Home AMAKURU ACUKUMBUYE Rubavu: Kugira isuku nkeya, ibiza ku isonga mu kurwara inzoka

Rubavu: Kugira isuku nkeya, ibiza ku isonga mu kurwara inzoka

Isuku nkeya, yaba ku mubiri ndetse no kubikoresho, niyo iza ku isonga mu kurwara inzoka. Gusa iyindwara yahagurukiwe aho baha ibinini abato n’abakuru.

Hirya no hino mu gihugu hari aho usanga hakiri abarwaza inzoka bitewe n’ikibazo cy’isuku nkeya harimo gukaraba , kugira ubwiherero budapfundikiye, ndetse butanakinze.

Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Cyanzarwe ho mu Karere ka Rwamagana usanga harimo abasobanukiwe n’ibitera izo nzoka, nubwo habonekamo abakizirwara.

Abaturage baganiriye na Ubumwe.com baremeza ko hari abakigira umwanda, ibiteye impungenge ko byabakururira indwara ziwuturukaho zirimo n’inzoka.

Nshoborakamwe Donacien yagize ati” Hari inzoka ziterwa no gutegura amafunguro nabi, harimo n’abantu baba batazi kuyategurana isuku, nko koza amasahane, n’ubwo badukangurira kugira udutanda tw’amasahane ariko siko ahantu hose baba badufite, hari n’aho ujya wakwaka amazi  umuntu akaguhera mu gikoresho cy’umwanda, kijojoba amazi ibyo byose rero ni ibishobora kudutera inzoka ziturutse ku isuku nkeya yo kudasukura neza ibikoresho banyweramo cyangwa bariraho”.

Nshoborakamwe ni umuturage wa Cyanzarwe nawe wasobanukiwe uko bakwirinda indwara y’inzoka binyuze mukugira isuku

Naho Niyiduha Thabitha yagize ati “Buriya umuntu ashobora kurwara inzoka zo munda kubera kurya nabi, bishobora kandi no guterwa n’uko ubwiherero( imisarane) bushobora kuba budafunze cyangwa se ku mwobo w’umusarane hadapfundikiye, watereka nk’ibiryo ku masahane ya masazi akaza akagwaho avuyemo, noneho warira kuri ya masahane cyangwa iburyo byabiryo byasigayeho utabipfundikira ukongera kubirya  ukazarwara za nzoka ziterwa n’umwanda cyangwa se isuku nkeya”.

Mukashema Jeannette ni umujyanama w’ubuzima mu murenge wa Cyanzarwe avuga ko mubyo bakora harimo no kwigisha isuku, no kwirinda umwanda byabashyira mu kaga ko kurwara inzoka.

Yagize ati” Tugerageza kwigisha abaturage ko inzoka ziterwa n’umwanda ndetse n’imirire mibi, tukanabigisha guteka indyo yuzuye ifite isuku kuko nayo irwanya inzoka, ubwiherero bwujuje ibisabwa ndavuga kudakingwa no kudapfundikirwa, nabyo byatera inzoka kuko amasazi aguruka avamo ajya kubintu, babiriraho bikaba byatera abana inzoka, gusa icyiza kirimo ni uko tubaha ibinini buri mezi 3 haba abana ndetse n’abakuru babyifuza bidufasha kurwanya izo nzoka”.

Mukashyaka Jeannette umujyanama w’ Ubuzima mu Umurenge wa Cyanzarwe

Ishimwe Pacifique ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Rubavu we ashimangira ko uretse no kuba abana bafata ibinini mu mezi atatu, abaturage bo bamaze gusobanukirwa ku buryo  bajya no kubyigurira no muri Farumasi.

Yagize ati” Indwara ziterwa n’umwanda kuri ubu byaragabanutse binyuze mu bukangurambaga dukora ndetse no gutanga imiti y’inzoka kubana ndetse n’abakuru, kuburyo niyo twanatinze kubikora hari n’abajya muri Farumasi kubyigurira. Ugereranije uko ibigonderabuzima byaguraga iriya miti n’uko byayikoreshaga ubona byaragiye hasi, bigaragaza ko ubukangurambaga bwakozwe, ariko n’imyumvire yamaze kuzamuka abantu bamenya ko imiti y’inzoka atari iy’abana gusa n’abakuru bayihabwa”.

Ishimwe Pacifique ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Rubavu

Nshimiyimana Ladislas ushinzwe ubushakashatsi ku indwara zititaweho mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) avuga ko kugira isuku ari bimwe mu bigabanya indwara y’inzoka.

Yagize ati” Hari uturere tuba dufite imibare iri hejuru ariko turebera hamwe ikibitera. Muri iyi gahunda turimo twabonye  tutagarukira mu gutanga ibinini by’inzoka gusa  bikarangira ariko si umuti uguma mu mubiri urinda inzoka ku buryo utakongera kuzandura, igihe rero umuntu atagize imyitwarire imurinda nu bundi arongera akandura.”

Nshimiyimana yakomeje agaragaza ko bari muri gahunda aho bareba uko bahuza ibikorwa byo gutanga ibinini, ariko hakabamo n’ubukangurambaga bakigisha abantu n’uburyo birinda nubwo yaba afite ubushobozi buke .

Yashoje asaba abantu kugira isuku yaba ku mubiri, mubyo banywa nibyo barya kuko byagabanya kuba abantu bakomeza kwandura izi ndwara”.

Ubushakashatsi bwakozwe na RBC mu myaka 12 ishize abari barwaye inzoka bavuye kuri 66% bagera  kuri 21%, naho mu myaka 5 ishize bavuye kuri 49% bagera kuri 21%,  abatazi indwara y’inzoka bo bangana na 27%

 

MUKANYANDWI Marie Louise

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here