Home AMAKURU ACUKUMBUYE Rusizi: Barasaba ko ababishinzwe bakura ku isoko iminzani itujuje ubuziranenge

Rusizi: Barasaba ko ababishinzwe bakura ku isoko iminzani itujuje ubuziranenge

Abakoresha isoko ry”ibiribwa ryo mu Karere ka Rusizi, barasaba ko Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuziranenge (RBS) cyakura ku isoko iminzani itujuje ubuziranenge kugira ngo bareke kwibwa.

Mu gihe Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuziranenge (RBS) cyasabye abacuruzi guhagarika gukoresha iminzani itujuje ubuzirantege mu gihugu cyose, bamwe muri bo bakomeje kunangira bitwazako iyi minzani ntakibazo ifite, abandi bakagaragaza ko iyi minzani ari myinshi kuburyo hamwe bitera urujijo kumenya iriyo n”itariyo.

Mu Kigo cy’igihugu gishinzwe ubuziranenge ‘RSB’ habamo ishami rishinzwe ibipimo, rikora ubugenzuzi ku bikoresho bikoreshwa mu gupima mu bucuruzi, hagamijwe kurinda ko hagati y’umucuruzi n’umuguzi hagira uriganya undi bitewe n’ibikoresho bipima, akaba ari naho bahera bavuga ibyujuje ubuziranenge n’ibitabwujuje.

Abaturage bahahira mu isoko ry’ibiribwa ry’ Akarere ka Rusizi barinubira iminzani bavuga ko itujuje ubuziranenge ibi bibaye mu gihe imwe muriyo baba batazi no kuyirebaho ngo bamenye ko batibwe.

Sangande Jean Pierre umwe mu bahahira muri iri soko ry’iburibwa avuga ko hari iminzani batabasha kurebaho ngo bamenye ko batibwe, cyangwa ko inujuje ubuziranenge.

Yagize ati ” Umunzani utari originari nk’uyu w’amabuye ushobora kutwiba kuko ntituzi kureba uko amabuye akoreshwa, ariko uw’urushinge niwo tumenyereye twese tuzi kurebaho ntibabashe kutwiba ”

Iminzani igaragara mu masoko yo mu Rwanda ni myinshi.

Uwizeye Brigitte umuyobozi wungirije mu isoko ry’ibiribwa rikorera mu mujyi wa Kamembe mu Karere ka Rusizi avuga ko amakuru menshi ubu aba azwi n’umucuruzi ukoresha umunzani.

Yagize ati” Kera iminzani bajyaga bayikoramo, ubu ntabwo bakibikora, gusa iminzani y’urushinge ntabwo dushobora gutandukanya ifite ubuziranenge n’itabufite ukuri kuba kuri nyirubwite uba uwukoresha.”

Kwizera Simeo ushinzwe itangazamakuru ni utumanaho, n’ubuvugizi mu kigo cy’lgihugu gitsura Ubuziranenge RSB, avuga ko iminzani yujuje ubuziranenge, iba ifite ikirango cya RSB.

Yagize ati” Umunzani ukwiye kwizerwa ni uwinjiye mu gihugu ukanyuzwa mu Kigo cy’Igihugu gitsura ubuziranenge ukagenzurwa ugashyirwaho ikirango cy’uko wagenzuwe, kuko hari amoko atandukanye y’iminzani ahari, kandi yose ashobora kubonekamo iyizewe”

Iyi minzani abaturage bavuga ko ariyo iborohera gusoma

Kuri ubu, mu turere tumwe na tumwe hari ahakigaragara iminzani itemewe n’ikigo cy’ubuziranenge, ari nayo abacuruzi rimwe na rimwe buririraho biba abaguzi.

 

MUKANYANDWI Marie Louise

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here