Home AMAKURU ACUKUMBUYE Rulindo: Bamwe mu bagore babuzwa uburenganzira ku musaruro w’urugo.

Rulindo: Bamwe mu bagore babuzwa uburenganzira ku musaruro w’urugo.

Mu Karere ka Rulindo bamwe mu bagore barataka ko batajya bahabwa uburenganzira ku musaruro uva mubyo bejeje kuko byiharirwa n’abagabo babo.

Ibi ni ibihurirwaho n’abagore batandukanye bo muri aka Karere aho bagaragaza ko bahingana n’abagabo babo ndetse bagakora n’indi mirimo yose, ariko byagera mu gihe cyo gusarura no kugurisha ntibagire uburenganzira ku musaruro ndetse n’amafaranga yavuye mubyo bahinze.

Mukamugwiza Chantal utuye mu Murenge wa Cyinzuzi,avuga ko abagabo iyo bageze mu gihe cyo gusarura aribo biharira umusaruro wose umugore ntabe awufiteho ijambo na rimwe.

Mu magambo ye yagize ati” Urabona umugabo n’umugore mu gihe cyo guhinga turafatanya, ahubwo akaba ari na njyewe ukora imirimo myinshi kuko nyifatanya niyo murugo, ariko iyo bigeze mu gihe cyo gusarura umugabo arabyiharira.”

Aba bagore bagaragaje ko ashobora kubura n’umwenda wo kwambara kandi nyarama bejeje imyaka myinshi baranagurishije ariko amafaranga akiharirwa n’abagabo babo.

Bamurange Speciose wo mu Murenge wa Rusiga mu magambo ye yagiwe ati “ubuse ko ko nta gitenge nfite najyana mu bandi bantu ngo mbe ndakeye, kandi nta gihe tuteza imyaka umugabo akajya gucuruza amafaranga yose akayanywera andi akayakoresha ibyo ashaka.”

Aberahose Pascal uyu mugabo yagaragaje ko koko hari imiryango imwe n’imwe idaha agaciro imirimo yose yakozwe n’umugore, ahubwo umusaruro waza, abagabo akaba aribo biharira inyungu kugeza n’ubwo n’umugore n’abana, babaho nk’abatindi kandi umugabo afite amafaranga menshi yakuye mu musaruro we n’umugore.

Mu magambo ye Aberahose yagize ati” Abagabo badaha agaciro imirimo yakozwe n’abagore barahari cyane. Aho yumva ko nta burenganzira na bumwe yabona ku musaruro w’ibyo bejeje. Kugeza aho umugore n’abana Babura ibyo kwambara, akaba yanarwaza bwaki kandi amafaranga umugabo ayafite.”

Ubushakashatsi bwakozwe na ‘‘ActionAid’’ mu 2015, bwagaragaje ko abagore 91% bo mu Rwanda bakora imirimo idahabwa agaciro, itanahemberwa nk’akazi ka buri munsi.

Raporo y’Umuryango wita ku murimo (ILO) mu mwaka wa 2018, yerekana ko abagore bangana na miliyoni 606 ni ukuvuga 41% by’abatari ku isoko ry’umurimo usanga biterwa n’inshingano z’imirimo idahabwa agaciro baba bafite mu rugo.

N. Aimee

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here