Home AMAKURU ACUKUMBUYE Rubavu: Abaryamana bahuje ibitsina mu mboni z’abaturage n’abayobozi

Rubavu: Abaryamana bahuje ibitsina mu mboni z’abaturage n’abayobozi

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Rubavu mu ntara y’Iburengerazuba, bagaragaza amarangamutima atandukanye ku bantu baryamana bahuje ibitsina: ni amahano, si iby’i Rwanda, ntibakatubemo… nyamara bakavuga ko ibyo bitabaviramo kubahutaza. Ubuyobozi bwo buvuga ko bubaha serivise zihariye, bigakorwa ku batinyutse kwigaragaza ko baba muri icyo cyiciro.  

Abaryamana bahuje ibitsina bo mu Rwanda, bagenda bagarukwaho mu buryo butandukanye, bamwe bagaragaza ko ari uburenganzira bwabo bwo kubaho uko babyiyumvamo, abandi bakagaragaza ko ari abantu bakwiye gucyahwa. Mu karere ka Rubavu na ho babafiteho imyumvire itandukanye. Ikiganiro gikurikira ni icyo abaturage batandukanye bagiranye n’UBUMWE NEWS.

Umunyamakuru: Watangira utubwira amazina yawe n’aho utuye?

Umuturage: Nitwa Iradukunda Josiane, ntuye mu murenge wa Kanzenze Akagali ka Nyarugema.

Umunyamakuru: Iyo wumvise umuntu avuga ngo abantu baryamana bahuje ibitsina wumva bande, hari abo waba uzi?

Josiane: Yego, hari abo numvise, ariko ni amakuru mba numvanye abantu, kuko sinakubwira ngo mbihagazeho n’amaguru yanjye yombi.

Umunyamakuru: Ayo makuru wumvaga bavuga ngo abo bantu bameze bate, ni bande?

Josiane: Baravuga ngo ni abasore bari nko mu kigero cy’imyaka 19 n 20. Numva bavuga ngo abo basore ni abatinganyi, ngo barabana, ngo ntabwo batereta abakobwa kuko ubwabo bararongorana.

Umunyamakuru: Uratangira unyibwira, ndetse n’aho utuye.

Umuturage: Nitwa Utamuliza Joselyne, ntuye mu kagali ka Kora, umudugudu wa Rwankuba, umurenge wa Bigogwe.

Umunyamakuru: iyo bavuze abaryamana bahuje ibitsina wumva iki?

Utamuliza: Njyewe mpita numva abatinganyi. Ni umugabo ukundana n’undi mugore cyangwa umugore n’undi mugore, mbese bakora imibonano mpuzabitsina mu myanya itarabugenewe. Aho umugabo umwe ajya aryama nyine undi akamusambanya.

Umunyamakuru: Hari abo uzi aho mu gace iwanyu?

Utamuliza: Oya ntabwo mbazi njyewe gusa njya mbumva ku maradiyo ngo baba iyo mu nce za Kigali.

Umunyamakuru: Hanyuma niba ubyumva iyo mu nce za Kigali, wumva baramutse baje mu mudugudu wanyu hari icyo byaba bitwaye?

Utamuliza: Oya weee, oya rwose…Byaba bigitwaye cyane, kuko ntabwo ari uko Imana yabiremye ngo umugabo azashakane n’umugabo mugenzi we, ngo hanyuma umugore nawe ashakane n’umugore mugenzi we…Twaba tugushije ishyano. Ibyo nta n’ubwo ari umuco wa kinyarwanda.

Umunyamakuru: Uratangira unyibwira, ndetse n’aho utuye.

Umuturage: Nitwa Ihimbazwe Germaine, ntuye mu murenge wa Jenda

Umunyamakuru: Iyo bavuze abaryamana bahuje ibitsina wumva iki?

Ihimbazwe: Njyewe iyo numvise abaryamana bahuje ibitsina numva ubutinganyi. Aba ni umuhungu ujya uryamana n’umuhungu mugenzi we, cyangwa umukobwa akaryamana n’umukobwa mugenzi we.

