Home AMAKURU ACUKUMBUYE Ruhango : Barishimira intambwe bagezeho mu guhangana na Malaria

Ruhango : Barishimira intambwe bagezeho mu guhangana na Malaria

Akarere ka Ruhango barishimira intambwe bagezeho mu kurwanya Malaria, aho yagabanutse ku kigero cya 89%.

Mu Murenge wa Byimana wo mu Karere ka Ruhango ni hamwe hari kubera igikorwa cyo gutera umuti wica imibu itera Malaria, ni  nyuma y’uko hari muhagaragaye abarwayi benshi b’indwara ya malaria bagera ku ibihumbi 340 buri mwaka mbere y’umwaka  w’ 2018 bataratangira kubaterera iyi miti.

Nimugihe imibare yerekana ko mu karere ka Ruhango, mu mwaka ushize  kugeza ubu, abamaze kurwara malaria ari 39000, bisobanuye ko Malaria yagabanutse nibura 89%.

Muri aka karere, hakunze kugira imibare iri hejuru y’abarwayi ba Malaria ndetse n’abakunze kuzahazwa nayo, impamvu ikomeye yatumye hari muhibanzweho mugutererwa iyo miti. Ni nyuma yo gusanga inzitira mibu idahagije mu kurwanya malariya, nyuma kandi yo gusanga gutema ibihuru, gukuraho ibyobo, imyanda, ibizenga n’ibindi birekamo amazi imibu ishobora kwihishamo bidakemura ikibazo ngo kirangire, hashyirwaho ingamba zindi zakajijwe ngo Malariya irandurwe burundu, harimo no gutera iyi miti.

Abaturage b’aka Karere bavuga ko gutera umuti byaje kwunganira izindi ngamba mu kurandura Malaria.

Bamwe mu batuye mu Murenge wa Byimana bavuga ko bazi ububi bw’indwara ya Malaria ndetse bagasobanura uko yari ibamereye mbere bataratangira gutererwa umuti wica imibu ikwirakwiza iyo ndwara.

Uwamahoro Seth wo mu mudugudu wa Nyabizenga, Akagali ka Kirengiri avuga ko gutererwa imiti byagabanije Malaria.

Yagize ati: “ Ntitukirwara Malaria nk’uko twajyaga tuyirwara kera tutaratererwa imiti. Ariko, nanjye ngerageza kuyirwanya ntema ibihuru binkikije, nkanasiba ibidendezi birekamo amazi, ibyo byose rero no kuduterera iyi miti, byatumye Malaria itaba nyinshi”

Ndahiro Simon Umuyobozi w’Umudugudu wa Nyabizenga, Akagali ka Kirengiri nawe, avuga icyiza cyo gutererwa iyi miti yica imibu itera Malaria

Yagize ati: “Mbere twarayirwazaga kuko ntawari kubona umuti ngo awutere, kuduterera imiti tubibona nk’igikorwa cy’indashyikirwa, kuko kuva twatangira gutererwa ubona Malaria yaragabanutse ukurikije uko byari bimeze mbere, ubu ntabakiyirwaza”.

Mu Karere ka Ruhango hari hateganijwe gutera imiti mu ngo ibihumbi 108297 hakaba hamaze guterwa 97621 biri ku kigero cya 91%

Cyubahiro Beatus ukora muri porogaramu ishinzwe kurwanya Malaria muri RBC avuga ko Ruhango nayo iri mu turere twigeze kurangwamo Malaria nyinshi ariyo mpamvu naho hari guterwa imiti.

Yagize ati” Mugutera imiti irwanya Malaria hatoranywa uturere bitewe n’uko Malaria ihagaze, rero Intara y’Amajyepfo n’Iburasirazuba ni uturere tugaragaramo Malaria nyinshi bitewe n’imiterere yatwo”.

Cyubahiro Beatus ukora muri porogaramu ishinzwe kurwanya Malaria muri RBC avuga ko Ruhango nayo iri mu turere twigeze kurangwamo Malaria nyinshi.

Mu 2016 , mu Rwanda hose abantu basaga 4 800 000  barwaye Malaria. Icyo gihe abagera ku bihumbi 18 barwaye Malaria y’igikatu, naho 700 irabahitana.

Icyakora mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2021/2022,hagaragaye abarwayi ba Malaria basaga ibihumbi 998,barimo  831 barwaye iy’igikatu, abagera kuri 71 irabahitana.

Kanda hano urebe izindi nkuru zacu mu mashusho

 

MUKANYANDWI Marie Louise

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here