Home AMAKURU ACUKUMBUYE Rwamagana : Guma mu rugo ntacyo yahinduye kuri gahunda yo kuboneza urubyaro

Rwamagana : Guma mu rugo ntacyo yahinduye kuri gahunda yo kuboneza urubyaro

Nubwo umubare w’abagana serivisi zo kuboneza urubyaro mu Karere ka Rwamagana wagiye ugabanuka muri iyi minsi, bamwe mu baturage bishimiye uburyo gahunda ya Guma mu rugo ntangaruka yabagizeho kuko yaje baramaze gusobanukirwa neza gahunda yo kuboneza urubyaro mu miryango yabo.

Aba ni bamwe mu baturage bo mu murenge wa Munyaga bavuga ko bafashe iyambere muri gahunda yo kuboneza urubyaro mbere yuko iki cyorezo cya Covid-19 kiza mu Rwanda.  Ntaneza Clementine w’ imyaka 45 utuye mu murenge wa Munyaga mu Kagali ka Nkungu Yagize ati” Ntakibazo twagize kuko twari dufite ibyo kurya ibi byose twabigezeho kubera twahisemo gufata icyemezo cyo kuboneza urubyaro. Imbogamizi ntazo twagize kuko abenshi ibi bihe byaje twaramaze kuringaniza, kuko hari na bagenzi banjye twajyaga duhura bakambwira ngo binyabije bajya kureba umujyanama w’ ubuzima abahaye ibinini.”

Naho Nsabimana Jean Claude utuye mu Murenge wa Munyaga Akagali ka Kaduha, na we yagize ati” Njyewe n’umugore wanjye twaraboneje kandi rwose ntambogamizi n’imwe twigeze tubona, twamaze kumuteganyiriza.”

Nsabimana Jean Claude we n’umugore we bavuga ko byakemutse, bamaze gufata ingamba zo kuboneza urubyaro.

Gahongayire Marie Chantal Umuyobozi mu Kigo Nderabuzima cya Rubona aganira n’ikinyamakuru Ubumwe.com avuga ko muri uyu murenge abaturage bamaze gusobanukirwa neza gahunda yo kuboneza urubyaro. Ati” Nkurikije ubukangurambaga dukora ntago imibare yigeze ihinduka rwose kuko twebwe hari n’abazaga rwose bakatubwira bati Muganga rwose dufashe utugire inama, rero nubwo batabaye beshi cyane ariko barahari rwose abagiye batugana kandi twagiye tubafasha. Rero iyi Covid-19 navuga ko hari bamwe yagiye ikangura.”

Gahongayire Marie Chantal Umuyobozi mu Kigo Nderabuzima cya Rubona avuga ko batigeze bagira imbogamizi zo kuba bafasha umuturage uwo ariwe wese ukeneye ubufasha.

Yakomeje agira ati” Twebwe abaganga navuga ko twabaye ndakumirwa kuko twari dufite uburyo bwo kwirinda buhagije kuburyo tutabuze uko dufasha umuturage tubifashijwemo n’ abajyanama kandi na bo babaga bafite ubwirinzi ndetse n’uwo bagiye gutera urushinge rwo kuboneza urubyaro nawe babanzaga kumuha ubwirinzi ku buryo ntakibazo twagize muri gahunda yo kuboneza urubyaro mu gihe cya Guma mu Rugo.”

Kuri ubu gahunda yo kuboneza urubyaro mu karere ka Rwamagana igeze ku kigero cya 62.5% Ku rwego rw’ igihugu, ni mu gihe kandi Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango nayo ikomeje kugenda isaba abashakanye ko muri iki gihe bari kumwe mu rugo kubera icyorezo cya COVID-19, bazirikana gahunda zo kuboneza urubyaro mu rwego rwo kwirinda inda zitateganyijwe.

Ndacyayisenga Bienvenu

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here