Umunyamakuru: Ayo makuru n’ubwo busobanuro ni hehe wabyigiye?

Ihimbazwe: Ayo makuru nayakuye ku ishuri, ndetse no muri sosiyete aho mba, aho baba bigisha abantu ububi bw’ubutinganyi.

Umunyamakuru: Nonese ntabwo baba barakwigishije ko bariya bantu ariko baba baravutse?

Ihimbazwe: Oya ntabwo wavuka gutyo, ahubwo ni ibintu baba baragendeyemo mu kigare, akazisanga ariko yabaye.

Umunyamakuru: Watangira utwibwira amazina yawe n’aho utuye?

Umuturage: Nitwa Rehema Marcelline ntuye mu murenge wa Rubavu

Umunyamakuru: Iyo bavuze abaryamana bahuje ibitsina wumva bande?

Rehema: Numva nyine b’abantu ntazi ukuntu bigize!

Umunyamaku: Utazi ukuntu bigize buriya bishatse kuvuga ko bameze bate?

Rehema: Bigize ba ‘’Cyabakobwa’’ na ba ‘’Cyabahungu’’ nyine b’abatinganyi.

Umunyamakuru: None se hari abo uzi, cyangwa wumvise?

Rehema: Ahubwo hari n’abo njya mbona n’iyo basinze batangira gusomana ngo umwe ni umugore w’undi, kandi bose ari abasore! Mbese ni ibibazo wa muntu we, ahubwo abantu nk’abo bajye bashaka iyo babajyana bave muri sosiyete y’abantu bazima.

Umunyamakuru: Nonese ubwo abo bantu ntabwo baba babahohoteye, kandi ari Abanyarwanda nabo barengerwa n’amategeko?

Rehema: Oya rwose, ahubwo se ni gute bemereye abo bantu kwinjira mu Rwanda koko, oya…Bazaduteza ibyago byinshi cyane.

Abajyanama b’ubuzima bo muri Rubavu batangaza ko mu nshingano bafite zo kwita ku baturage mu bijyanye n’ubuzima, icyiciro cy’aba bantu batari bagihugurirwa.

Umunyamakuru: Mwatangira mutwibwira, aho mutuye ndetse n’aho mukorera?

Umujyanama: Nitwa Imaniraduha Evanis, ndi umujyanama w’ubuzima mu Mudugudu wa Rubara, Akagali ka Muramba, Umurenge wa Kanzeze, nkakorera ku kigo nderabuzima cya Kabari.

Umunyamakuru: Ku kijyanye n’imirimo ndetse n’inshingano zitandukanye mufite, ndashaka umbwire uko mukorana n’abantu baryamana bahuje ibitsina.

Umujyanama: Uretse ko ino tutabagira benshi, icyo dukora iyo tubabonye tubazana aha ku kigo nderabuzima.

Umunyamakuru:  None se mwabazanye ku kigo nderabuzima habaye iki, ubundi mwabamenye mute?

Umujyanama: Ubundi byajyaga bivugwa ko hari abaryamana bahuje ibitsina, noneho abashinzwe umutekano baza kubifatira. Ubwo babaguyeho bari kubikora, baratwitabaza nk’abajyanama b’ubuzima, turabashorera tubazana hano ku kigo nderabuzima). Ubwo tubagejeje hano ngo tubapime, umutinganyi wari umeze nk’aho ari we urongora yahise acika ariruka turamubura.

Umunyamakuru: Nonese mujya kubafata ngo mubazane, hari uwari wafashe undi ku ngufu?

Umujyanama: Uko twabikurikiranye, ntabwo yamufashe ku ngufu, ahubwo bari basanganywe, kandi ngo ariyo ngeso yabo.

