Home AMAKURU ACUKUMBUYE Rubavu: Bahamya ko ikibazo cy’imibereho mibi y’abana bakivugutiye umuti.

Rubavu: Bahamya ko ikibazo cy’imibereho mibi y’abana bakivugutiye umuti.

Irerero ryaje ari igisubizo ku babyeyi batabashaga gukurikirana imikurire, n’imirire myiza y’abana babo. Aho wasangaga abenshi bafite imirire mibi, kubera kutagira ubitaho.

Uwamariya Marie Grace, umuyobozi w’akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, avuga ko igwingira ry’abana akenshi usanga ababyeyi nabo babigiramo uruhare, aho wasangaga ababyeyi bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka, basiga abana babo ku mupaka, bityo ntibabone umwanya wo kwita kubana, bigatuma babaho mu buzima butari bwiza.

Akomeza avuga ko ingo mbonezamikurire, zigiye gutangizwa mu midugudu hose, izabafasha gukurikirana ubuzima bw’abana, bityo bikabarinda igwingira, ndetse n’imirire mibi kuko mu midugudu buri mubyeyi, azajya areba uko mugenzi we afashe umwana.

Abana 282 muribo harimo abari mu mutuku 49, bari muri cya cyiciro kimeze nabi cyane, bakurikiranwa  n’ikigo nderabuzima abo basanze bari mu mirire mibi, bakabaha amata.

Akarere ka Rubavu gafite gahunda bise “Hehe n’imirire mibi” ni gahunda ikomeza gukurikirana za ngo zagaragaweho imirire mibi. Hakaziyongeraho n’indi gahunda y’intara y’uburengera zuba yise “Tumurere neza” aho bagomba kurera umwana neza, bamutezeho gahunda y’amakiriro y’igihugu.

Mukeshimana Louise ni umuhuzabikorwa  w’ikigo mbonezamikurire cy’abana kiswe petite barriere. Avuga ko iki kigo cyaje gufasha ababyeyi bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka, hagamijwe gukura abana mu buzima bubi, ndetse, n’imirire mibi.

Umuhuza bikorwa w’ikigo mboneza mirire y’abana Petite barierre, avuga ko bakurikirana abana barera no mungo aho bataha

Iki kigo gifite abana 78, abahungu 32, abakobwa 46, bakira buri munsi kuva mu gitondo kugeza nimugoroba, bakabaha igikoma mu gitondo, ndetse n’ifunguro rya saasita, rigizwe n’indyo yuzuye,bakagira n’umuganga ubakurikirana. Ababyeyi bakaza kubafata, bashoje akazi kabo, ibi ngo bikaba byaragabanyije abana bavanwaga mu ishuri, ngo basigarane barumuna babo.

Uwamariya Claudine, ni umubyeyi ufite umwana urererwa muri  iki kigo, avuga ko yazanye umwana afite amezi7 none agize imyaka irindwi n’igice, avuga ko aho basigaga abana Ku mupaka batafatwaga neza, ariko kuri ubu, ngo bajya mu kazi kabo batuje bumva ko abana babasigiye ababyeyi babitaho, kandi bakabaha n’indyo yuzuye, babona akanya bakaza no kubonsa.

Kimwe n’abandi babyeyi baharerera, bavuga ko iki kigo cyabafashije cyane, kuko batagiraga aho basiga abana babo, bikabasaba gusibya bakuru babo, cyangwa bakabakura mu ishuli ngo bajye basigarana barumuna babo.

Akarere ka Rubavu, ni kamwe mu turere13 kagaragaramo Ku mubare46,3%, bivuze1/2 cy’abana bose bagaragara mu kibazo cy’igwingira ry’abana.

 

Mukanyandwi Marie Louise

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here