngo ashobora guhindura ibitekerezo.

Ndetse avuga ko ashobora guhagarika gukoresha ibikoresho bamuhaye ku buntu kugira ngo abamamarize ku mbuga nkoranyambaga.

Hodhen si we wenyine ibi byarakaje. Arooj Aftab wamamaza imideri kuri internet yabwiye BBC ko mbere y’uko Rihanna na Coucou Chloe basaba imbabazi, yarebye ibyo bakoze “akumva ameze nk’urwaye”.

Ati: “Iriya ni Hadith bashyize mu ndirimbo aho abagore babyina bambaye utwenda tw’imbere.

“Isilamu iriyubaha cyane – [biriya] bihabanye nayo. Nibaza ko buri Musilamu afite kumva ko yatutswe.”

Si ubwa mbere Rihanna ashinjwe kwifata nabi imbere y’idini ya Isilamu.

Mu 2013, yategetswe kuva ku musigiti wa Abu Dhabi ubwo yari amaze kuhifotoreza “amafoto ateye isoni”.Ibikorwa byo kumurika imideri nabyo hambere byagiye bishinjwa “kutifata neza” imbere ya Isilamu.

Mu kwezi kwa munani, Kanye West yanenzwe kwita inkweto agurisha za Yeezy Boost amazina y’abamalayika bo muri Isilamu – Israfil na Asriel.

N.Aimee

Src: BBC

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here