Umunyamakuru: Nonese ubundi nk’umujyanama w’ubuzima hagize uza agusanga akakubwira ko ari mu baryamana bahuje ibitsina, ariko akeneye ubufasha runaka bw’ubuzima kandi ko biri mu nshingano zawe, wamufasha ute?

Umujyanama: Ubundi njyewe mbimenye, kubera ko hari igihe bashobora kugira uburwayi bukomeye, kuko ntacyo nabona mumarira namuzana ku baganga bandusha ubushobozi bakagira icyo bamumarira, kuko nibo bamenya ubufasha akeneye n’uko yaba yangiritse.

Umunyamakuru: Nonese uwo muntu muvuga mwafashe mugatwara kwa muganga aracyariyo?

Umujyanama: Oya yarakize ni muzima, basanze nta kibazo yari afite kuko yatubwiye ko aribwo yari akibitangira, kuko yavuze ko byari inshuro ya kabiri yari abikoze.

Umunyamakuru: Wumva ari iyihe nama watanga nk’umujyanama w’ubuzima, cyane cyane kuri aba bantu baryamana bahuje ibitsina?

Umujyanama: Njyewe inama natanga ni ukubabwira ko nta nyungu irimo yo kuryamana bahuje ibitsina. Ahubwo icy’ingenzi niba uri umugabo nashake umugore muzima kandi yizeye, niba uri umugore nashake umugabo. Naho ibyo kuvuga ngo urajya gushaka umugore nawe uri umugore, ntacyo biri butange.

‘’Abatinganyi’’ mu gihirahiro!

Abaryamana bahije ibitsina, abenshi babita abatinganyi. Umwe mu babarizwa muri iki cyiciro bahuriye mu itsinda rimwe mu Karere ka Rubavu, utarifuje ko amazina ye atangazwa, avuga ko atewe impungenge z’uko batitabwaho.

Uyu musore ukora mu burezi agira ati ” Twebwe mbona hari ukuntu tutitabwaho rwose. Ubuse niba baha abakobwa icyumba cy’umukobwa bifashisha mu gihe bari mu mihango, kuki twebwe bataduha aho twajya dukura serivise zacu dukenera?”

Akomeza agira ati ‘’Muri sosiyete badufata nk’ibivume, ari wowe urumva waba umeze ute? Leta y’u Rwanda ntiduhakana kandi ntinatwemera…. Turi mu gihirahiro. Hari ibigo nderabuzima bimwe bitwakira n’ibindi bitatwakira, bigatuma bamwe bafite ubushobozi bajya kwivuriza i Kigali, abandi bakajya kwivuza magendu. Ibyo bintu bitugiraho ingaruka mu buzima.”

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Rubavu ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage, Ishimwe Pacifique yemera ko abaryamana bahuje ibitsina muri Rubavu bahari kandi ko bafashwa bishoboka. Agira ati ‘’Abaryamana bahuje ibitsina turabafite mu Karere ka Rubavu, icy’ingenzi cyakozwe ni uko bamenyekana, ababikora babyiyemerera bakagira aho bahererwa serivise bakenera. Dufite ibigo nderabuzima bifite abaganga bahuguriwe kubafasha, ari na ho bafatira imiti ibafasha kwirinda kwangirika kw’imibiri yabo, hanyuma bahabwa serivise nk’abandi nta kato.

Ishimwe akomeza avuga ko ‘’Nubwo nabo bagifite iryo pfunwe, hari abo tutageraho kuko batigaragaza, ariko iryo huriro ryabo rirahari kandi turahura tukaganira ku mbogamuzi bahura na zo, ariko natwe tukababwira icyo tubifuzaho nubwo akenshi iyo byageze aho biba bitoroshye guhindukiza ibitekerezo by’umuntu.”

U Rwanda ni kimwe mu bihugu byorohereza abakundana bahuje imiterere (LGBTQ+), kuko mu matageko yarwo rutabahana nk’uko bigenda bigaragara mu bihugu bimwe na bimwe birimo n’ibituranye n’u Rwanda.

 

MUKAZAYIRE Immaculée

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here