Home AMAKURU ACUKUMBUYE Rusizi: Kubungabunga ibidukikije urubyiruko rwabifashe nk’inshingano

Rusizi: Kubungabunga ibidukikije urubyiruko rwabifashe nk’inshingano

Urubyiruko rubarizwa mu karere ka rusizi by’umwihariko mu murenge wa Muganza  rurinubira bimwe mu bikorwa byo kwangiza ibidukikije bikorwa na bagenzi babo bagifite imyumvire ikiri hasi mukurinda ibidukikije kuko hari naba byangiza nkana.

Ni mu gihe bimaze kugaragara ko hari rumwe mu rubyiruko rugira uruhare mu kwangiza bimwe mu bikorwa byiterambere harimo no kutita ku kubungabunga ibidukikije , bamwe muri uru rubyiruko bahisemo inzira yo kwitandukanya nabo  bayoboka iyo gukumira icyakwangiza ibidukikije muri aka Karere

Uwiringiyimana Nehemiya ubarizwa mu murenge wa Muganza akagali ka Kabeza akaba ari umuhinzi n’ umworozi we avuga ko hari abantu batinda kumva ibyo kubungabunga ibidukikije kandi ubuyobozi ntacyo budakora ngo bubasobanurire , yagize ati:” barabitwigisha keshi batubwira uko dukwiye kubibungabunga nkajye ubu uwo nabona atwika ishyamba cyangwa atema ibiti uwo nahita murega kuko yaba ari kwangiza ibidukikije  akaba ariyo mpamvu nafashe  ingamba zo kubyitaho cyane , nkubu  narimfite umusozi none wose ubu nawuteye ho ibiti harimo nibyera imbuto ziribwa , naciye kandi n’amaterasi yindinganire kugirango hatazagira ibyangirika ”

Akomeza agira ati:” turacyafite ikibazo cyabagenzi bacu , nkubu twebwe iyo amazi yabuze twese turamanuka tukajya kuvoma aya…. Akaba ariyo twinywera , tukayatekesha mbese niyo adukorera byose kuko aba ari ntayandi dufite, rero nkubu hari igihe usanga hari nkabajugunyemo imyanda, abitumamo, abogerezamo amagare ,… byose rero ugasanga ni ikibazo , ariko ubu twafashe ingamba ko tuzajya tubafata tukabashyikiriza abayobozi bakabahana kuko ntago twazakomeza kubyihanganira”

Umuyobozi ushinzwe amashyamba n’ umutungo kamere mu Karere ka Rusizi Bwana Hakizimana Valence yagize ati: “mu bukubungabunga ibidukikije mu mashuri no mu rubyiruko ni bimwe mu bintu bifasha ababyeyi kurera neza umwana wuzuye. Ikindi kandi bikanabafasha kugira ubwonko  bucyeye kandi bukora neza, akaba ari nayo mpamvu twabashyiriyeho n’ amatsinda atandukanye kugirango barusheho gusobanukirwa neza akamaro ko kubungabunga ibidukikije”.

Akomeza avuga ko mu bigo by’amashuri urubyiruko rushishikarizwa kugira igiti  kivangwa n’inyaka  mu rwego rwo kurushaho kubungabunga  ibidukikije.

Akarere ka Rusizi karavuga ko kuri ubu hashyizwe imbaraga cyane muri gahunda yo kurengera ibidukikije binyujijwe mu bigo by’amashuri hibandwa cyane mubikorwa byo guhugura urubyiruko bigishwa ko bakwiye kuba intangarugero mu kubungabunga ibidukikije no kwita kurusobe rw’ ibinyabuzima ubwabo.

 

Ubumwe.com

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here